Uwarinze Pawulo Intumwa akamugeza i Roma ngo ahavugire izina rye rigamije gukiza amahanga yose, Uhanurira Petero ibizamubaho kugira ngo aheshe izina rye ikuzo, Uhamagarira Petero Intumwa gukurikira Yezu Kristu atarangajwe n’abantu abo ari bo bose, Nyagasani Yezu Kristu muzima wapfuye akazuka, aje dusanga uyu munsi mu ijambo rye kugira ngo akomeze aduhaze umunezero isi idashobora kuduha cyangwa se kudushikuza.
Mu isomo rya mbere,
baratwereka Pawulo Intumwa agera i Roma ari imfungwa, ariko nyamara agahabwa
uburenganzira bwo kuba yagira abantu avugisha kandi na we ntiyatinya kubikora.
Ntiyatewe isoni n’uburoko yari arimo, cyangwa se no kwitwa imfungwa, kuko yari
azi neza uwo azira. Ikindi kandi kuba imfungwa kwe byabaye intandaro yo kugira
ngo abohore benshi. Ugufungwa kwe, kwabaye intandaro yo kugira ngo abohore roho
nyinshi, azimenyesha Yezu Kristu. Kubw’inyuma yari imfungwa. Ariko nyamara mu
maso y’ijuru yari umubohozi mu izina rya Yezu. Yezu Kristu yamamazaga yari
afite ububasha bwo kubohora abantu ku minyururu y’icyaha n’urupfu.
Nk’uko rero isomo rya
mbere rirangiza ribivuga ati” Yigisha ibyerekeye Yezu Kristu nta nkomyi kandi
ashize amanga.” Biratangaje! Ni igitangaza kubona umuntu wahuye n’ibibazo
nk’ibye; ibyo ushobora kubyumva usubiye inyuma ugasoma igitabo cy’Ibyakozwe
n’Intumwa nyine uhereye mu mutwe wa cumi na gatatu, cyangwa se wenda no mu
mutwe wa cyenda, ingorane zose yagiye ahura na zo. Nk’ubwo yageze i Roma ari
imfungwa, ariko tuzi ibyari byabaye igihe ubwato bubashwanyukiraho bakagomba
guca ku kirwa cya Marita, bakazahava bajya i Roma.
Ibyo byose mu by’ukuri
yagombye kugera i Roma kubw’abantu yahahamutse! Nta muntu ashaka no kureba,
yuzuye ubwoba, cyangwa se urwango. Adashaka abantu: “Abantu muri babi
nimujyende! Nta muntu n’umwe nshaka ko anyegera! Nimugende mwa Bayahudi mwe
b’abagome!” Ibyo ngibyo mu by’ukuri
kubw’abantu ni uko yagombaga kugera i Roma ameze. Nyamara kubwa Roho Mutagatifu
si uko byagenze. Ubwo Abayahudi bamusabiraga urupfu, mu gihe Abanyaroma
bavugaga bati” Uyu muntu ni umwere”, ntabwo yavuye i Yeruzalemu yumva Abayahudi
ari abantu babi bagomba kwangwa, bagomba guhigwa, ahubwo yaje abashaka.
Abashakisha yuje urukundo. Ashaka kubamenyesha Inkuru Nziza y’umukiro.
Kubabwira ukuri. Nguwo Roho wa Yezu uko akora. Ni urukundo rusa mu mitima
y’intumwa ze.
Ntabwo urwango rushobora
kwinjira mu mutima w’abantu bamamaza Yezu Kristu ngo barwemerere. Bavuga ngo
“Bariya bantu! Mwebwe mwese muri kimwe! Nimugende. Jyewe Inkuru Nziza
nzayimenyesha aha n’aha! Bariya nibazibe! Biriya bigome!” Ubwo ni uburyo bwo
gukora bw’abantu. Abo Roho Mutagatifu akoresha ntibakora batyo. Abafite Roho
Mutagatifu ahubwo bagenda bashaka abo ngabo bazi neza ko buzuye inabi,
bacumbitsemwo inabi, kugira ngo bayibasenyemo bakoresheje Urumuri rwatsinze
inabi nyine, Yezu Kristu wapfuye akazuka.
Pawulo Intumwa rero ni
uko yagiye yishimiye kwakira abo Bayahudi. Ntabwo yagize ubwoba ngo avuge ati “
Eee! None aba Bayahudi bakongera kungambanira bakankura n’aho nari ndi! dore
nari mbakize mvuye i Yeruzalemu none nongere mpure na bo? Oya. “Pawulo Intumwa
si uko yabigenje Pe. Yagiye yuje urukundo arabakira, akakira abamushakaga bose.
Nk’uko nyine batubwira hariya nyine, amara imyaka ibiri yose mu icumbi
yirihirira, akakira abamugenderera bose, atarobanuye: ngo bariya bo nibagende! Inkuru Nziza ya Yezu Kristu ntirobanura
cyangwa ntabwo ari iye.
Umuntu kandi ashobora
gukoresha Yezu Kristu mu buryo bwa kimuntu; Gukoresha Inkuru Nziza mu buryo bwa
kimuntu. Akumva ahari ko hari abo agomba kuyibwira, abandi ntayibabwire. Akumva
ko hari abo agomba kwakira, abandi ntabakire. Ibyo byose ni ibishuko by’abo
Nyagasani Yezu Kristu yohereza. Kuko sekibi na yo ntireka kubagendaho. Sekibi
ibiba urwango mu bantu. Cyane cyane iyo hari ababagiriye nabi cyangwa se
ababigerageje. Aho kugira ngo umuntu avuge ati “Ndababariye na Yezu Kristu
yarambabariye” cyangwa se ngo yumve ko abo ngabo yumva ko ari babi, ari bo
bakeneye kubwira urukundo Yezu Kristu aduha ku buntu, no kuruherezwa kugira ngo
barwakire rubabesheho, kuko umuntu wese wanga undi nta buzima aba afite, nk’uko
Yohani Intumwa abitwigisha, Abo bose bakeneye kwakira urwo rukundo.
Kandi ntawakira urukundo
ateretswe. Kwerekwa urukundo rero gukuru ni ukumenyesha Yezu Kristu. Umuntu
wese ukumenyesha Yezu Kristu wapfuye akazuka, aba agukunda kuruta abandi bantu
bose. Kubera ko ibindi byose abandi
bakubwira nta na kimwe gishobora kuguha ubugingo bw’iteka. Kabone n’aho yaba
akubwira ko agukunda akaba ari wowe yahisemo, akaba ari we muzabana
mugashyingirwa. Ariko se nyuma y’aho? Urupfu niruza se? Nyamara umuntu
ukumenyesha Yezu Kristu we, aba arimo kugukingurira amarembo y’Ubugingo
bw’Iteka. Ni yo mpamvu Abatagatifu ari bo batanze ubuzima bwabo, bakitanga
rwose kugira ngo isi ibone ko Yezu Kristu ari muzima, ari bo badukunda ba
mbere. N’undi muntu wese ushaka kudutagatifuza, ushaka kutwereka uruhanga rwa
Yezu Kristu uwo nguwo adufitiye urukundo nyarwo. Urukundo ruzima.
Nguko rero uko Pawulo
yahingutse i Roma nyine yuje urwo rukundo, ashaka ko abantu bose ahuye na bo,
bahura na Yezu Kristu Umukiza bakamumenya bakamwakira. Kuko yari azi neza kubwa
Roho Mutagatifu itegeko rya Kristu, ririya aha Petero. Ati “Uriya we mwihorere
jyewe nkurikira.”
Wowe nkurikira: Wivuga
ngo abantu bakugiriye nabi, ngo barakwanze, baraguhemukiye, ngo ni abagome ngo
ni ibiki byose, ngo hanyuma na we ubonereho ubakurikire bo ubwabo mu nabi yabo,
aho gukurikira Yezu Kristu Rukundo.
Uyu minsi Yezu arakubwira
ati “Bariya bihorere nkurikira.” Nkurikira kandi ni na nkurikiza. Akira
urukundo rwange uruhe bose. Bose ubamenyeshe umukiro undimo kandi akaba ari jye
urimo gusa. Ubamenyeshe ko napfuye kandi nazutse ntazongera gupfa bibaho. Mfite
ububasha bwo kwica urupfu n’icyaha. Kubeshaho abanyemera bose.
Urwo rukundo rero Pawulo
intumwa yari yuzuye, uyu munsi turusabire Kiliziya yose, abantu bose bamamaza
Yezu Kristu. Kugira ngo aho bahingutse, uwo muntu wese ugiye mu butumwa ahantu
ahinguke yuzuye urwo rukundo. Urwo rukundo rwa Yezu Kristu, urwo rukundo
rw’umushumba witeguye kwitanga mu izina rya Yezu Kristu kugira ngo Yezu
amenywe; nk’uko Yezu Kristu yitanze kugira ngo Se amenywe, akundwe.
Uwo Roho Mutagatifu rero nadusendereze urwo rukundo mu izina rya Yezu. We wari wasendereye Pawulo intumwa nadusendere natwe. Nasendere abakristu bose twuzure urwo rukundo ruduhuriza twese muri Kristu. Kandi rugatuma dukora ubutumwa, abo dukorera ubutumwa tubakunze muri Kristu.
No comments:
Post a Comment