Monday, February 13, 2017

UBUTUMWA BUGENEWE URUBYIRUKO kuwa 25/01/2015



UBUTUMWA BUGENEWE URUBYIRUKO, KU MUNSI MUKURU NGARUKAMWAKA WARWO, KUWA 25/01/2015
INSANGANYAMATSIKO: « HAHIRWA ABAKEYE KU MUTIMA KUKO ARI BO BAZABONA IMANA »

Bakristu bavandimwe, Babyeyi mufatanya n’Imana mu kurera namwe Rubyiruko Kiliziya y’ejo hazaza,Kristu Yezu akuzwe ! Twongeye kwifuriza urubyiruko umunsi mukuru mwiza!

Kuri uyu munsi,urubyiruko turashima Imana : turayishimira ku mpano y’ubuzima yaduhaye, abayeyi yaduhaye, tukanayishimira uburengezi bwayo bwatugezeho ubwo  abandi batwarwaga n’imiraba inyuranye. Turayishimira kandi nokuba twashoboye kwitabira ubutumirebwa ntama. Uyu munsi dushima, ni ngombwa no kongera kwisuzuma kugira ngo turebe niba duhamya koko ko tweguriwe Imana ubwo bamwe muri twe, ababyeyi bacu, inshuti, abavandimwe mu mbaga nkirisitu, twasubiragamo ingingo z’ukwemera kwacu tugasezerana kwanga icyaha, gukurikira Yezu no kumwamamaza, We dukesha uruhare ku busaseridoti, ubuhanuzi n’ubwami bye.

Rubyiruko nshuti z’Imana, turahamagarirwa guhamya mu nvugo no mu ngiro ko duhabwa umubiri wa Jambo wigize umuntu kandi tukaba twarahawe Roho Mutagatifu ubwo twaramburirwagaho ibiganza n’umusaseridoti mu isakaramentu ryo gukomezwa; twemere Yezu duhabwa adutunge kandi aduhaze, tugengwe na Roho Mutagatifu. Rubyiruko nshuti za Mariya, tuyoyobowe n’isengesho hamwe n’inama nziza tugirwa, turusheho gusobanukirwa icyo Imana idushakaho turangwa no kumvira no kugira umwete mu byiza maze turusheho gukura tunogeye Imana n’abantu.

Nitwitandukanye n’ibigezweho birwanya Kristu; ibyishimo bidaturuka kandi ntibinatugeze ku Mana. Twamagane ibyahindanya umubiri wacu kuko ari  ingingo za Kristu n’ingoro ya Roho Mutagatifu, 1Kor.6,16. Tuwufate neza, tuwambike neza kuko kuwambika ubusa ari ugusamburira Roho Mutagatifu uwutuyemo bikaba ni kwitandukanya n’Imana,Umubyeyi wacu kuko abayoborwa na Roho ari bob ana b’Imana kandi ubwo twacungujwe igiciro gihambaye tugomba gusingiriza Imana mu mibiri yacu,1Kor.6,20. Gusingiriza Imana mu mibiri yacu, nibidutere kwishimira uko turi, tuzirikana ko twaremwe n’Imana mu ishusho yayo kandi ibyo yaremye byose bikaba ari byiza, Intg.1,31.

 Gusingiriza Imana mu mibiri yacu bidutandukanye kandi n’ibyaha byose, mu masura yacyo yose, birimo n’igisa n’icyahe intebe kuri iyi si : ubusambanyi n’ibigikomokaho, icyaha kigaruriye imbaga cyane cyane urubyiruko. Tugendere kure ubusambanyi tuzirikana umubiri utagenewe gusambana, 1Kor.6,13.18.

Rubyiruko, tunoze imivugire n’intekerezo byacu, twoye kwirirwa mu biganiro bituma turushaho gucumura, ahubwo dushimishwe kandi dushishikazwe no kumguka icyadutungira ubugingo : Ibyo tuzabigeraho nidukunda GUSENGA, GUSOMA BIBILIYA, AMATEKA Y’ABATAGATIFU N’IBINDI BITABO BY’IYOBOKAMANA, KUGANIRA KU BYANDITSWE BITAGATIFU HAMWE NO GUHABWA PENETENSIYA DUHARANIRA GUHURWA ICYAHA ! Uyu mitozo mitagatifu udusigire gutekereza neza,tureke ubunangizi n’ubunenzi ahuwo twemere tumenye agaciro k’isengesho mu buzima bwacu, agaciro ko kuzamu misa,agaciro k’ibokoresho biyagatifu ndetse n’agaciro k’abasaseridoti, abo Imana yashinzeumurimo uzahoraho iteka ibagabira ubuherezabitambo, ikabambika bakaberwa mu bishura by’ikuzo bahawe na Yo,Sir.45,7.

Kuri uyu munsi w’urubyiruko, ni ngombwa no kwibutsa ababyeyi kongera kuzirikana uruhare rwabo rwo kurerera igihugu na Kiliziya; nk’uko umusaza Heli yafashije umwana Samweli kumenya ijwi ry’Imana no gusubiza bikwiye, babyeyi nimutere ikirenge mu cye, mudufashekumenya ijwi ritanga ubuzima ry’Iyaduhanze mu majwi menshi aroha mu rupfu. Mubyeyi zirikana ko uwiba ahetse aba abwiriza uwo mu mugongo!

Rubyiruko nidukurikiza inama z’abadukunda, abatwifuriza icyiza cyakindi kitanyuranya n’ugushaka kw’Imana, tuzaba beza kuko uhoraho azaduhunda uburanga bw’agahebuzo, butari bwa bundi bw’umubiri butuma bamwe bishora mu ngeso mbi aho gufatira urugero kuri Yozefu kwa putifari na Suzana mu bacamanza, bo banze gukora icyaha bitwaje uburanga bakemera no gupfira mu maboko y’abanyabyaha aari abaziranenge aho kwemera gukora icyaha mu maso y’Imana. Rubiruko, twitandukanye n’urugomo,duce ukubiri n’inzangano n’amatiku, ishyari n’amazimwe twimika urukundo, ubwubahane, ubwisanzure n’amahoro. Tuzirikano ko hahirwa abatera amahoro kuko bazitwa abana b’Innnnnnmana, Mt.59

Dukunde amahoro, tuyaharanire kandi tunayasakaze!

Mana urubyiruko nirugukorere,tuberwe no kwibanira nawe ubuziraherezo ; Ubuzima bwacu nibukubere ibisingizo ! Þ Elias TWISHIME

No comments:

Post a Comment

Mutagatifu Didasi, umufransiskani

“Musaraba ukwiye gukundwa, namwe misumari ikwiye gukundwa, mwebwe mwateruye umubiri wa Nyagasani, mwebwe mwenyine mwari mukwiye guterura Umw...