Inyigisho
yateguwe na Padiri JEREMIE HABYARIMANA.
Yezu Kristu akuzwe!
Nyagasani Yezu Kristu
wapfuye akazuka rero, ahingutse imbere yacu uyu munsi mu ijambo rye, kugira ngo
akomeze atuyobore urugendo rugana Pentekositi Ntagatifu, umunsi w’isenderezwa
rya Kiliziya yose nzima, ingabire za Roho wa Yezu, ingabire za Roho wa Data.
Kugira ngo buri wese yivuye inyuma ahamye rwose nta gihunga, ko Yezu Kristu
yapfuye kandi yazutse, ko Yezu Kristu ari muzima, ko Yezu Kristu ari Umutegetsi
n’Umukiza kandi ibyo bikagaragazwa n’ubuzima bwa buri wese bwahonotse icyaha
n’urupfu.
Nyagasani Yezu rero
akomeje kutwereka mu ijambo rye ububasha bwa Roho Mutagatifu umukoreramo We
ubwe igihe asabana na Se, ububasha bwa Roho Mutagatifu ukorera mu bigishwa be
cyane cyane ukorera mu ntumwa ze igihe zigomba kumwamamaza, igihe zigomba
kumuvuga. Uwo Roho ni urukundo.
Roho w’urukundo amaze
gusendera muri Pawulo Intumwa, amaze kumwumvisha ko agomba kujya i Yeruzalemu
kandi atamuhishe ibyago azahahurira na byo ahubwo amuhaye imbaraga zo
kubyemera. Kubera urukundo rwa Yezu yiteguye rwose guhara amagara ye ntacyo
atinye kubera urukundo Roho Mutagatifu yari yamwujujemo agakunda Yezu Kristu
n’abe bose. Uwo Roho yamushyizemo igitekerezo cyo guhamagaza abayobozi ba
Kiliziya ya Efezi kugira ngo ababwire
akajambo kuje urukundo. Ijambo ryuje urukundo yari ababikiye ku mutima.
Yezu Kristu na we yuzuye
uwo Roho w’urukundo, yasanze noneho gukomeza gusenga Se mu bwiherero, igihe
cyari kigeze rwose ngo amagambo asanzwe abwira Se, n’intumwa ze zumve ubuyo ari
amagambo ateye ubwuzu, yuje urukundo. Yezu kubera urukundo yakundaga Se,
yakundaga abe, yiyemeza gusenga mu ijwi riranguruye abwira Se amagambo
y’agatangaza, amagambo yuzuye urukundo.
Ari Pawulo Roho Mutagatifu atwereka uyu munsi, ari na
Yezu Kristu, urwo rukundo rwabo (urwo rukundo rwari rubarimo), Roho Mutagatifu natwe arashaka
kurushyira muri twe, kugira ngo tugire urukundo rutuma tutatinya guhara amagara
yacu dukiza Roho z’abandi. Tugire urukundo, rutuma tudatinya kubwiza ukuri abo
tugomba kukubwira, kugira ngo bakize roho zabo mu izina rya Yezu Kristu wapfuye
akazuka. Kugira ngo tugire urukundo rutuma dusenga Data tumukunze, rutuma
dusengera muri Roho Mutagatifu, muri Roho w’urukundo, atari ibyo guhuragura
amagambo gusa, cyangwa se kuvuza induru kubera ko umuntu ageze mu bibazo,
ahubwo isengesho rivuye ku mutima kubera urukundo ukunda So Uhoraho, kubera
urukundo ukunda Yezu Kristu, Kubera urukundo ukunda Roho Mutagatifu, kubera
urukundo ukunda Abatagatifu wiyambaza, wuzuye urwo rukundo kandi ushaka
guhinduka rwo kugira ngo abakwegereye urubabubaganizemo igihe n’imburagihe
ukoresheje amagambo yawe, ubikora. Byose bizagenda bibereka ko bakunzwe koko na
Yezu Kristu.
Yezu Kristu udashobora kubabeshya, Yezu Kristu udashobora kubagirira imigambi mibisha. Yezu Kristu udashobora kubanga. Yezu Kristu udashaka kubaroha mu byaha, ahubwo ushaka kubarohora. Ibyo ngibyo bikagaragara mu ntumwa yose ya Kristu. Ibyo ni byo Pawulo ahamiriza bariya Banyefezi, atari ukugira ngo abirateho, ababwira ati “Dore ubu ngubu mwebwe mugiye gukora amahano kandi muzi ko nabaye intagereranywa, nabaye igitangaza.” Pawulo agira ngo abashishikaze, muri bo yarebaga abantu bose bazabahagarara imbere, abantu bose bazabitegereza bagira ngo babone urugero, abantu bose bazabagira ikitegererezo, akarorero.
Maze babona koko ko Yezu yabakijije, na bo bakagenda bamwegera bamwegera bati “Eee, ibyo Yezu yakoreye uriya, ndashaka ko nange abinkorera. Dore uriya yamukijije ubusambanyi nanjye ndashaka ko abunkiza. Yamukijije inzangano nange ndashaka ko azinkiza. Dore uriya Yezu yamukijije kurakara nanjye ndashaka ko abinkiza. Yezu kuki utankiza nk’uriya?” Nta gushidikanya rero ko urugero ari ingenzi, nta nubwo ari ingenzi gusa ni ngombwa mu myigishirize ya Yezu Kristu, mu myigishirize y’Inkuru Nziza, mu myamamarize ya Yezu Kristu.
Ni yo mpamvu Pawulo
azamura akaboko yitangaho umugabo kugira ngo na bo bamwigane. Abo ngabo bose
biyemeje guhagarara imbere y’abandi ati “Turi hano, tuje kubahugura.” Kugira
ngo izo nyigisho, ayo mahugurwa adahinduka ayo mu mutwe gusa, ahubwo bibe
kubereka inzira kandi bafatanya na bo kuyikurikira. Pawulo Intumwa rero
yababwiye ariya magambo, ateye ubwuzu! Amagambo yuje urukundo: “Muzi ko nabanye
namwe kuva aho ngereye muri Aziya.”
Nabanye namwe! ni nkaho
yakababwiye ati “Mwarambonye, muranzi. Sinabihishe ubuzima bwange nabushyize
imbere yanyu muzi ko nabanye na mwe. “Nakoreye Nyagasani niyoroheje ku buryo
bwose.” Yakoreye Nyagasani yiyoroheje, ntabwo ari abantu yakoreye. Nta muntu
n’umwe uzashaka gukorera abantu ngo yigere ashimisha Yezu Kristu.
Nta muntu n’umwe uzashaka
gukorera abantu ngo yigere ashimisha Yezu Kristu wapfuye akazuka. Pawulo si
abantu yakoreye. Yakoreye Nyagasani. Ahagaze aha kubera ko Nyagasani
yabishatse. Ari imbere yabo kuko Nyagasani yabishatse, ntabwo ari ubushake
bw’umwe muri bo. Ni yo mpamvu na we nk’uko yabyibukije nyine mu ibaruwa
yandikiye Abanyatesaroniki aho yababwiraga ko adaharanira gushimisha umwe muri
bo, ahubwo aharanira ikuzo rya Nyagasani ko ari ryo ashaka, ko atigeze ababwira
amagambo y’amaryohereza, ahubwo yashatse kubabwira ijambo rikiza buri wese. Ni
Nyagasani yakoreraga. Yakoreraga Nyagasani Yezu.
Ntabwo ijambo twamamaza
ari iryo kurobesha incuti, ni iryo kurobesha abayoboke ba Kristu. Ni iryo
gukiza abantu icyaha n’urupfu. Kwamamaza Yezu Kristu. Ibyo ntibishobora gukorerwa
kugira ngo hagire umuntu wishima, cyangwa se aseke cyangwa atarakara. Uko Yezu
yashakaga guha Se ikuzo gusa, ni ko n’abe baharanira ikuzo rya Yezu Kristu
wenyine, kandi igihe cyose batabikoze
gutyo barahusha.
Nakoreye Nyagasani!
Pawulo akongera ati “Nakoreye Nyagasani niyoroheje ku buryo bwose.” Niyoroheje
ku buryo bwose! Yezu Kristu twamamaza ni Uwapfuye rubi yasebye! nk’uko Pawulo
abitwibutsa mu Banyafilipi kabiri. Apfa urw’abacakara! yicishije bugufi ku
buryo bukomeye!
Ntabwo rero umuntu wuzuye
ubwirasi ashobora kwamamaza Yezu Kristu, kabone n’aho yamuvuga. Inkuru Nziza
inyura mu bwiyoroshye, yamamazanywa ubwiyoroshye. Nta muntu n’umwe ugomba
kurata ubutumwa bwe uko bwaba bwitwa kose ngo agire umuntu abukandagiza. Iyo
bigenze gutyo ntibuba bukiri ubutumwa kaba kabaye akazi ke. Kuko gutumwa nyabyo
ni ukugendana na Yezu Kristu mu bwiyoroshye.
Pawulo agakomeza ati “Mu
marira no mu magorwa naterwaga n’ubugambanyi bw’Abayahudi”. Ntacyo yasize
inyuma mu gutanga imbaraga ze no mu gutanga umutima we, mu gutanga ubwenge bwe,
kugira ngo Yezu Kristu amenyekane. N’amarira yarayarize! Inkoni yarazikubiswe!
Yarababaye! Ariko ibyo byose ntibyamubujije kwishimira kwamamaza Yezu Kristu
wapfuye akazuka.
“Nta cyo nabakinze mu byo nashoboraga kubabwira cyabagirira akamaro. Ntabwo ijambo rya Yezu Kristu ryamamazwa mu mayeri. Yezu Kristu ntabwo ahishe, yarazutse ni muzima. Ntamafefeko aba mu Iyamamaza-nkurunziza. Abamamaza Yezu Kristu ntibafefeka. Yezu Kristu ni Urumuri. Inkuru Nziza ntabwo yamamazwa umuntu arimo afite ibyo ahishahisha. Umuntu akorana amacengacenga! Yezu Kristu ni muzima n’abamukurikiye ntibagenda mu mwijima. Roho Mutagatifu rero atumanukireho aduhe ingabire zose zikenewe kugira ngo Yezu yamamazwe muri ibi bihe turimo. N’imbaraga zacu zose, n’umutima wacu wose, n’ubwenge bwacu bwose, ahindure isi.
Ngwino Roho wa Yezu. Singizwa
Yezu Kristu wadupfiriye ukazuka! Mutima utagira inenge wa Bikira Mariya,
udusabire!
No comments:
Post a Comment