Tuesday, March 28, 2017

ese telefoni yawe igufsha kwegera Imana no kuyegereza abandi?




BUMWE MU BUTUMWA NOHEREJE NKORESHEJE TELEFONI HAGATI YA 2014-2016

(P3: bisobanuye PhonE  Preaching Programe, ibwirizabutumwa rikoresha telefoni)


P3:"Mana yanjye,ngenzuraugeze mu nkebe z'umutima wanjye;nsuzuma,maze urebe ibyo mpirimbanira. Urebe niba ntari mu nzira mbi,maze ungarure mu nzira wigishije kuva kera." Zab139,23-24
P3:" Uhoraho, unyigishe inzira zawe,nshobore gukurikiza ukuri kwawe;utoze umutima wanjye igitinyiro cy'izina ryawe."Zab 86,11

P3:"Gusenga ni ugukingura imiryango itwinjiza mu Ijuru! ngibyo mbifurije gushiraho umutima."

P3: "Ibyo abamwubaha bashaka arabikora; baba bamutabaje, akabumva, akabagoboka." Zab.145,19 Nitumwubahe!
P3:"Isengesho ni ikiganiro umuntu agirana n'Imana, bikamusaba kwitegura neza,  kuvugisha ukuri,  kutarangara no gutega amatwi. Ni ubumwe bwa muntu n'Imana mu kuyisaba no kuyishimira,haba mu mahoro no mu makuba. Ni uburyo bwo kwiyegereza ijuru no gusabana n'abarituye. Isengesho ni inzira igana mu ijuru,uburyo bwo kwikiza no gukiza abandi(abazima n'abapfuye)." Mudusabire!

nimwihebe kuko ndi Imana yanyu;nzabaha imbaraga mbatabare;nzabarinda mbarenganure. Iz 41:10.

P3:"Yeruzalemu, tsemba ubugome mu mutima wawe,maze ukunde urokoke. Mbese iyo migambi mibi ikurimo uzayibundikira kugeza ryari?" Yer.4,14

P3:"Ntugire umuntu utinya,humura turi kumwe, ndagutabara. Bazakurwanya ariko ntibazagushobora,humura turi kumwe ndagutabara." Yer.1,8.19

P3:(Uhoraho asubiza Yeremiya)  "Niba wiruka n'abanyamaguru bakakunaniza, uzashobora ute gusiganwa n'amafarasi? Niba ugomba igihugu kirimo amahoro kugira ngo ugire ituze,uzifata ute mu nzitane za Yorudani?" Yer.12,5  Dusabe Imana imbaraga zidukomeza mu bigeragezo!

P3:"Ambaza izina ryanjye, nzagutabara nguhishurire ibintu bikomeye wowe utazi." Yer.33,3
<Umuryango mwiza,ishuri ry'ukwemera n'inkingi y'amajyambere> Dusabire ingo zacu kgo ziyoborwe n'ivanjili- abazituye bagire amahoro, bahugukirwe n'ukuri kdi batere imbere mu rukundo-urugo rwacu nirube koko ishingiro rya kiliziya. Imiryango yacu nirangwe no kumvira gukeshwa Imana,ihana amahoro mu bayigizee no mu baturanyi! Dusabe;     Mana yanjye, nkuragije uru rugo n'umuryango wishakiyeko mvukiramo,nkarererwamo,kugira ngo..........Amina!

Kuri uyu wa 20/07/2015, turizihiza bazina,  Mutagatifu ELIAS. Munsabire mpabwe imbaraga zo gukurikiza ingero ze mu kugandukira no kwamamaza Nyagasani kgo nkire kandi nkize n'abandi. Ndabasabye, munzirikane mu masengesho yanyu yose y'uyu munsi, munsabira ubudatezuka n'ubutaryarya mu kwanga icyaha, gukurikira Yezu Kristu no kumwamamaza. St.Elias udusabire!
P3: "Nimuvugurure imyifatire yanyu n'imigenzereze yanyu,bityo nshobore guturana namwe aha hantu." Yer.7,3

P3: "Umutima wanyu nunezezwe n'impuhwe z'Uhoraho,kandi ntimugaterwe isoni no kumusingiza. Nimukore umurimo mushinzwe hakiri kare, maze igihembo cyanyu azakibahe igihe nikigera." Sir.51,29-30

P3:"Muvandimwe ushishikarire gusoma iyi mirongo ukunyuze uwongere mu mihigo yawe: Zab.19,15 / 1Kor.3,16-17 / 1Tim.4,12 / Ef.4,29 /  Ef.5,19

P3:"Mwibuke ya ndogobe kuri mashami yagiye ihetse Yezu basasa imyenda munzira ni mikindo inyuraho, ihindukiye inyura hahandi yanyuze ihetse Yezu nuko ibona ntawuyitayeho kandi mbere bari bayishagaye itangira guhanura imyenda ku maduka n'ibindi yahuraga nabyo irangiza igira ngo iracyahetse Yezu, bayikubita amahiri n'amabuye nanubu imvune ntirazikira. Tekereza natwe iyo tugenda tutarikumwe na Yezu nuko bitugendekera mwisunge mu rugendo turimo." MASHAMI NZIZA!

P3:"kandi niba mutekereza ko ari bibi gukorera Uwiteka uyu munsi nimwitoranyirize uwo muzakorera niba ari izo mana ba sogokuruza bakoreraga zo hakurya ya rwa ruzi cyangwa imana z'Abamori bene iki gihugu murimo, ariko jye n'inzu yanjye tuzakorera Uwiteka."  Yosuwa 24;15

P3:"Bukeye bwaho, abantu benshi bari i Yeruzalemu gutegereza iminsi mikuru bumvise ko Yezu azayo, benda amashami y'imikindo bajya kumusanganira batera hejuru bati" Hoziyana, hahirwa uje mu izina ry'Uwiteka, ni we mwami w'Abisirayeli."(Yohana12:12_13) Benedata mbese ibishura byacu biratunganye?, nimumfashe tweze inzira umwami aribunyuremo aje atugana, Mashami nziza kdi ntibibe umuhango ahubwo biduhe kumva no kumvira amasomo tuba twumvise, nitweze inzira ze kandi duharanire no kwamamaza ibyo byiza byo kumenya no kumenywa n'umwami w'ijuru n'isi. Mugire ibitotsi byiza umushumba mwiza abaragire murwuri rwe."

Shimwa Mwami Wanjye wowe uhaye uyu mwana wawe kuramuka! ndagusaba ngo muri uyu munsi dutangiye umugwirize inema zawe maze ibyo ari bukore bimubere imigisha dore agiye kugenda mwisi y'abagome na satani umugende impande zose urinde ibirenge bye gusitara, amaso ye uyarinde amarira, umutima we uwurinde agahinda, umunwa we uwuzuze ibitwenge, urusaku rw'ibyishimo rumusabe, umutuzo n'icyizere cyo kubaho neza abihorane none n'ibihe byose AMEN

Nejejwe no kongera kubasuhuza.Mubyo dukora byose dukomeze kuzirikana ko turi muminsi iheruka. Menya ko satani ahiga ubuzima bwawe , Menya ko ijuru riguhanze amaso nk'aho uri umwe mu isi.Uru rugendo ruragoye Pe, ariko dufite umuneshi.Nonese ni iki umwitura ? Ahari ujya uhinyura Petero wamwihakanye 3 ,ese wowe umwihakana kangahe?Reka dusabirane ku Mana ,maze duharanire kwanga icyaha n'igisa nacyo,tugire imibereho ihindutse,nibyo mbasabira nange nisabira mu izina rya Yesu.Amen.

* Mana yanjye! twiragirire kuko niwowe mugabane wacu ninawe buhungiro bwacu ntayindi nzira twanyuramo uretse  wowe kuko aho twanyura hose twatana *
Ibihe byiza.

Inshuti iruta izindi, ikwiye kwizerwa, ni Yezu. Umujyanama w'ukuri ni Roho,uburinzi nyabwo butangwa n'Imana,kandi gukurikiza amategeko n'isengesho ni byo bituma uyegera kurushaho. Imana niturememo umutima ushishikajwe no kuyegera!

P3:"Le bon câreme est celui qui donne aux pauvres,orphelins et veufs  cequi doit s'ajouter à la priere et jeuner pour la sanctification d'âmes. Vive le remerciement de Dieu dans l'homme!"

P3:"Isengesho ni ikiganiro umuntu agirana n'Imana, bikamusaba kwitegura neza,  kuvugisha ukuri,  kutarangara no gutega amatwi. Ni ubumwe bwa muntu n'Imana mu kuyisaba no kuyishimira,haba mu mahoro no mu makuba. Ni uburyo bwo kwiyegereza ijuru no gusabana n'abarituye. Isengesho ni inzira igana mu ijuru,uburyo bwo kwikiza no gukiza abandi(abazima n'abapfuye)."

Ineza yanyu niganze inabi,Rom12,35

Kiliziya ihamya ko ubuzima ari ingabire y'Imana ndetse n'abana bakaba umugisha igenera ababyeyi! none ko kwishingira ari icyaha,umuntu akora icyaha Imana ikamuha umugisha?

P3:" Nyagasani Mana yacu, utugaragarize ubugwaneza bwawe, ukomeze imirimo y'amaboko yacu, kandi uyihe kugira akamaro karambye." Zab90,17

P3:"Muremyi wa byose,wandemye unkunda kdi ibyo waremye byose ni byiza. Urampe kunyurwa n'uko ndi,kuko undeba ukanyishimira. Aho guhihibikanira kwihindura uko nshaka nubahuka umubiri wo Ngoro yawe, urampe gushavuzwa no kumera uko wanga no kuba aho utari. Mana ndabikunze ariko umubiri ukananiza, mfasha kutazigera ntandukana nawe bibaho!"

P3:"Yezu, nkutuye roho yanjye kgo uyitunge kdi uyibere Umuyobozi. Akira n'ubuzima bwanjye, ubutagatifuze kgo bukunogere, maze bukubere koko ingoro wishimira guturamo. Nyagasani, roho yanjye n'umubiri wanjye nkuragije, ntibizigere byishuka kugirira umutuzo aho utari!"

P3:"Igihe cyose, hose,uko umeze kose;ntuzigere ukerensa, wibagirwa cga ngo wange gusenga. Mbere na nyuma yo  kurya,mbere yo kuryama no kubyuka n'ibyo ukora byose,urajye wibuka kubiragiza Nyagasani. Mu kubyuka ujye ubyuka ushima unasaba imbabazi zaho wahemutse nijoro kdi wibuke no gusenga utura umunsi kgo ukomeze kugengwa  n'Iyaguhanze" uwo mugenzo niwo udukwiriye twe twamenye Imana!

P3:"Nshuti muvandimwe dore ibyo nkwifuriza iteka ryose, uzaharanire kugera kuri ibi:-kubaha no guca bugufi, (Imig22:4), Gushaka,gukunda Imana no kugira umwete (Imig8:17), Uzahore witeguye (Mt 25:1-13), Uzitondere umurimo(Lev22:9), Uzabe icyitegerezo mu mirimo myiza(Tito2:7)  Wizere (Yob42:2),    Uhe Imana icyubahiro (Iz48:11), Uzagishe inama Imana (Imig16:3),   Uzabe mu nzira nziza(Yh14:5-6), Wirinde (Imig4:23),    Ube mu Mwami(Yh15:7), Wemerwa N'Imana(Imig20:11), Ugira neza(Imig19:22), Utanga(Mt10:8) n'indi migenzo mbonezapfura."   Imana igushigikire!

P3:"Kristu yakorewe ibyari bidukwiriye,kugira ngo natwe dukorerwe ibyari bimukwiriye. Yazize ibyaha byacu,atigeze agiramo uruhare,kugira ngo tugirwe abere binyuze mu gukiranuka kwe tutigeze tugiramo uruhare. Yapfuye urupfu rwari urwacu, kugira ngo duhabwe ubugingo bwari ubwe. Imibyimba ye niyo adukirisha." Ijoro rihire!

P3:"Amagambo mvuga,n'ibyo umutima wanjye uzirikana, nibijye bikunogera, wowe Uhoraho,Rutare nisunga n'umurengezi wanjye!" Zab19,15

P3:" Kuko Imana ari umugenga wanjye,we neguriwe nkivuka,nzogeza izina rye,musingize kandi mbimuharire mparanira kubahiriza amasezerano namugiriye" Zab 23,10-11.23-26

P3: "Ese imibereho yanjye ihamya ko ndi umukirisitu? Ibyo nkora se byerekana ko nkunda uwandemye? Ubuzima bwanjye bwo butandukaniye he n'ubw' abayobe,cga abahakanyi? Twisuzume maze dufate umwanzuro uhamye."

P3:"Hari ubwo wumva ucitse intege,wihebye, ukumva uri wenyine,mbese ukumva urabihiwe. Ibyo  bikagutera ibyiyumviro bibi! Gusa hari uburyo bwo guhangana n'ibihe nk'ibyo: 1.Jya uzirikana ko Imana ikwitaho: Iz. 41:13, Zab 34:18        2.Jya witoza kugirana ubucuti n'Imana : Yakobo 4:6, Mika 4:5, Filip 4:6,7 3.        3.Jya uhora utekereza ku byiringiro nyakuri by'igihe kizaza: 2Pet 3:13,14 Hish 21:4,7.    Uwiteka akwishimire kdi agufashe muri byose! 

P3:"Amahoro y'Imana nabe muri mwe! Iyo intambwe zumuntu zikomejwe n'Uwiteka,akishimira inzira ye, naho yagwa ntazarambarara,kuko Uwiteka amuramije ukuboko kwe.Zab,37:23-24."  ibihe byiza!

P3:"Bukeye Dawidi arabaza ati"Mbese hari uwasigaye wo mu muryango wa Sawuli ngo mugirire neza kubwa Yonatani?  2Sam 9:1. Ndakwifuriza kugira imirimo myiza ukiriho kugira ngo n'abazagukomokaho bazabone imigisha ku bwawe kandi ineza yawe ntibe iy'uko wabuze uko ugira, ahubwo ituruke ku bwitange bw'umutima wawe."

P3:"I have hidden your word in my heart that i might not sin a
gainst you."Psalms 119:11

P3:"Umva agakuru:
Umuntu umwe yarakennye cyane nuko yigira inama yo kwiyahura. Afata umugozi arawumanika agiye gushyiramo Ijosi arebye hasi abona umuntu umureba niko kumubaza ati ese ko uraho urashaka kumbuza kwiyahura n'ubukene nifitiye undi nawe ati ntegereje ko upfa nkajyana utwo twenda wambaye,njye ntatwo ngira. Uwari ugiye kwiyahura abonye ko hari abamurengeje Ibibazo ahita yisubiraho ahubwo ibibazo bye ahita abiragiza Imana.
Isomo:Jya wihanganira ibibazo byose ufite ahubwo no mubihe bibi ujye uhimbaza kdi ushime Imana kuko uburyo ubayeho n'ibyo ufite hari uwabihabwa akumva yasubijwe,IMANAni byose."

P3: '@' Ahwiii!
    <'''>Ndabona
   _/ \_ mpageze!
nubwo naniwe Muraho yemwe? barantumye ngo  "Mugire amahoro" kdi ngo mukomeze mwitegure, uko byagenda kose bwa bukwe buzataha gusa ngo ntimuzaruhanye nko mugusaba kuko umukwe yarababaye,kdi ngo azasange mugifite cya kimenyetso cy'amaraso yabasigiye ngo ntimwibagirwe na rya jambo yababwiye. yohana14-1/5 nibyo bari bantumye ngo mbibutse murakoze ngiye ahandi kdi ngo na ba bageni bandi mubibutse!

P3:"Mfasha tugire ibyo twibukiranya: uziko Imana yakoze ibikomeye ku kiremwamuntu? Tekereza uko byari kuba bimeze iyaba kubaho tubyishyura amafaranga runaka kukwezi, cg se tugura ikarita tugakora recharge nk'uko ugura unites za tigo, airtel cg mtn. Benshi twari kuba twarapfuye kera. Ariko
IMANA ISHIMWE Turiho kubw'ubuntu bwayo bidatewe n'imirimo myiza twakoze!
Kandi wibuke ko niba imperuka itinze urupfu rwo ntirutinze,dukorere Imana uyu munsi nkaho tuzapfa ejo! *Ngaho ibuka ko kubaha Uwiteka aribwo bwenge kandi kuva mu byaha akaba ariko kujijuka. maze ubibwire n'abandi nabo barusheho gukunda Imana."

P3:"If you can't fly then run,if you can't run then walk,if you can't walk then crawl.but whatever you do,you have to keep moving forward to the Most Holy,the Most High,  our  Heavenly Father.   Be strengthened!"

P3:"Timote we, ujye urinda icyo wagabiwe, uzibukire amagambo adakwiriye kandi atagira umumaro, n'ingirwabwengezirwanya iby'Imana,
1Tim6:20"

P3"Nimushake ikiri icyiza kgo mushobore kubaho" Amosi 5,14-15

P3: "Mubuzima bwawe, ntuzigere wanga cga ngo wibagirwe gusenga;mu gihe cyo kurya,kuryama ndetse no kubyuka na mbere y'ibyo ugiye gukora. Mu kubyuka jya uzirikana ku Yakuramukije uyisabe imbabazi zaho wayigomeye muri iryo joro kandi wibuke n'isengesho ritura umunsi kgo ukomeze kugengwa  n'Iyaguhanze" nguwo mugenzo udukwiye!

P3:"Que votre connaissance,le respect et fiérté enracinent de Jésus,notre voie,vérité et la vie pour prosperer! Joyeuse nuit!"

P3: "Nyagasani adufashe kwitandukanya n'ubugome mu bitekerezo,mu magambo no mu bikorwa byacu,ahubwo adushoboze kwirinda icyaha no kumushaka dutunga ubutabera,bwo budashobora gupfa." Buh1,1-15

P3:"Nintegwa nkagwa mu cyaha,nzatabaza Imana; nzikubita imbere yayo nayo izambabarire insubize mu nzira maze ndonke agakiza,ubwo namenye ko inkunda nzajya nyihungiraho niyo mukiro."

P3:"Sinzigera nshimishwa n'ibidakwiye, nk'uko nanga imyifatire y'abahakanyi, ntiteze kuzanyanduza" Zab101,3

P3: "Uhoraho, mba hafi, ntureke umutima wanjye utwarwa n'ikibi ahubwo undinde imitego y'inkozi z'ibibi." Zab141

Dawe,nkuragije uyu mwali wishiriye ku isi kgo agukuze mu biremwa byawe, mutoze guhora abizirikana kgo amare icyo wamuzaniye ku isi,akire kdi akize n'abandi. Murinde gucika intege,kwiheba no kwiyanga, azirikane ko wamuremye kdi ko nta kibi waremye(Intg.1,31) nuko bimutere kwishimira uko ari no kugukorera nta nkomyi;mukundishe ijambo n'amasakramentu byawe kgo bimukomeze kdi abibonemo imbamba ikiza abarwayi. mutoze kukubona no kugukorera mu byoroheje kgo bimushoboze aho rukomeye, ubuzima bwe nibuhuze n'indangakwemera aririmba n'ubukristu bwe bushimwe nawe kdi abere abandi urugero rwiza ubuziraherezo!

Dawe, wowe uha bose gusinzira, herekeza mu rugendo rw'ibitotsi umwana wawe, umugenere uburinzi bwawe  kgo ubuzima bwe bukubere ibisingizo  n'impamvu yo gukira kw'abandi. Mugende impande zose, urinde ingingo z'umubiri we, asabwe n'ibitwenge, ibyishimo, umutuzo n'icyizere cyo kubana nawe bimuhore mu byifuzo!

P3: Umunsi wa 6 wa buri cyumweru ni umunsi wa Bikira Mariya- "Dukomeze kuzirikana kw'ijyanwa mu ijuru rye, duharanira gupfa neza kandi twifuza kuzajya mu ijuru!"

P3: Wifuza guhesha Imana ikuzo? Yezu ati "igihesha Data ikuzo ni uko mwakwera imbuto nyinshi; mukaba n'abigishwa banjye."Yh.15,8

P3:"Igikorwa Imana ishima ni uko mwakwemera uwo yatumye." Yh.6,29

Dawidi ati"Nzahagarara ku munara wanjye maze ndindire numve icyo Uhoraho Mana ambwira. Yobu ati"Nzi yuko ushobora byose mana kdi ntakibasha kurogoya imigambi yawe. Petero ati"Mbonye neza ko Imana itarobanura ku butoni,mu mahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka iramwemera. Namwe mbifurije gushobozwa nayo muri byose.

P3:"Shalom! Ntawucana itara ngo aryubikeho igitebo,ahubwo riterekwa ahirengeye,rikabonesha hose. Zirikana ko iryo tara riramutse ricanwe ntiriboneshe kd byitwa ngo riraka,ntacyo ryaba rimaze. Iryo tara ni twe. Twatorewe,kd twashyiriweho kumurikira abandi,ariko se turi kumurika cg twazimye kera? Twisuzume,bityo dufate umugambi uhamye. Yesu arakomeza ati"ufite duke,azakwa n'utwo yari afite(luk8,1618). Ducane, adakomeza kunyenyereza,nagacye twacungiragaho tukakamburwa bityo kagahabwa abari kwaka neza uko bikwiye. Nyirimpuhwe adufashe adutuze mur'izo mpuhwe."

P3: "Imana Dusenga Ntijya Ibura Uko Ibigenza, Yaravuze Iti:

1.       .Ntabaza Ndagutabara Nkwereke Ibikomeye Biruhije Utamenya. >Yer33.3<
2.       .Nzi Ibyo Nibwira Nzabagirira, Ni Amahoro Si Bibi.>Yer29.11<
3.       .Ku Bwanjye Nzabyikorera, Nta Cyatuma Izina Ryanjye Ritukwa.>Yes48.11<
4.       .Nta Jambo Ivuga Ngo Rihere.>Luka1.37<
5.       .Kuko Yakunze Abari Mu Isi Byatumye Itanga Umwana Wayo W'Ikinege.>Yoh3.16>
6.       .Iyatanze Umwana Wayo Agapfa, Izabura Ite Kumuduhana N'Ibindi.>Rom8.32<
7.       .Musabe Muzahabwa Mushake Muzabona.>Mat7.7<
8.       .Ibasha Gukora Ibiruta Cyane Ibyo Dusaba, Ndetse n'Ibyo Twibwira.>Efeso3.20<" Igitondo Cyiza

P3:"Isengesho ry'umunyabyaha usaba imbabazi: Mana yanjye,ngirira imbabazi ukurikije ineza yawe; kubera impuhwe zawe nyinshi,umpanagureho ibyaha byanjye.nyuhagira wese ibicumuro byanjye,maze unkize icyaha nakoze.Mana yanjye ndemamo umutima usukuye,maze umvugururemo ibitekerezo biboneye.

P3:"[Ubuhanga] Nzabukesha kutibagirana bibaho, maze ab'igihe kizaza mbasigire urwibutso ruhoraho." Buh.8,13

P3:"Niyemeje rero kubwisunga(Ubuhanga) mu buzima bwanjye, nzi neza ko buzambera umujyanama nyakuri, bukantera inkunga mu mubabaro n'ishavu." Buh.8,9

P3:"Icyampa Imana ikampa kuvugana ubwenge, no kwigiramo ibitekerezo bikwiranye n'ingabire nahawe, kuko ari yo iyobora Ubuhanga, ikanabwiriza ababukurikirana."Buh.7,15

 P3:"Nyagasani Nyir'amahoro ubwe nabagwirize amahoro,aho muri hose n'igihe cyose."2Cor3,16

P3:"Nyagasani Yezu nabane nawe! Inema y'umwami wacu Yezu Kristu, urukundo rw'Imana Data n'ubusabane kuri Roho Mutagatifu bihorane nawe iteka! ."

P3:"Mana yanjye, uzamenyeshe inzira y'ubugingo;  hafi yawe ni ho haba umunezero usendereye,iburyo bwawe hakaba umudabagiro udashira. Rinda amagara yanjye,undokore singakorwe n'ikimwaro ngufiteho ubuhungiro!"Zab16,17.25,20

P3 "Nyagasani, Mana yanjye, nzakurata n'umutima wanjye wose, nzahimbaza izina ryawe iteka ryose,kuko impuhwe zawe ari nyinshi,ukaba warazahuye umutima wanjye mu kuzimu" Zab 86,12-13

P3: "If we say that we have no sin, we are deceiving ourselves and the truth is not in us."      1John 1:8  Hallellua!!!

P3:" Uhoraho, unyigishe inzira zawe,nshobore gukurikiza ukuri kwawe;utoze umutima wanjye igitinyiro cy'izina ryawe."Zab 86,11



Monday, March 27, 2017

indangakwemera



Indangakwemera

 « Nemera Imana Data ushobora byose, waremye ijuru n’isi ; Nemera na Yezu Kristu umwana w’ikinege w’Imana, waje mu nsi abyawe na Bikiramariya, akababara, agapfa, agahambwa, akazuka none akaba yicaye iburyo bwa Se kandi ko azagarukana ikuzo ; Nemera Roho Mutagatifu ; Nemera Kiliziya Gatolika Ntagatifu ; Nemera ikizwa ry’ibyaha ; Nemera urusange rw’abatagatifu ; Nemera izuka ry’abapfuye n’ubugingo buzahoraho iteka ».

Image result for indangakwemeraNemera Bibiliya Ntagatifu, igitabo cyahumetswe n’Imana, Amasakaramentu Kristu akoresha adutagatifuza, nemera kandi nkaniyambaza Bikira Mariya umubyeyi w’Imana n’uwacu twarazwe ku musaraba.

Indangakwemera mu mateka ya Kiliziya

Kuva mu ntangiriro, Kiliziya ishingiye ku ntumwa yasobanuye kandi itangaza Ukwemera mu magambo magufi atunganiye bose. Uwo mwanzuro w’Ukwemera ntiwakozwe hashingiye ku bitekerezo by’abantu ahubwo wakuwe mu byanditswe byose hakurikijwe igifite akamaro kurusha ibindi kugira ngo haboneke inyigishi imwe rukumbi kandi yerekeye ukwemera, Mtf Sililo agereranya umwanzuro w’Ukwemera n’imbuto ya Sinapisi : uko imbuto ya Sinapisi mu mpeke yayo nto ikura ikavamo igiti cy’inganzamarumbu, ni nako n’umwanzuro w’Ukwemera ukubiye mu magambo make ariko ubumenyi burimo bukadufasha mu busabaniramana nyakuri nk’uko tubibona mu byahishuwe/mu byanditswe bitagatifu.

Ayo mahame tuyakira buhoro buhoro, tugakura mu busabaniramana kugeza aho tujya kuyamamaza. Iyo myanzuro y’Ukwemera yagiye ishirwa hamwe buhoro buhoro mu mateke ya Kiliziya, bayita Uburyo bwo kwamamaza Ukwemera, Ingangakwemera bashingiye ku magambo ayitangira ya ndemera, bakanayita Ibimenyetso biranga Ukwemera. Kwamamaza ukwemera bikorwa mbere nambere mu gihe cya Batisimu, Indangakwemera ni ikimenyetso cya Batisimu kubera ko Batisimu itangwa mu izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, Mt.28,19. Amahame y’Ukwemera yamamazwa mugihe cya Batisimu akubiye mu baperisona batatu bagize ubutatu butagatifu kandi abo nibo shingiro ry’Ukwemera kwacu.

Indangakwemera ya Kiliziya Gatolika igabanijemo ibice bitatu :

a.       Ikerekeye umuperisona wa mbera, Imana Data, gikubiyemo igikorwa gitangaje cy’iremwa.
b.      Ikerekeye umuperisona wa kabiri, Imana Mwana, gikubiyemo ugucungurwa kwa Muntu.
c.       Ikerekeye umuperisona wa gatatu, Imana Roho Mutagatifu, kivuga uwo Roho nyine We soko n’ishingiro ry’ubuutagatifuzwe.

Ngibyo ibikubiye mu mitwe (ingingo z’Ukwemera) itatu ya mbere ivuga iby’ikimenyetso cyacu kidasibangana, Batisimu.Mu ruhererekane rwa kera rwemejwe na Mtf Amburuwazi, Indangakwemera igizwe n’ingingo cumi n’ebyiri zishushanya ubumwe bw’Ukwemera kw’Intumwa. Mu mateka ya Kiliziya, habayeho Indangakwemera nyinshi, 

  Ingero z’ Indangakwemera zabayeho :

·         Indangakwemera yavuye mu nama nkuru yabereye i Trante
·         Indangakwemera yavuye mu nama nkuru yabereye i Liyo
·         Indangakwemera yavuye mu nama nkuru yabereye i Toledo
·         Indangakwemera y’umuryuango w’Imana
·         Indangakwemera yavuye mu nama nkuru yabereye I Niseya
·         Indangakwemera yavuye mu nama nkuru yabereye I Constantinople
·         Indangakwemera zashizweho na bamwe mu bapapa; Indangakwemera ya Papa Pawulo wa 6, mu 1968.
Muri izo zose hamwe n’izo tutvuze, hasigayemo ebyiri gusa kuko ari zo zifite uruhare rw’umwihariko mu mibereho ya Kiliziya: Indangakwemera ya Nice- Constantinople, yiswe gityo kubera ko yakomotse ku nama nkuru za Kiliziya ebyiri, iyabereye I Niseya, mu 325 n’iyabereye I Konsitantinopli, mu 381. Iyi ndangakwemera yakomeje kuba rusange mu ri Kiliziya zose z’iburasirazuba kugeza na n’ubu, ni ndangakwemera ndende tuvuga mu Misa.Tukagira n’ Indangakwemera y’Intumwa, kuko ikwuiye gufatwa nk’umwanzuro w’Ukwemera kw’Intumwa.Ni Ikimenyetso cya kera cya Batisimu muri Kiliziya ya Roma, Iyi ni yo dukunda gukresha iyo hari Isakaramentu rya Batisimu. Kuvuga Indangakwemera dufite Ukwemera ni ukwinjira mu bumwe n’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, ni ukwinjira mu bumwe na Kiliziya yose   idushishikariza ukwemera kandi tukemera muri yo. Indangakwemera ni ikimenyetso ndengakamere kidasibangana, ni isengesho ry’umutima wacu, ubushobozi buhoraho, Indangakwemera ni umutungo w’agaciro ka roho yacu.

Tuesday, March 7, 2017

Gushengerera, isengesho ridufasha kwegerana na Yezu Kristu


Abakristu benshi, cyane cyane abagatulika, ntibasobanukiwe n’icyo gushengerera bivuze ndetse n’uburyo wakora neza iryo sengesho. Tugiye kurebera hamwe ubusobanuro bw’isengesho ryo gushengerera n’inama abifuza gukora uwo mwitozo bakurikiza.Gushengera ni ukurangamira Yezu Kristu uri mu isakaramentu ry’ukaristiya, ukamwiyegurira wese; mu ndoro no mu bitekerezo bityo ugashobora gutuza no kumutega amatwi ngo wumve icyo akuganiriza. Mu gihe cyo gushengerera, ukaristiya ntagatifu ishirwa mu gikoresho cyabugenewe cyererana kuburyo isakaramentu rigaragarira ushoboye kureba icyo gikoresho. Mu sasengesho yose abaho muri kiliziya gatolika, irisaba umutuzo kurusha ayandi ni iri ryo gushengerera

Abakora irisengesho risa n’irinanira benshi, hari inama bagirwa kugira ngo baribyaze umusaruro bityo barioronkeremo ibyo bagomba igihe barikoze neza. Dore zimwe mu nama zigirwa abifuza guhura na Yezu Kristu banyuze mu isengesho ryo gushengerera:

1)      Ni ngombwa kumenya ko uri cyangwa winjiye ahantu ho gusengera, aho urahurira na Yezu mu Isakaramentu ry’Ukaristiya; bityo ni ngombwa gutegurira ku buryo bwimbitse umutima wawe kwinjira aho hantu.

2)      Bisaba umutuzo uhagije, ugomba gutuza muri wowe, ugacecekesha amajwi yose akubyiganiramo. Ushengerera agirwa inama yo kudahambira umutima we ku bitekerezo bidafite akamaro. Ibibazo, imihangayiko, umujinya n’ibindi bikurimo ntugomba kubyizirikaho ahubwo ubitura Yezu ugaharanira ko muri iryo sengesho nta wundi wundi Roho, umutima n’ubwenge byawe bizirikanaho keretse Yezu uri aho mu karistiya. Ibi ntabwo byoroheye muntu, niyo mpamvu tugomba gusaba Imana ingabire yo kwisiga no kwizera  (une grâce d’abandon, de confiance).

3)      Ushengerera agirwa inama yo kurangamira, kwerekeza indoro ye kuri Yezu uri mu Isakaramentu ry’Ukaristiya, agatangira kuvugisha umutima we no gukunda Uwabanje kudukunda.

4)      Ushengerera asabwa kwirinda gusukiranya amasengesho gusa adatekereje ku magambo avuga. Si byiza  kumara igihe wageneye ishengerera usoma Bibiliya urupapuro ku rundi ahubwo icyiza ni ugusengera mu mutima, ugahitamo umurongo wa zaburi, uwo mu ivanjili cyangwa isengesho rito ryoroheje - une petite prière simple – hanyuma ukarisubiramo mu mutima wawe, buhoro kandi utuje kugeza ubwo rihinduka isengesho ryawe, urusaku n’impumeko -intego- byawe. Ni byiza guhitamo ugendeye ku byo ubona n’icyo ushaka. Urugero: “mutima wa Yezu, ndakwizera”, “Dawe, ndakwihaye”, “Yezu Mwana w’Imana nzima, ngirira impuhwe kuko ndi umunyabayha”, “Yezu, ndagukunda”, “mukunzi wanjye”, “Yezu rukundo”, “Yezu ugira umutim utuza kandi woroshya”…….

5)      ushengerera ntagomba kumara umwanya we asaba cyangwa aganya. Agomba gushimira agasabana n’Imana. Aho kwirirwa atekereza ku byo abura, ushengerera agomba gushimira Imana uko abayeho, ibyo atunze ndetse n’ibyo azabona ejo.

6)      Mu gihe unaniwe cyangwa uhuye n’ibirangaza bikurogoya, ntugomba gucika intege ahubwo ongera utangire isengesho ryawe ryo mu mutima rituje kandi usabe inkunga ya Roho Mutagatifu kugira ngo imbaraga ze zigaragarize mu ntege nke zawe kandi zikubere buri gihe umuyobozi wawe

7)      Menya ko Yezu uri rwagati muri Kiliziya ashaka kuba izingiro ry’imibereho yawe. Mu kumuranagmira, itoze buhoro buhoro kurenga “njyewe” ugasingira “wowe”- apprends peu à peu à passer du «je» au «tu», urenge ubushake bwo gukora imishinga yawe bwite, usingire guhorana icyifuzo no kwakira ugushaka kw’Imana kuri wowe

8)      Jésus est exposé solennellement.  Akira urumuri ruturuka ku kuba ahari kandi uzirikane ko numwitura, numwiyereka, azakomeza kumurikira umutima wawe ubundikiwe n’umwijima kugeza urumuri ruwusendereye.

9)      Zirikana ko Yezu wihishe mu ndoro y’umugati, aje agusanga kugira ngo ushobore kwiga kwakira mu kuri no mu bwiyoroshye ubukene bwawe n’ubw’ abavandimwe bawe.

10)  Guma mu mutuzo urimo uzirikane ko  Bikira Mariya, inyenyeri yo mu rukerera akaba n’irembo ry’ijuru akuri hafi; mu rugendo rwawe azakwereka inzira kandi akugeze mu Ijuru. Ni we uzakumvisha ko igihe uranagmiye Yezu mu mutuzo, uzabona ubutatu butagatifu muri wowe
Ngizo inama zigirwa abashaka kwegerana n’imana banyuze mu isengesho ryo gushengerera, abakunda iri sengesho  murusheho kurikora neza mu sabana n’imana mu gusabira isi.

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...