UBUTUMWA BUGENEWE
URUBYIRUKO, KU MUNSI MUKURU NGARUKAMWAKA WARWO, KUWA 25/01/2015
INSANGANYAMATSIKO: « HAHIRWA
ABAKEYE KU MUTIMA KUKO ARI BO BAZABONA IMANA »
Bakristu
bavandimwe, Babyeyi mufatanya n’Imana mu kurera namwe Rubyiruko Kiliziya y’ejo hazaza,Kristu
Yezu akuzwe ! Twongeye kwifuriza urubyiruko umunsi mukuru mwiza!
Kuri
uyu munsi,urubyiruko turashima Imana : turayishimira ku mpano y’ubuzima
yaduhaye, abayeyi yaduhaye, tukanayishimira uburengezi bwayo bwatugezeho
ubwo abandi batwarwaga n’imiraba
inyuranye. Turayishimira kandi nokuba twashoboye kwitabira ubutumirebwa ntama.
Uyu munsi dushima, ni ngombwa no kongera kwisuzuma kugira ngo turebe niba
duhamya koko ko tweguriwe Imana ubwo bamwe muri twe, ababyeyi bacu, inshuti,
abavandimwe mu mbaga nkirisitu, twasubiragamo ingingo z’ukwemera kwacu
tugasezerana kwanga icyaha, gukurikira Yezu no kumwamamaza, We dukesha uruhare
ku busaseridoti, ubuhanuzi n’ubwami bye.
Rubyiruko
nshuti z’Imana, turahamagarirwa guhamya mu nvugo no mu ngiro ko duhabwa umubiri
wa Jambo wigize umuntu kandi tukaba twarahawe Roho Mutagatifu ubwo
twaramburirwagaho ibiganza n’umusaseridoti mu isakaramentu ryo gukomezwa;
twemere Yezu duhabwa adutunge kandi aduhaze, tugengwe na Roho Mutagatifu.
Rubyiruko nshuti za Mariya, tuyoyobowe n’isengesho hamwe n’inama nziza tugirwa,
turusheho gusobanukirwa icyo Imana idushakaho turangwa no kumvira no kugira
umwete mu byiza maze turusheho gukura tunogeye Imana n’abantu.
Nitwitandukanye
n’ibigezweho birwanya Kristu; ibyishimo bidaturuka kandi ntibinatugeze ku Mana.
Twamagane ibyahindanya umubiri wacu kuko ari
ingingo za Kristu n’ingoro ya Roho Mutagatifu, 1Kor.6,16. Tuwufate neza,
tuwambike neza kuko kuwambika ubusa ari ugusamburira Roho Mutagatifu uwutuyemo
bikaba ni kwitandukanya n’Imana,Umubyeyi wacu kuko abayoborwa na Roho ari bob
ana b’Imana kandi ubwo twacungujwe igiciro gihambaye tugomba gusingiriza Imana
mu mibiri yacu,1Kor.6,20. Gusingiriza Imana mu mibiri yacu, nibidutere
kwishimira uko turi, tuzirikana ko twaremwe n’Imana mu ishusho yayo kandi ibyo
yaremye byose bikaba ari byiza, Intg.1,31.
Gusingiriza Imana mu mibiri yacu
bidutandukanye kandi n’ibyaha byose, mu masura yacyo yose, birimo n’igisa
n’icyahe intebe kuri iyi si : ubusambanyi n’ibigikomokaho, icyaha
kigaruriye imbaga cyane cyane urubyiruko. Tugendere kure ubusambanyi tuzirikana
umubiri utagenewe gusambana, 1Kor.6,13.18.
Rubyiruko,
tunoze imivugire n’intekerezo byacu, twoye kwirirwa mu biganiro bituma
turushaho gucumura, ahubwo dushimishwe kandi dushishikazwe no kumguka icyadutungira
ubugingo : Ibyo tuzabigeraho nidukunda GUSENGA, GUSOMA BIBILIYA,
AMATEKA Y’ABATAGATIFU N’IBINDI BITABO BY’IYOBOKAMANA, KUGANIRA KU BYANDITSWE
BITAGATIFU HAMWE NO GUHABWA PENETENSIYA DUHARANIRA GUHURWA ICYAHA !
Uyu mitozo mitagatifu udusigire gutekereza neza,tureke ubunangizi n’ubunenzi
ahuwo twemere tumenye agaciro k’isengesho mu buzima bwacu, agaciro ko kuzamu
misa,agaciro k’ibokoresho biyagatifu ndetse n’agaciro k’abasaseridoti, abo
Imana yashinzeumurimo uzahoraho iteka ibagabira ubuherezabitambo, ikabambika
bakaberwa mu bishura by’ikuzo bahawe na Yo,Sir.45,7.
Kuri
uyu munsi w’urubyiruko, ni ngombwa no kwibutsa ababyeyi kongera kuzirikana
uruhare rwabo rwo kurerera igihugu na Kiliziya; nk’uko umusaza Heli yafashije
umwana Samweli kumenya ijwi ry’Imana no gusubiza bikwiye, babyeyi nimutere
ikirenge mu cye, mudufashekumenya ijwi ritanga ubuzima ry’Iyaduhanze mu majwi
menshi aroha mu rupfu. Mubyeyi zirikana ko uwiba ahetse aba abwiriza uwo mu
mugongo!
Rubyiruko
nidukurikiza inama z’abadukunda, abatwifuriza icyiza cyakindi kitanyuranya
n’ugushaka kw’Imana, tuzaba beza kuko uhoraho azaduhunda uburanga bw’agahebuzo,
butari bwa bundi bw’umubiri butuma bamwe bishora mu ngeso mbi aho gufatira
urugero kuri Yozefu kwa putifari na Suzana mu bacamanza, bo banze gukora icyaha
bitwaje uburanga bakemera no gupfira mu maboko y’abanyabyaha aari abaziranenge
aho kwemera gukora icyaha mu maso y’Imana. Rubiruko, twitandukanye
n’urugomo,duce ukubiri n’inzangano n’amatiku, ishyari n’amazimwe twimika
urukundo, ubwubahane, ubwisanzure n’amahoro. Tuzirikano ko hahirwa abatera
amahoro kuko bazitwa abana b’Innnnnnmana, Mt.59
Dukunde
amahoro, tuyaharanire kandi tunayasakaze!
Mana urubyiruko
nirugukorere,tuberwe no kwibanira nawe ubuziraherezo ; Ubuzima bwacu
nibukubere ibisingizo ! Þ Elias TWISHIME