Umwepiskopi wa Diyosezi
ya Byumba Myr. Musengamana Papias yatanze ubutumwa ku basaseridoti b’iyi
diyosezi mu byiciro bitandukanye.
Hatanzwe ubutumwa mu maparuwasi 25, ibigo
by’amashuri, serivisi rusanjye za diyosezi n’izihuza amadiyosezi.
Hari abapadiri batumwe gutegura ishingwa ry’amaparuwasi;
Rubaya na Shangash, abandi kongera ubumenyi no gukorewra ubutumwa butandukanye
bwa gisaseeidoti mu mahanga (Pastorale fidei donum).
Inyandiko ya Diyosezi yo
kuwa 30/6/2025 igaragaza uko abasaseridoti bahawe ubutumwa mu mwaka wa 2025-2026,
igasaba ko abahawe ubutumwa bushya bagomba kuba bageze aho batumwe bitarenze
kuwa 30/07/2025.
No comments:
Post a Comment