Tuesday, June 1, 2021

"Nimukomere kandi mwireme agatima"

 

TWISHIME ELIAS                   Nyarugenge, Ku wa 4 Werurwe 2017

LA PORTE DU SALUT, IREMBO RY’UMUKIRO

Contact: 0722574426/ Email: eltwishime@gmail.com

 

Ku bavandimwe bo mu itsinda ryita ku mihamagaro rya santarali ya Mafurebo       

Impamvu: Intashyo

Bavandimwe nkunda, Kristu Yezu akuzwe!

abavokasiyoneli bishimye

Nishimiye kubandikira mbatashya, mbifuriza gukomera muri Yezu Kristu duhamagarirwa gukurikira no gukurikiza. “Imana ihamagarira abo yaremye bose kuyikunda, Imana ihamagarira bose kugera ku butagatifu, ubutungane no kuyikurikira ndetse no kubaha ugushaka kwayo” (byanditswe n’Umuhire Charles de Foucauld). Ngibyo ibyo mbifuriza kandi nanjye ni byo bimpora ku mutima, kabone n’ubwo nabusanya na byo. Nimukomere rero kandi mukomere ku masezerano ya Batisimu kuko ariyo andi masezerano yose ashingiraho. Mujye mbere mu gusobanukirwa n’icyo umuhamagaro uvuze mu buzima bwanyu, muzirikana ko (buri bwoko bw’) umuhamagaro (bugira)ugira umusaraba, bityo mushobore guhangana n’ibigeragezo bigambiriye kubaca intege no kubatatanya. Nuba ikigwari amakuba yaje, ubutwari buzaba ari ntabwo (Imig.24,10). Gukorera Imana bisobanura guhora wishimye, atari uko wahuye n’ibyiza gusa ahubwo ari uko wakiriye ibyo byose bikurushya, ukabyakira kubera uwo wemeye. Nimukomere kandi mwireme agatima kuko Nyagasani azabahembera ibyiza mukora, kandi mbere y’ibyo byose, musenge Umusumbabyose, kugira ngo abayobore mu kuri, Sir.37,15.

Nishimiye kongera kubahumuriza no kubakomeza mu ngorane muhura nazo, cyane cyane iziturutse mu itsinda ryacu, nimuharanire kubanirana neza no kuba abagabuzi beza b’amabanga y’Imana, bagabura mu rukundo no mu bwiyoroshye. Abenshi duhuriye ku butumwa bwo kwiga; ngaho ahantu tugomba guhera twitoza kuba abatagatifu. Uwiga neza, akirinda kurangara, gukopera no kugira uruhare mu bindi byose byabangamira imyigire ye, uwo aba ari mu nzira nziza yo kugana Imana; ntimugatekereze ko ubutungane tubukorera gusa mu masengesho, mu missa no mu bindi bikorwa bihambaye ngo mwirengagize udukorwa duto two tugomba kubamo indahemuka kugira ngo Data azadushinge ibikomeye. Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu atubere urugero mu kwitagatifuriza aho turi hose.

Nkuko mperutse kubibandikira ubushize, ntimukirengagize gusenga no kwisunga Roho Mutagatifu ubutaretsa. Utumikira uwo badaherukana aramubeshyera, mubimenye guhorana n’Imana ni ugusenga igihe n’imburagihe ! Ineza y’Umwami wacu Yezu Kristu, urukundo rw’Imana Data n’ubusabane muri Roho Mutagatifu bihorane namwe !

 

                                                         TWISHIME Elias,

Umugaragu w’abavokasiyoneri muri Paruwasi Regina Pacis Bungwe

 

 


No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...