Sunday, May 30, 2021

NDAJE KUKO UMPAMAGAYE

NI BYO KOKO IMANA IRAHAMAGARA!

Iyo usomye inkuru ivuga itorwa rya Samweli, uhura n'iyi nteruro ubugira gatatu, ikaba igisubizo uwo mwana yageneraga ijwi rimuhamagara, ijwi yatwereraga umuherezabitambo Heli bafatanyaga gukorera Uhoraho (1Sam.3,1). Samweli wari ukiri muto bwari ubwambere Imana imuhamagaye mu ijwi riranguruye, we agakangukana ibakwe ngo yumve icyo Heli amushakira. Ese twe turahamagarwa? Mu buhe buryo? Iyo duhamagawe twitaba dute? Dusubiza iki? Igitabo cy'intangiriro kitubwira ko Imana yahamagaye muntu, nyuma yo kumvira inzoka akarya ku giti yabujijwe, imubaza iti: "Uri he?" Imana yahamagaye Abrahamu, imusaba kuva mu gihugu cye. Musa na we yahamagariwe mu gihuru cyaka umuriro ubudakongoka. (Soma Intg. 3,9;12,1; Iyim. 2,4) Abahamagawe bakumva ijwi ry'Uhoraho ni benshi. Mu isezerano rishya, Sawuli ni urugero rw'abumvise ijwi ry'Imana, ijwi ry'umukiro kimwe n'umwigisha w'i Damasi witwa Ananiya (Intu. 9,4-10). Izi ngero zose zituruka mu isezerano rya kera n'irishya zigaragaza kandi zigahamya ko Imana ubwayo yakoresheje ijwi ryayo ivugana n'ubwoko bwayo. Na n'ubu se?

Hari ubwo umuntu ashobora gutekereza ko ibyo ari ibya kera gusa hanyuma akemeza ko Imana itagihamagara cyangwa itakivugana n'abayo ikoresheje ijwi; uhamya ibi wese yaba yibeshye adasize no kubeshya abandi. Abakozi b'Imana bahamye mu butore bwabo ndetse n'abo Imana yishakiye kubera umugambi ibafitiye ntibabura kumva ijwi ryayo; ibi ni ukuri ndetse n'uwagenzura ntiyabura ibihamya. Twumvise amabonekerwa atandukanye -ababonekewe na roho zo muri purigatori, ababonekewe n'abatagatifu ndetse n'ababonekewe n'umubyeyi Bikira Mariya, Nyina w'Umwami wacu Yezu Kristu, none se tuvuge ko Imana yiyambuye kuvugisha abantu ikoresheje amajwi, ikabugabira abo bavuzwe haraguru? Ntibikwiye ko twe abazikamye mu cyaha, abasenga basaba Imana mu buryo buyitegeka, tuvuga ko Imana ya kera atariyo y'ubu! Oya ibyo si byo. Ibyakera nibyo bitari iby'ubu naho Imana ni imwe rukumbi, mu butatu bwayo yahozeho kandi izahoraho, ntihinduka, yitwa Uhoraho, Umusumbabyose, Nyir'ubutagatifu wa Israheli.

 NI NGOMBWA IJWI GUSA?

Abahunuzi bumvaga ijwi ry'Imana ribamenyesha ubutorwe bwabo cyangwa ubutumwa bagomba gushyikiriza umuryango wayo. Mu isezerano rishya, Jambo wigize umuntu, yahamagaye abazamufasha kogeza Inkuru Nziza. Yezu Kristu yatoye intumwa ze, abana na zo mu ngendo zitandukanye yakoze: baravuganaga kandi bagasangira. Ku rundi ruhande ntawashidikanya ko Imana ikoresha ubundi buryo butari ijambo ryumviswe rivuye mu kanwa kayo. Mu gusoma no kuzirikana Ibyanditswe bitagatifu, umuntu ashobora kumva arushijeho kugira icyifuzo cyo guharira ubuzima bwe Kiliziya. Mu kubona cyangwa kubana n'abantu runaka - abarwayi batagira ababitaho, abashonji n'abageze mu zabukuru batagira ababitaho n'abatereranywe n'ababo, impfubyi...

Nabwo umuntu ashobora kumva ishyaka ryo kubitangira akoresheje ibye byose rimugurumanamo. Nuko ugashimishwa no kugaburira abashonji, gusura imbohe no kwita ku barwayi n’abatereranwe. Ukabaturira agasengesho ugira uti “Mana yanjye, giririra izina ryawe maze utabare abarwayi bose, koresha ububasha bwawe maze ubarenganure. Wowe beguriwe, ubakize uburwayi bubashikamiye; ni wowe biringiye kandi bambaza Mana y’ukuri, Mana Nyir’ubugingo. Abana bawe bagutakambira ubahe ubuzima n’umukiro wawe ugiriye Mwana wawe waje kuducungura na Roho Mutagatifu, mbaraga z’abemera, mukaba Imana imwe mu butatu butagatifu, Amina.” Nta gushidikanya, icyo gihe uba wumvise ijwi ry'Imana ritandukanye n'iryumviswe n'abahanuzi. Nk'uko ukwigaragaza kw'Imana gutandukanye - formes de la théophanie - ni nako isabana n'abayo mu buryo butandukanye. Mu guhamagara, hari ubwo Imana ikoresha ijwi twumvisha amatwi (acoustic voice) cyangwa igakoresha ijwi twumvisha umutima (spiritual voice) ari ryo turangije kuvugaho. Nibyo koko Imana irahamagara! Imana irahamagara, iratora kandi igatanga ubutumwa. Yahamagaye, yatoye Abrahamu, Samweli, Gideyoni, Amosi, Yeremiya, Yonasi, Mariya, Sawuli wahindutse Pawulo, abavandimwe Yakobo na Yohani, n'abandi.

IGISUBIZO KU MUHAMAGARO

Imana ihamagara ikoresha uburyo butandukanye, buhurira bwose ku gutanga ubutumwa bugamije gukiza umuryango wayo; kuwumenyesha icyo iwifuzaho- kuwuburira ngo wisubireho, ureke korama mu bizira cyangwa kuwumenyesha icyo ugomba gukora, icyo igiye kuwukorera kubera impamvu runaka. Umuhamagaro ntutana n'ubutumwa! Uwahamagawe nta kindi asabwa kitari ugusubiza nka Samweli wagize ati: "Vuga umugaragu wawe arumva," cyangwa Dawudi wasubije ati: "Ndi hano ntuma." (Soma 1Sam.3,10; Iz.6,8). Impungenge tugira ziterwa akenshi no kwibanda ku bushobozi bwacu twirengagije uruhare rw'Imana mu gusohoza ubwo butumwa duhabwa. Tuzirikane ko muntu ntacyo yashobora mu mbaraga ze, aramutse atunganiwe na Roho mutagatifu, umufasha twohererejwe na Yezu Kristu. Ubwo Musa wari utorewe kuyobora abayisraheli abavana mu gihugu cy'ubucakara, yagiraga ubwoba bwo kwegera Farawo, Imana yamuhumurije imubwira iti: "Ndi kumwe nawe", iramwihishurira kandi inamugaragariza ububasha bwayo, (Iyim.3,11-15; 4,1-9).

Nawe uhamagarwa irakubwira iti: "Witinya kuko nakwicunguriye, uri uwanjye, nakwihamagariye mu izina ryawe (Iz.43,1). Ngiri ijambo ry'ihumure, rihumuriza abafite ubwoba bwo kwakira ubutumwa Nyagasani abahamagarira gusohoza. Mbere yo gusubiza kandi, ni ngombwa kumenya neza uwo usubiza. Twibuke ko Samweli yitabaga Heli akeka ko ari we umuhamagara, ese twe tumenya isoko y'ijwi ritugera ho cyangwa tumaranira kwitaba gusa? Turahamagarwa cyangwa turihamagara? Ibi byose ni ngombwa kubitekerezaho mbere yo gufata umwanzuro wa nyuma mu guhitamo uburyo wiyegurira Imana (gushinga urugo cyangwa kuba mu muryango runaka w'abahisemo kwegukira Imana basize ibyabo n'ababo) n'aho kuyiyegurira uba (imiryango y’abiyeguriyimana). Bavandimwe, kwegukira Imana by'ukuri nibyo bizaduhindura, bikadutoza kumvira no kurangamira Uwo twiyeguriye.  tuzirikane kuri aya magambo: “Ntukagire ubwoba nk’uri wenyine ku rugamba, uri kumwe n’Abamalayika na Kiliziya, rwose humura urakunzwe, kuko wahindutse intore y’Uhoraho- Igitero cya 9 cy’indirimbo ‘GANA URUGAMBA’ .

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...