Kuwa
kane Mutagatifu
Ni kuwa kane ubanziriza
Pasika, aho abakristu bizihiza iremwa ry’Ukaristiya, ubwo Yezu yasangiraga n’intumwa
ze, ifunguro rya nyuma mbere y’uko afatwa. Ni umunsi utangira inyabutatu ya
pasika, Tridium Pascal, aho abakristu bazirikana ku rupfu n’izuka bya Yezu
Kristu.
Source, Internet |
Kuwa kane mutagatifu,
muri Kiliziya Gatolika cyangwa ku wa kabiri muri diyosezi zimwe na zimwe, haba umuhango,
uyoborwa n’umwepiskopi kuri Paruwasi Katederali, yo guha amavuta matagatifu
umugisha kandi abasaseridoti bose bagasubiramo amasezerano bakoze biyegurira
Imana. Ni umunsi wibutsa abakristu ibintu bitatu by’ingenzi ari byo: koza
intumwa ibirenge, isangira no kugambana kwa Yuda.
Ku wa Gatanu Mutagatifu,
Ni umunsi w’icyunamo muri Kiliziya yose, nta Misa ihaba, ahubwo
haba inzira y’umusaraba (via crucis) saa cyenda, aho abakristu bazirikana ku bihe
by’akababaro Yezu yanyuzemo kuva acirwa urwo kubambwa kugeza ashyinguwe mu mva
na Yozefu w’Arimatiya. Mu nzira y’umusaraba abakristu bifatanya na Kristu,
bagasangira umubabaro bityo bakaronka ingabire zinyuranye bakomora kuri Yezu,
Umukiza w’abantu. Ku mugoroba hakaba umuhango wo kuzirikana ububabare bwa
Nyagasani Yezu no kuramya Umusaraba, wo Kristu Yezu yabambweho, akawugwaho
bityo agacungura abantu bose. Iyi mihango ikorwa kuwa Gatanu Mutagatifu izwi ku
izina rya Misa y’abatagatifujwe- la messe des
présanctifiés.
Kuwa Gatandatu Mutagatifu
Ni umunsi ukomeye muri Kiliziya, umunsi Kiliziya y’isi yose yakira
inkuru nziza y’ukuzuka kwa Yezu Kristu. Ku mugoroba w’uyu munsi haba igitaramo
cya Pasika- la veillée Pascale aho baha umuriro n’amazi ya Batisimu umugisha,
hakanatangazwa ko Yezu yazutse bigasozwa na Misa y’igitaramo cya Pasika- La Vigile pascale ou Veillée Pascale, Misa isoza iminsi
nyabutatu ya Pasika igatangira ibihe bya Pasika. Kuri uyu munsi kandi
hanaririmbwa ibisingizo by’itara rya Pasika. Mu Misa y’uyu munsi, Kiliziya iva
mu cyunamo, igasabagizwa n’ibyishimo, ikaririmba ‘Aleluya’, ubundi itajya irirmbwa mu gisibo. Nyuma y’iyi misa
ubuzima bw’akababaro ku mukristu barahagarara, akishimira kuzukana na Yezu,
afatanya n’abigishwa babatizwa gusubiramo amasezerano ya Batisimu yahawe.