“Ubu twamenye ko uwihayimana adahambanwa ikara ahubwo ahambanwa ikuzo, ni nacyo mbifuriza bavandimwe banjye muzahambanwe ikuzo, kubera ko twakoreye Imana ikaduherekeza kugeza uyu munsi.”
Kuri iki cyumweru tariki ya 29 Kamena 2025, mu gitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda Arikiyepiskopi wa Kigali. Ni igitambo cyahimbarijwemo yubile y’imyaka 25 ku bapadiri 4 b’abapalotini: Yubile y’imyaka 25 y’Ubusaserdoti ya Padiri Chrysante Rwasa wo muri Paruwasi ya Masaka muri Arikidiyosezi ya Kigali na Padiri Gérard Kamegeri wo muri Paruwasi ya Goma muri RDC akorera Ubutumwa mu Gihugu cya Kanada.
Hijihijwe kandi yubile y’imyaka 25 y’Amasezerano yo Kwiyegurira Imana kuri Padiri Jules- Eusèbe Mutabaruka wo muri Paruwasi Katederali ya Kibungo ubu akorera ubutumwa mu Gihugu cy’u Bufaransa na Padiri Faustin Juvénal Ndagijimana wo muri Paruwasi ya Nyakinama ubu akorera ubutumwa mu Gihugu cya Belgique.
Padiri Eugene Niyonzima
umuyobozi w'umuryango w'abapalotini mu karere k'ibiyaga bigari akaba
n'Umuyobozi w'Ihuriro ry'Imiryango y'Abihayimana, yasabye Abapalotini kudakwanga
n’amabavu kuko ari yo shema ry’umuhinzi, gutera umugongo ibicantege byose, bagahorana
ibyishimo mu muzabibu wa Nyagasani. (Indi nkuru wasoma: Inshamake ku muryango w’Abapalotini mu Rwanda).
 |
Padiri Eugene Niyonzima |
Guhimbaza yubile ni uguhimbaza
ibiyigize, kuko ntacyo byaba bimaze kuyihimbaza nta kigaragara wamariye abantu n’Imana.
Ni byo Padiri Eugene Niyonzima yavuze, ati : “Guhimbaza yubile y’imyaka 25 ni
ibiyigize kuko hari n’igihe wayimara ntacyo wigeze umarira abantu n’Imana, uyu
munsi turashimira Imana kubw’aba bavandimwe b’abapadiri b’abapalotini, Padiri
Chrysante Rwasa, Padiri Gérard Kamegeri, Padiri Jules- Eusèbe Mutabaruka na
Padiri Faustin Juvénal Ndagijimana, dushimira Imana ubudahemuka bwabo kuri
Nyagasani, ni byinshi ubwo budahemuka bwagejejeho”.
Padiri Niyonzima yibukije
Abapalotini ko ntagikwiye kubabuza kwishimira ubutumwa bwabo, baba rwagati mu
muzabibu wa Nyagasani. Yagize ati: “Kabone n’ubwo mwaba muri mu magorwa akomeye
ntihazagire ikibabuza kwishimira mu muzabibu wa Nyagasani, muzaba mwubashye
umubyeyi wacu Vincent Pallotti udusaba guhorana ibyishimo kabone n’ubwo
twanyura mu magorwa akomeye”.
Padiri Nyonzima yasabye
abapalitini kwishimira kwiyuha akuya mu butumwa bakora no kudakangwa n’intege
nke aho zaturuka hose, bakazirikana ko amabavu ari ishema ry’umuhinzi. Ati: “Nuhinga
ntuzane amabavu ntacyo uzaba wakoze, amabavu niyo shema ry’umuhinzi, Padiri
Chrysante Rwasa ntibigutere ubwoba, iyo buji yaka iranashira, iranashonga,
iruta igihumbi zibitse, ubaye uwihayimana wanga gucana itara ngo udashira
ntacyo uzaba umaze, bavandimwe banjye imyaka 25 ishize mwaratse nimukomeze
mwake nibaramuka batoraguye udushashara bagashyira hariya ntacyo bizaba bivuze”.
Padiri Eugene Niyonzima
umuyobozi w'Umuryango w'Abapalotini mu karere k'ibiyaga bigari akaba
n'Umuyobozi w'Ihuriro ry'Imiryango y'Abihayimana, aherey ku mvugo yo “Guhambanwa
ikara” abantu bamwe bakoresha batambamira icyifuzo cyo kwiyegurira Imana, yabwiye
abihayimana ko badahambanwa ikaro ahubwo ikuzo. Yagize ati: “Ubu twamenye ko
uwihayimana adahambanwa ikara ahubwo ahambanwa ikuzo, ni nacyo mbifuriza
bavandimwe banjye muzahambanwe ikuzo, kubera ko twakoreye Imana ikaduherekeza
kugeza uyu munsi.”
Kuri uyu munsi
w’Abatagatifu Petero na Pawulo, Ni umunsi wagiye uhurirana no kwakira Ingabire
y’ubusaserdoti no kwakira iyo kwiyegurira Imana ku muryango w’abapalotini mu
Rwanda ari nayo mpamvu uyu Imbaga y’Imana yo muri Paruwasi ya Gikondo n’inshuti
bishimiye guhimbaza yubile y’imyaka 25 ku bapadiri 4.
No comments:
Post a Comment