Ibi yabigarutseho kuri
iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Gashyantare 2026, mu muhango
wo kumurika igitabo yanditse cyitwa "Addolorata" bishatse kuvuga
umunyamibabaro, wabereye muri Paruwasi yaragijwe Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango
ibarizwa muri diyosezi ya Ruhango
Yagize ati: "Mu
mateka yacu haba harimo ibintu bibi, twajya kuvuga akaba ari byo biza, Kwiyunga
n'amateka ni ukwimika amizero agasimbura ububiko bw'ibibi byabaye mu mateka
yawe. Yongeyeho ko "Umuntu
utarakira ibikomere agendera mu byo yatekewemo aho kugendera ku byo
yatekereje."
Uku kugendera mu byo watekewemo
kugira ingaruka nyinshi kandi mbi, zirimo kwisanga warabaye imbata y’icyaha. Ni
ngombwa ko umuntu ahunduka, akimika I igenzo myiza muri wes imufasha kugendera
mu nzira nziza no gukora igitundakanye. Padiri Eugene Niyonzima ati: "Uwahindutse
mu bwenge ntiwamubwira kujya kwica umuntu ngo ajyeyo, ntiwamubwira kujya
gusenyera umuntu ngo ajyeyo."
Padiri Eugene Niyonzima yavuze ko igitabo yanditse , gishobora gutwarika ku buryo bworoshye, kandi cyizafasha Abantu benshi mu buryo bwo gusobanukirwa uburyo bwo gukira ibikomere bahuye nabyo. Ni igitabo yamaze no gushyirwa mu buryo bw'amajwi (Audiobook), ku buryo umuntu ashobora no kumva ibikirimo ari mu modoka atwaye cyangwa se aryamye ari kuruhuka.
Mu bitabiriye uyu muhango
wo kumurika igitabo "Addolorata" harimo Myr Smaragde Mbonyintege,
Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi uri mu kiruhuo cy'izabukuru, Padiri Jean
Baptiste Muvunyi uyobora Petit Seminaire Saint Leon Kabgayi na Padiri Jean
Berchmas Gasasira, uyobora Carnitas Ya Diyosezi ya Kabgayi hamwe n’abandi
bapadiri bo muri Diyosezi ya Kabgayi ndetse n'abo mu muryango w'Abapalotini
bakorera ubutumwa ahantu hatandukanye.


No comments:
Post a Comment