NI BYO KOKO IMANA IRAHAMAGARA!
Iyo usomye inkuru ivuga itorwa
rya Samweli, uhura n'iyi nteruro ubugira gatatu, ikaba igisubizo uwo mwana
yageneraga ijwi rimuhamagara, ijwi yatwereraga umuherezabitambo Heli
bafatanyaga gukorera Uhoraho (1Sam.3,1). Samweli wari ukiri muto bwari
ubwambere Imana imuhamagaye mu ijwi riranguruye, we agakangukana ibakwe ngo
yumve icyo Heli amushakira. Ese twe turahamagarwa? Mu buhe buryo? Iyo
duhamagawe twitaba dute? Dusubiza iki? Igitabo cy'intangiriro kitubwira ko
Imana yahamagaye muntu, nyuma yo kumvira inzoka akarya ku giti yabujijwe,
imubaza iti: "Uri he?" Imana yahamagaye Abrahamu, imusaba kuva mu
gihugu cye. Musa na we yahamagariwe mu gihuru cyaka umuriro ubudakongoka. (Soma
Intg. 3,9;12,1; Iyim. 2,4) Abahamagawe bakumva ijwi ry'Uhoraho ni benshi. Mu
isezerano rishya, Sawuli ni urugero rw'abumvise ijwi ry'Imana, ijwi ry'umukiro
kimwe n'umwigisha w'i Damasi witwa Ananiya (Intu. 9,4-10). Izi ngero zose
zituruka mu isezerano rya kera n'irishya zigaragaza kandi zigahamya ko Imana
ubwayo yakoresheje ijwi ryayo ivugana n'ubwoko bwayo. Na n'ubu se?
Hari ubwo umuntu ashobora
gutekereza ko ibyo ari ibya kera gusa hanyuma akemeza ko Imana itagihamagara
cyangwa itakivugana n'abayo ikoresheje ijwi; uhamya ibi wese yaba yibeshye
adasize no kubeshya abandi. Abakozi b'Imana bahamye mu butore bwabo ndetse
n'abo Imana yishakiye kubera umugambi ibafitiye ntibabura kumva ijwi ryayo; ibi
ni ukuri ndetse n'uwagenzura ntiyabura ibihamya. Twumvise amabonekerwa
atandukanye -ababonekewe na roho zo muri purigatori, ababonekewe n'abatagatifu
ndetse n'ababonekewe n'umubyeyi Bikira Mariya, Nyina w'Umwami wacu Yezu Kristu,
none se tuvuge ko Imana yiyambuye kuvugisha abantu ikoresheje amajwi,
ikabugabira abo bavuzwe haraguru? Ntibikwiye ko twe abazikamye mu cyaha,
abasenga basaba Imana mu buryo buyitegeka, tuvuga ko Imana ya kera atariyo
y'ubu! Oya ibyo si byo. Ibyakera nibyo bitari iby'ubu naho Imana ni imwe
rukumbi, mu butatu bwayo yahozeho kandi izahoraho, ntihinduka, yitwa Uhoraho,
Umusumbabyose, Nyir'ubutagatifu wa Israheli.
Abahunuzi bumvaga ijwi
ry'Imana ribamenyesha ubutorwe bwabo cyangwa ubutumwa bagomba gushyikiriza umuryango
wayo. Mu isezerano rishya, Jambo wigize umuntu, yahamagaye abazamufasha kogeza
Inkuru Nziza. Yezu Kristu yatoye intumwa ze, abana na zo mu ngendo zitandukanye
yakoze: baravuganaga kandi bagasangira. Ku rundi ruhande ntawashidikanya ko
Imana ikoresha ubundi buryo butari ijambo ryumviswe rivuye mu kanwa kayo. Mu
gusoma no kuzirikana Ibyanditswe bitagatifu, umuntu ashobora kumva arushijeho
kugira icyifuzo cyo guharira ubuzima bwe Kiliziya. Mu kubona cyangwa kubana
n'abantu runaka - abarwayi batagira ababitaho, abashonji n'abageze mu zabukuru
batagira ababitaho n'abatereranywe n'ababo, impfubyi...
Nabwo umuntu ashobora kumva
ishyaka ryo kubitangira akoresheje ibye byose rimugurumanamo. Nuko ugashimishwa
no kugaburira abashonji, gusura imbohe no kwita ku barwayi n’abatereranwe.
Ukabaturira agasengesho ugira uti “Mana yanjye, giririra izina ryawe maze
utabare abarwayi bose, koresha ububasha bwawe maze ubarenganure. Wowe beguriwe,
ubakize uburwayi bubashikamiye; ni wowe biringiye kandi bambaza Mana y’ukuri,
Mana Nyir’ubugingo. Abana bawe bagutakambira ubahe ubuzima n’umukiro wawe
ugiriye Mwana wawe waje kuducungura na Roho Mutagatifu, mbaraga z’abemera,
mukaba Imana imwe mu butatu butagatifu, Amina.” Nta gushidikanya, icyo gihe uba
wumvise ijwi ry'Imana ritandukanye n'iryumviswe n'abahanuzi. Nk'uko
ukwigaragaza kw'Imana gutandukanye - formes de la théophanie - ni nako isabana
n'abayo mu buryo butandukanye. Mu guhamagara, hari ubwo Imana ikoresha ijwi
twumvisha amatwi (acoustic voice) cyangwa igakoresha ijwi twumvisha umutima (spiritual
voice) ari ryo turangije kuvugaho. Nibyo koko Imana irahamagara! Imana
irahamagara, iratora kandi igatanga ubutumwa. Yahamagaye, yatoye Abrahamu,
Samweli, Gideyoni, Amosi, Yeremiya, Yonasi, Mariya, Sawuli wahindutse Pawulo,
abavandimwe Yakobo na Yohani, n'abandi.
IGISUBIZO KU MUHAMAGARO
Imana ihamagara ikoresha
uburyo butandukanye, buhurira bwose ku gutanga ubutumwa bugamije gukiza
umuryango wayo; kuwumenyesha icyo iwifuzaho- kuwuburira ngo wisubireho, ureke
korama mu bizira cyangwa kuwumenyesha icyo ugomba gukora, icyo igiye kuwukorera
kubera impamvu runaka. Umuhamagaro ntutana n'ubutumwa! Uwahamagawe nta kindi
asabwa kitari ugusubiza nka Samweli wagize ati: "Vuga umugaragu wawe
arumva," cyangwa Dawudi wasubije ati: "Ndi hano ntuma." (Soma
1Sam.3,10; Iz.6,8). Impungenge tugira ziterwa akenshi no kwibanda ku bushobozi
bwacu twirengagije uruhare rw'Imana mu gusohoza ubwo butumwa duhabwa.
Tuzirikane ko muntu ntacyo yashobora mu mbaraga ze, aramutse atunganiwe na Roho
mutagatifu, umufasha twohererejwe na Yezu Kristu. Ubwo Musa wari utorewe
kuyobora abayisraheli abavana mu gihugu cy'ubucakara, yagiraga ubwoba bwo
kwegera Farawo, Imana yamuhumurije imubwira iti: "Ndi kumwe nawe",
iramwihishurira kandi inamugaragariza ububasha bwayo, (Iyim.3,11-15; 4,1-9).
Nawe uhamagarwa irakubwira iti: "Witinya kuko nakwicunguriye, uri uwanjye, nakwihamagariye mu izina ryawe (Iz.43,1). Ngiri ijambo ry'ihumure, rihumuriza abafite ubwoba bwo kwakira ubutumwa Nyagasani abahamagarira gusohoza. Mbere yo gusubiza kandi, ni ngombwa kumenya neza uwo usubiza. Twibuke ko Samweli yitabaga Heli akeka ko ari we umuhamagara, ese twe tumenya isoko y'ijwi ritugera ho cyangwa tumaranira kwitaba gusa? Turahamagarwa cyangwa turihamagara? Ibi byose ni ngombwa kubitekerezaho mbere yo gufata umwanzuro wa nyuma mu guhitamo uburyo wiyegurira Imana (gushinga urugo cyangwa kuba mu muryango runaka w'abahisemo kwegukira Imana basize ibyabo n'ababo) n'aho kuyiyegurira uba (imiryango y’abiyeguriyimana). Bavandimwe, kwegukira Imana by'ukuri nibyo bizaduhindura, bikadutoza kumvira no kurangamira Uwo twiyeguriye. tuzirikane kuri aya magambo: “Ntukagire ubwoba nk’uri wenyine ku rugamba, uri kumwe n’Abamalayika na Kiliziya, rwose humura urakunzwe, kuko wahindutse intore y’Uhoraho- Igitero cya 9 cy’indirimbo ‘GANA URUGAMBA’ .”
No comments:
Post a Comment