Umunazireya ni ijambo rifite inkomoko mu rurimi rw'igihebureyi, rikaba risobanura umuntu wiyeguriye Imana binyuze mu muhigo. Uwo muhigo washoboraga kumara igihe runaka gito, cyangwa ukamara ubuzima bwose. Ingero zo muri Bibiliya zitwereka Pawulo Intumwa y'amahanga, mu muhigo w'igihe gito. Samweli na Samusoni bo beguriye Imana ubuzima bwabo bwose (Intu. 21,23-36; Abac.13,3-7; 1Sam.1,11). Mu gihe cya none ntabwo tucyumva abanazireya, keretse iyo dusomye ibyanditswe bitagatifu, ibi bishobora kumvikanisha ko nta banazireya bakiriho. Nyamara, Abiyeguriyimana b'ingeri zose ni bo banazireya b'iki gihe: Bahize gutanga ubuzima bwabo kubera Inkuru Nziza. Bamwe mu masezerano ashobora guhinduka, abandi mu masezerano ya burundu (voeux temporaires et voeux perpetuels), bityo bakabaho baharanira ko muri icyo gihe cyose bazabera Uhoraho biyeguriye abatagatifuzwe (Ibar.6,8).
Natwe abalayiki, muri Batisimu
twahawe, tweguriye Imana ubuzima bwacu bwose mu masezerano ashobora
kuvugururwa, ariko adahagarikwa -voeux baptimaux definitifs-; kwanga icyaha,
gukurikira Kristu no kumwamamaza. Ni muri urwo rwego twese turi Abanazireya ba
burundu b'Isumbabyose koko rero ‘Kubera batisimu twahawe, twiyemeje kuba
abogezabutumwa - Echo-Mission no 64 pg. 15.’ Mu kubatizwa,
twasezeraniye kristu kumutura ubuzima bwacu bugomba guhora bwera ngo abugenge
ubuziraherezo, bityo duhinduka koko inchuti za kristu, twitoza ubudatezuka gusa
nka We, We wabayeho ubuzima bwe bwose akora ugushaka kw'Imana Data. Ubunazireya
bwacu bushingiye ku mihigo twahigiye imbere y'umuryango w'abana b'Imana, imbere
y'Aritali Ntagatifu n'imbere y'umusaseridoti, we Imana yihitiyemo mu bantu
bose, kugira ngo ajye ayimurikira ituro, ububani n'umubavu wurura nuko
agasabira atyo umuryango w’Imana imbabazi z'ibyaha (Sir.45,16). Ayo mategeko
akubiye mu muhigo wacu, nituyakomeraho tuzaba abanazireya bizihiye uwo
biyeguriye. Icyo gihe kandi ntituzigera tuneshwa n'abagambiriye kutwambura
ubunazireya bwacu. Iyi si dutuye yuzuye ba Dalila bashishikariye kwambura
abantu ubunazireya bwabo, babaterekera amaso nyamara ubishinze aye bakayamunogoramo
(Abac.16,4-22). Tugiye kurebera hamwe bimwe mu biranga umukristu utangiye
kwiyambura ubunazireya bwe.
GUHA AGACIRO GAKE UMUHIGO
Aamagambo tuvuga mu mihigo
yacu iyo dusezeranira kwakira inshingano runaka, arakomeye cyane kuko adufasha
kurushaho kwegera Imana. kuzirikana kuri aka kamaro kayo ko kutwegereza Ijuru
ni byo bituma turushaho kuyacengeramo duharanira kuyasohoza yose, mu mwete no
mu rukundo rwitanga kandi rwiyoroshya. Kuba imwe mu mihigo tugira iba
yarateguwe na Kiliziya, idahinduka, tukayihigira muri rusange-mu bantu benshi-
ntibivuga ko ari rusange. Nta masezerano agomba kuba rusange ngo ni uko
yavugiwe hamwe: Bavandimwe, tumenye ko buri wese azabazwa ukwe uko yasohoje
ibyo yasezeranye. Hari abasezeranye mu kavuyo - aha humvikane neza, gusezerana
mu kavuyo si ugusezeranira mu gikundi, ahubwo ni ugusezerana utazi ibyo urimo,
aho uri n'Uwo usezerana na we- batanakibuka ibyo basezeranye kuko babivuze
bitabaturutse ku mutima ahubwo ku munwa.
Birababaje aho usanga
umukristu, wakomejwe ngo ahamye kristu, adashobora kugusobanurira Batisimu,
Isakaramentu ry'ibanze ryamugize umukristu, rikamuhesha n'andi masakaramentu.
Hari abakristu benshi bakomejwe, bemerewe guhagararira abandi ngo babafashe
gukura mu butungane, badashobora gusobanura Ukaristiya kandi bahazwa mu Misa
(Cfr droit canonique, articles 872-874). Ibi byose, kimwe n'ibindi muzi,
bituruka ku gutesha agaciro no kwirengagiza amasezerano twagiranye n'Imana
Umukiza wacu. Ngibyo ibituranga mu kwiyambura ubunazireya twambitswe na Kristu!
Bavandimwe, nimucyo twongere twisizume mu masezerano twagize, uhereye ku yo
muri Batisimu, ndetse n'andi twaba twarageretseho, dusubiremo dusuzuma ingingo
ku yindi kandi tuzirikana ku butumwa bukubiye muri buri bango kugira ngo
turusheho kubona no kuryoherwa n'uburyohe buyakubiyemo!
No comments:
Post a Comment