Thursday, April 1, 2021

INYABUTATU YA PASIKA, IMINSI 3 IBANZIRIZA PASIKA

Kuwa kane Mutagatifu

Ni kuwa kane ubanziriza Pasika, aho abakristu bizihiza iremwa ry’Ukaristiya, ubwo Yezu yasangiraga n’intumwa ze, ifunguro rya nyuma mbere y’uko afatwa. Ni umunsi utangira inyabutatu ya pasika, Tridium Pascal, aho abakristu bazirikana ku rupfu n’izuka bya Yezu Kristu.


Source, Internet 

Mu misa yo kuwa kane, hakorwa umuhango wo guha umugisha amavuta matagatifu azakoreshwa muri Kiliziya, haba kandi umuhango wo koza ibirenge, mu misa iba ku mugoroba; umusaseridoti yoza abakristu cumi na babiri, bishushanya Yezu yoza intumwa ze ibirenge (Yh.13,1-15). Iyo misa yo ku mugoroba irangiye, umusaseridoti atambagiza Isakaramentu, akarishyira ahabugenewe kugira ngo rishengererwe n’imbaga y’abemera.

Kuwa kane mutagatifu, muri Kiliziya Gatolika cyangwa ku wa kabiri muri diyosezi zimwe na zimwe, haba umuhango, uyoborwa n’umwepiskopi kuri Paruwasi Katederali, yo guha amavuta matagatifu umugisha kandi abasaseridoti bose bagasubiramo amasezerano bakoze biyegurira Imana. Ni umunsi wibutsa abakristu ibintu bitatu by’ingenzi ari byo: koza intumwa ibirenge, isangira no kugambana kwa Yuda.

Ku wa Gatanu Mutagatifu,

Ni umunsi w’icyunamo muri Kiliziya yose, nta Misa ihaba, ahubwo haba inzira y’umusaraba (via crucis) saa cyenda, aho abakristu bazirikana ku bihe by’akababaro Yezu yanyuzemo kuva acirwa urwo kubambwa kugeza ashyinguwe mu mva na Yozefu w’Arimatiya. Mu nzira y’umusaraba abakristu bifatanya na Kristu, bagasangira umubabaro bityo bakaronka ingabire zinyuranye bakomora kuri Yezu, Umukiza w’abantu. Ku mugoroba hakaba umuhango wo kuzirikana ububabare bwa Nyagasani Yezu no kuramya Umusaraba, wo Kristu Yezu yabambweho, akawugwaho bityo agacungura abantu bose. Iyi mihango ikorwa kuwa Gatanu Mutagatifu izwi ku izina rya Misa y’abatagatifujwe- la messe des présanctifiés.

Kuwa Gatandatu Mutagatifu  

Ni umunsi ukomeye muri Kiliziya, umunsi Kiliziya y’isi yose yakira inkuru nziza y’ukuzuka kwa Yezu Kristu. Ku mugoroba w’uyu munsi haba igitaramo cya Pasika- la veillée Pascale aho baha umuriro n’amazi ya Batisimu umugisha, hakanatangazwa ko Yezu yazutse bigasozwa na Misa y’igitaramo cya Pasika- La Vigile pascale ou Veillée Pascale, Misa isoza iminsi nyabutatu ya Pasika igatangira ibihe bya Pasika. Kuri uyu munsi kandi hanaririmbwa ibisingizo by’itara rya Pasika. Mu Misa y’uyu munsi, Kiliziya iva mu cyunamo, igasabagizwa n’ibyishimo, ikaririmba ‘Aleluya’, ubundi itajya irirmbwa mu gisibo. Nyuma y’iyi misa ubuzima bw’akababaro ku mukristu barahagarara, akishimira kuzukana na Yezu, afatanya n’abigishwa babatizwa gusubiramo amasezerano ya Batisimu yahawe.


No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...