KUGIRA ISONI ZO GUKORA IBYO USHINZWE
Umukristu watesheshe agaciro
amasezerano ye, akirengagiza ibyo akwiriye gukora, ntatana no kubona ibyo
yakoraga bimuteye isoni, akabona atakongera kubikorera mu ruhame kugeza ubwo
abicitseho burundu! Muri iki gihe, usanga hariho abatagitwara Bibiliya mu
ntoki, bakabireka kubera ababareba, nk’aho ari bo bakorera cyangwa ari bo
babafiteho ijambo rya nyuma. Ntugaterwe isoni no gukora icyiza, kandi uwo
udakorera ntukamutinye kuko adakwiriye kukugenzura akubuza amahwemo mu gukora
igitunganye. Muri iki gihe cya none, kubona umuntu wakwinjira muri kabari ngo
agire icyo afata amaze Gusenga ni nk’igitangaza kuri benshi! Hariho abantu
bakuru bari bashinzwe gufasha abana kujya mbere mu kwemera babiretse, bitajwe
ko batari mu kigero kimwe: N'ubundi uri mu kigero kimwe n'undi muntu, ntacyo
wamufasha kuko ntacyo uba umurusha- muba muri mu kugero kimwe nyine. Bene abo
kandi babikora birengagije ko Yezu adusaba guca bugufi nk'abo basuzugura.
Ibikorwa tugiramo uruhare muri Kiliziya ni byinshi: Ese tubikora tubikunze? Ese
ibyo twakoraga twabirekeye iki? Ibyo
dukora tubikorera aho buri wese abibona bikaba byamuviramo gukira? soma indi nkuru bisa.
Muvandimwe, tubanze turebe uwo
dukorera n'icyo azaduhemba; dukorera Imana, tuzahembwa Ijuru, kandi gukorera
Imana bizirana no kwihisha kuko ari Umucyo dukorera. Imana ni nziza, bityo
n'ibyo tuyikorera bikaba byiza rwose. Ntabwo rero tugomba guterwa isoni no
gukora icyiza, keretse niba twarasaritswe n' ikibi, tukaba tutakiri abakozi
b'Uhoraho. Ubwo twaba dukorera nde? Mu masezerano n'indahiro byo muri Kiliziya,
ntaho wasanga "kiretse, except"- ibi birasobonura ko amasezerano
agomba gusohozwa nk'uko ari. Mu masezerano arangira kimwe n'aya burundu,
keretse ni imwe. Iherezo ryayo ni urupfu rwacu! Amasezerano tugirana na Kristu
asozwa n'urupfu, hanyuma natwe tugahembwa nyuma yarwo. Uwakoze neza ibyo
ashinzwe nta soni agororerwa ibimukwiye n'uwatewe isoni no kumukorera akaronka
icyicaro yiteguriye akiri ku isi.
KUDOHOKA MU GUKURIKIRA YEZU KRISTU
Uwabonye Mesiya wese yifuza
kugumana na We, n'uwaganiye na We ni uko; yumva atamuva iruhande ngo ajye
kwandavuza amatwi ye yumva ibitifitemo ubugingo. Intumwa zikimara kubona Yezu,
zaramukurikiye ndetse n'abo Yezu yakijije uburwayi bunyuranye baramukurikiye
tutibagiwe n'abo yahagije. Nyamara, twebwe icyo dukeneye si ugukurikira Yezu
Kristu kubera ibyo ari budukorere cyangwa yadukoreye. Shaduraki na bagenzi be
bati: "shobuja, niba Imana yacu dukorera ishobora kudukiza itanura rigurumana
no mu nzara zawe, izaturokora; nitanabikora kandi, shobuja, umenye ko
tutazakorera imana zawe cyangwa ngo turamye ishusho rya zahabu wimitse (Dan.3,17-18)"
Ibi ni ibihamya bitwereka ko tugomba kwihatira gukurikira Imana n'uko tugomba
kuyikurikira. Yezu ati “nkurikira(Yh.1,46)!” Bavandimwe nimwibuke ko muri
Batisimu twasezeranye gukurukira Kristu- isezerano ni umuhigo kandi si byiza
kudahigura umuhigo wahize.
Yezu ntakigenda nk'Umunyanazareti- ntabwo muzahura agenda, yigisha, yitwa Yezu, mwene Mariya na Yozefu. Ntihazagire ugushuka ngo yabonye Kristu nko mu bihe byo hambere cyangwa ngo ni we Kristu. Murabe maso, mutavaho mutakaza ubunazireya bwanyu mukagwirirwa n'amakuba! N'ubwo bimeze gutyo, uwemera, amurikiwe n'Inkuru Nziza, ntasiba guhura na Yezu agenda cyangwa ngo abure guhura na We yigisha! Uzahura n'umushonji, umurwayi, uwamugaye n'utagira aho yikinga n'abandi bakeneye ubufasha bunyuranye; jya uzirikana ko uwo ari Kristu muhuye umukurikire. Bavandimwe, byaba bibabaje kandi binasekeje kubona womye mu nyuma z'umuntu ngo ukurikiye Kristu wigaragariza mu banyantege nke no mu bo isi ikunda kwirengagiza no guha akato, ntibikabe! Gukurikira Kristu ni ugushakashaka Imana wakira muntu, ishusho y'Imana. Iyi ntego y'ababerenaride (charisme bernardin) natwe tuyigire iyacu, idushoboze kwakira abo bose baje batugana no kubabonamo Kristu Umukiza. Gukurikira Kristu muri ubu buryo ni ukwakira abakugana, mu bushobozi bwawe buke cyangwa bwinshi kandi ukabikorana urukundo ruzira uburyarya, rudahwema kwiyongera. Muvandimwe, rengera abatagira kivugira, usangire n'abashonji, usure imbohe, impfubyi n'abapfakazi kandi ubatoze kugarukira Imana no kubaho bashimira Imana mu mibereho yabo; bityo uzaba ubaye umunazireya mwiza ukereye, ubudasubira inyuma n'ubudakumirwa, gusingira igihagararo cya Kristu.
KWIRUKANA/KWANGA KWAKIRA IMANA MU BUZIMA BWAWE
Nitutakira Imana mu buzima
bwacu, nitudahinduka, nta mukiro duteze kuko tuzaba twayakiriye aka Yuda. Ibyo
umuntu akora bishobora kugaragarira abantu ko ari byiza, nyamara ntibigire icyo
bimumarira kuko yabikoze nta Mana iri mu buzima bwe. Nta munazireya wo gukora
ibikorwa byiza, abitewe n'uko n'abandi babikoze, ibyo nabyo ni byiza kuko tugomba
kwigira ku bavandimwe gukora neza, tuzirikana ko “tubyarwa na shitani buri uko ducumuye, tukabyarwa n’Imana buri uko
dukoze igikorwa cyiza (St. Jean Chrysostome).” Umunazireya mwiza ni urenga
kubwirizwa n'abantu ndetse no kurebera ku bandi, agakora byose abwirijwe
n'Imana imutuyemo, imubwiriza gukora ikiza kuko ari cyo kimuronkera umukiro
n'umunezero bisendereye. Kwakira Imana mu buzima ni ikintu cy'ingenzi kigomba kubanziriza
byose, bityo ibikorwa byacu bikaba imbuto zo kwakira Imana mu buzima bwacu.
Bavandimwe, ntabwo kwakira
Imana ari igikorwa cy'umunsi umwe: ikiranga umukristu ugenda yiyambura iyo
sura, ni ugutekereza ko yarangije kwakira Imana mu buzima bwe, ko nta kindi
asabwa kijyanye no kuyakira - mbega imyumvire mibi! Kuba warabatijwe, ugahabwa
n'andi masakaramentu, ndetse ukagerekaho no gushingwa imirimo ifasha mu kwegera
Imana, ntibisobonura ko utagikeneye kwakira Imana mu buzima bwawe. Imana ihora
idusanga inyuze mu Ijambo ryayo, mu bavandimwe tubana ndetse no mu bindi
biremwa yaduhaye! Umuntu utekereza ko yarangije kwakira Imana, nta kindi aba
asigaje kitari ukuyirukana no kuyihunga yibwira ko ayikorera! Nitwakire Imana,
tuyituze mu buzima bwacu, tuyumvire, tuyigeze ku bandi, nuko twese hamwe
dufatanye mu kuyikurikira kandi duhore tuyibereye, dusonzeye kuyakira no kubana
na Yo, duharanira kutazigera twitandukanya na yo!
GUKINISHA IBYAHA
Umunazireya watangiye kugenda
ahinduka imfura mu bo Sekibi abyaye, arangwa na none no guhindura imyumvire,
imitekerereze n'uko abona ibintu. Bene uwo, hari ibyaha atangira kwaka agaciro,
akibwira ko ntacyo bitwaye kugenza gutyo; ibyo akabikora abizi neza, abishaka
kandi yanabishakiye impamvu ari bwifashishe yisobanura -circonstances
attenuantes. Uko umuntu arushaho kugira ibyaha yita bito cyangwa byoroheje,
niko arushaho kuryoherwa no gukora bene ibyo byaha no kwikururira mu bindi
byose byambura ubikoze ubumuntu n'ishusho y'Imana yaremanwe. Bavandimwe, nta
cyaha tugomba gukinisha ngo tugirane ubusabane na cyo kuko icyaha ukinisha
kikugora cyane kugucikaho. Pawulo Mutagatifu ati "mureke kugira uruhare ku
bikorwa by'umwijima bitagira icyo bibyara, ahubwo mubyamagane (Ef.5,11)!
Bavandimwe nkunda, nimuze dufatanye, turwanye icyaha, dukurire Kristu kandi
tumwamaze, duharanira kudashavuza Roho w'Imana twahawe, no kwigiramo amatwara
ahuje n'aya Kristu ubwe (Fil.2,5). Bavandimwe, “nimukore umurimo mushinzwe
hakiri kare, maze igihembo cyanyu azakibahe igihe nikigera.” Sir.51,30.
Tuzirikane amagambo yo mu ndirimbo: “Mpa ubutwari wo kukwamamaza, mbibe ijamo
ryawe hose, ubwami bwawe nibwamamare habwa icyubahiro cyinshi”
No comments:
Post a Comment