Sunday, May 30, 2021

Heli w’i Silo yari yaramutoje gutega amatwi

“VUGA NYAGASANI UMUGARAGU WAWE ARUMVA(1SAM.3,9)” 

Intama za Yezu ziteze amatwi

Iki ni igisubizo Samweli yasubije igihe Imana imuhamagaye ubugira gatatu, ni igisubizo yatanze abibwirijwemo n’Umuherezabitambo heli. Uwo Samweli yari yareguriwe Imana, Yo yamwigombye kugira ngo imutorere umurimo w’ubuhanuzi, imutume mu muryango wayo. Samweli uwo rero ntawashidikanya ko umusaza Heli w’i Silo yari yaramutoje gutega amatwi no kumvira, gusubiza no kwicisha bugufi mu mirimo yakoreraga Uhoraho mu ngoro ye ntagatifu!

 GUTEGA AMATWI

Mu buzima bwa muntu, ni ngombwa gutega amatwi kugira ngo yumve ibyo abwirwa (amenyeshwa cyangwa asabwa), ibyo bikamufasha mu gusubiza bikwiye bityo itumanaho n’ubusabane mu bandi bikagenda neza. Natwe abakristu ni ngombwa kwitoza uwo mugenzo mwiza wo gutega amatwi y’umubiri n’aya roho kugira ngo twumve abavandimwe bacu batugana ndetse n’Imana ivugira muri twe no mu batugana batuzaniye Inkuru Nziza iganisha ku mukiro wa Muntu. Umukiro w’abantu ntabwo ari ubukungu bwo kuri iyi si, ahubwo ni ubukungu bwo mu ijuru butazigera bwononwa n’imungu n’ingese; umukiro wa Muntu ni ukuzataha Yeruzalemu nshya tukabana ubuziraherezo n’Uwaducunguye!

 INTAMBARA Y’UMUTIMA

Kumvira ni umwanzuro uturuka ku ntambara ibera mu mu muntu. Mu mutima wa Muntu hakunda guteraniramo ibyifuzo bibiri cyangwa birenga; ibibi bihanganye ubwabyo, ibyiza bihanganye (urugero: Gusiga byose ukiyegurira Imana nta nkomyi no gukurikira Yezu kristu wubatse urugo) n’ikiza gihanganye n’ikibi, aha ni hahandi umutimanama ukubwiriza gukora icyiza nyuma yuko mu mutima wawe hadutsemo icyifuzo cyo gukora nabi. Mu mutima, Ijwi ry’Imana ryisanga rihangana n’andi majwi, bityo bamwe bikabagora guhitamo irikwiye kumvirwa: uru ni urugamba rukomeye, ntushobora kurutsinda utayobowe na Roho Mutagatifu! Bavandimwe, ntibyari bikwiriye ko umuntu yumvira urupfu kuko kurwumvira ari ukwemera ko ruguturamo. Ku bijyanye n’ibyiza bihangana; iyo icyifuzo kigarutse kenshi mu mutima wawe uba ugomba kukitondera, kucyumvira cyangwa kukitaho by’umwihariko. Aha hatwumvishe neza umwanya- ngirakamaro wo gushaka umujyanama wa roho (spirtual father) no kuganira nta kubeshanya. Aba nibo badufasha kugenda turushaho gusobanukirwa iby’iryo jwi riduhamagara, Umuhamagaro, gukora no gusubiza igitunganye nk’uko umusaza Heli yabigenjereje Samweli.

 GUSUBIZA

Umwana Samweli yabwirijwe na Heli kwitaba, kumvira no gusubiza kandi neza. Iyaba ababyeyi bacu n’abavandimwe bafatiraga urugero kuri uwo muherezabitambo, bakadutoza gutega Imana amatwi, kuyisubiza neza no kuyumvira! Mu gusubiza, tugomba kwirinda guhubuka, tugashishoza kugira ngo tutavaho dutanga igisubizo kirwanya ugushaka kw’Imana, nuko Yezu akatubwira adukangara ati: “Hoshi mva iruhande sekibi(Mk.8,33)!” Twisuzume turebe niba nta roho mbi zitwaritsemo zitubuza kumva no kuvuga; niba zihari kandi ntitwihebe ngo byararangiye, ahubwo dutabaze Yezu azitegeke kuduturumbukamo no kutazongera guhirahira zitugarukamo ukundi, erega byose bishobokera uwemera (Mk.9,23)! Dore ingero mu bashubije ibinyura Imana:Umuhanuzi Izayi: Ndi hano ntuma (Iz.6,8); Intumwa Simoni Petero : Uri Kristu…(Mt.16,13-14); Umugore w’umunyamahanga : ‘n’ibibwana birya utuvungunyukira…(Mk.7,24-29); Umutegeka w’abasirikare : ‘Nyagasani sinkwiriye ko wakwinjira mu rugo…(Lk.7,1-10.); Petero yanga gusiga Yezu : ‘Nyagasani twasanga nde wundi…(Yh.6,67-69).’

Bavandimwe, Nyagasani adufashe kwitandukanya n'ubugome mu bitekerezo, mu magambo no mu bikorwa byacu, ahubwo adushoboze kwirinda icyaha no kumushaka dutunga ubutabera, bwo budashobora gupfa. (Buh1,1-15).

 GUKORA

Ntibihagije gusa ko umuntu atega amatwi, akanasubiza neza; ibyo byonyine ntibyageza ku kinyabupfura habe n’umukiro ubikora yaronka! Bavandimwe ni ngombwa rero ko hiyongeraho ibikorwa bituruka ku kumvira. Ijambo ry’Imana twabibwemo n’inama nziza dukesha abavandimwe birushaho kuturonkera umukiro no gukiza abandi iyo tubishize mu bikorwa. Mutagatifu Yakobo, umugaragu w’Imana n’uwa Nyagasani Yezu kristu ati : “Mube abantu bagaragaza Ijambo ry’Imana mu bikorwa, kuko kwishimira kuryumva byonyine ari ukwibeshya (Yak.1,22).” Bavandimwe nshuti z’Imana, duharanire kwigiramo amatwara nk’aya Yezu Kristu, we wumviye Se basangiye kamere, akemera kumanuka ku isi anyuze mu mwali Mariya kugira ngo aducungure. Yezu kristu natubere urugero ruhamye rwo kumvira ! Ubukristu bwacu buve mu magambo maze tube nka Mtg. Karoli Lwanga wahamije ukwemera kwe avuga ati “Ntidushobora guhisha icyo dufite ku mutima.”

 

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...