Tuesday, June 1, 2021

ABABYEYI MU MUHAMAGARO W’UMWANA

URUHARE RW’ABABYEYI MU MUHAMAGARO W’UMWANA

Ihamagarwa

Yakobo, yakobo

Abrahamu

Yakobo

Samweli, Samweli!

Ananiya!

Igisubizo

Ndi hano

Ndi hano

Ndi hano

Vuga, Nyagasani, umugaragu wawe arumva

Ndi hano, Nyagsani!

Ubutumwa

Witinya kujya mu misiri.

Fata umwana wawe…ujye…

Haguruka…usubire mu gihugu cyawe.

Uzahanura.

Haguruka, ujye.

Aho biboneka

Intg. 46,2-3

Intg. 22,1-2

Intg. 31,11-13

1 Sam. 3,10-21

Intu. 9,10-11

Ikiri ukuri ni uko Imana ihamagara kandi guhamagarwa bijyana no kwitaba ndetse no guhabwa ubutumwa: hari abo yahamagaye mu mazina yabo n’abo yahamagaye mu bundi buryo- binyuze mu isengesho no kumva ushishikariye kwitangira abandi(Kiliziya) aho kwiyitaho no kwita ku muryango wawe. Dore bamwe mu bo Imana yahamagaye mu mazina yabo n’ubutumwa yabahamagariye.

Umuntu avukira mu muryango, agahererwamo ibyangombwa byose bimugira umuntu muzima. Birashoboka ko kandi mu muryango umwana yahabonera ibimusenya bigatuma kugororoka kwe kugorana kuko nta cyiza gituruka ku rukundo yigeze abona. Mu isezerano rya kera hari umuhango mwiza wo guturwa Imana; ababyeyi bajyanaga umwana wabo ngo bamuture Imana binyuze ku muherezabitambo. Ni uko byagenze kuri Samweli ndetse na Yezu (1Sam.3,20-28; Lk.2,21-40). Ibi biragaragaza kandi bigahamya ko ababyeyi bafite uruhare rukomeye mu kuduhuza n’Imana iduhamagara. Twe ab’iki gihe se ntiduturwa Imana mu ngoro ntagatifu mu Isakaramentu rya Batisimu? Umubyeyi muzima, utarasaritswe n’ingeso mbi zimuzika mu cyaha, aharanira uko bwije n’uko bukeye gutoza umwana we ibimugira imfura ariko ntiyirengagize n’ibimugira umukristu. Ibi bitwumvishe impamvu ababyeyi baharanira ko twakira ukwemera duhagarariwe na bo, cya gihe batuzana ku iriba rya batisimu tukiri impinja; ni ku bw’icyifuzo cyo kutumenyesha Imana no kudutoza kuyikunda hakiri kare, ngo dukure dukunda umukiza, turonka iryo sakaramentu tukiri ibibondo.

·        Ababyeyi bafite kamaro ki mu guhamagarwa kwanjye?

Ababyeyi bakora umurimo utoroshye wo gufatanya n’Imana kurema no kurera. Uburere busanzwe n’ubwa gikristu, abenshi, tubukomora kandi tukabutozwa n’ababyeyi batubyaye cyangwa abatureze. Abandi bagashishikazwa n’abavandimwe kuko hari ubwo umuntu aba umukristu nyamara yaravutse ku bapagani badashishikajwe no kumenya Imana. Abatubyaye ku bw’umubiri ndetse no kubw’ isakaramentu rya Batisimu ni ingenzi mu mibereho yacu kuko badufasha muri byinshi iyo tubitabaje. Ababyeyi ni Abajyanama batuyobora kandi bakanadushyigikira mu guhitamo kwacu. Kwiyegurira Imana kimwe no gushyingirwa ni imihamagaro yose igomba kutugeza mu butungane kuko twese twaremewe kuzajya mu ijuru, kubana n’Imana. Iyo twatinyutse kumenyesha ababyeyi bacu icyifuzo dufite, batubera abajyanama, bakadufasha gutekereza neza kuri uwo muhamagaro twahisemo bityo tukaba twagira ubumenyi bwisumbuyeho.

Hari ababyeyi bafata iya mbere mu kuyobora abo bibarutse, kandi bakabikora bubahirije uburenganzira bw’umuntu mu guhitamo ahazaza he. Ubujyanama baduha ni ubutuyobora mu nzira yo gutekereza no guhitamo, tubifashijwe no gusenga maze twahuza umugambi bakadushyigikiza inkunga ishoboka yose. Twavuga nko kutwemerera gusura abo twashimye kandi bakanadufahsa kubona itike ndetse no kuduha umwanya uhagije kugira ngo twitabire ibikorwa bidufasha kurushaho kuzirikana ku muhamagaro wacu wo kwiyegurira Imana. Umubyeyi mwiza arinda uwo yibarutse ibyonnyi by’umuhamagaro yihitiyemo. Twibuke ko hari ibyo dukuraho umutima kuko tutabishyigikiwemo kandi byari gushoboka. Imana irahamagara; hakaba ubwo yakoresha ububasha bwayo ukayitaba cyangwa ikakurekera ubwigenge busesuye, utabishiraho umutima ugasanga urabihombye. Twitondere ijambo rivugwa na benshi- ‘ubwo ni uko Imana yabishakaga / yabishatse’.

·        Imbogamizi z’umuhamagro zishingiye ku babyeyi

Hari ababyeyi batiyumvisha neza akamaro n’uburyohe byo kwiyegurira Imana, baba abakristu cyangwa abapagani, bagashyigikira gusa gushinga urugo naho kwiha Imana bakabyamaganira kure. Bitwaza gushaka abakazana, abakwe n’abuzukuru nytamara bakirengagiza ko ibyo byose bitangwa n’Imana kandi hari n’igihe bitagushimisha uramutse uhatiwe kubihitamo. Ababyeyi nk’aba, ntibagushyigikira mu kwiyegurira Imana; baguca intege, icyakora bakazagushyigikira bananiwe kugutangira cyangwa se babona nta kindi basigaje gukora ngo ubireke. Hari n’ubwo twebwe abana tudatinyuka ababyeyi bacu, bikagorana mu guhitamo, igihe watekereje ko ababyeyi batazakwemerera. Birashoboka ko bamwe mu rubyiruko batinya kuganiriza ababyeyi babo kubera ko n’ubundi batajya baganira cyangwa bigaterwa nanone n’uko ababyeyi babana n’abana babo.

·        Tubeho gute?

Umuntu ahamagrwa ku bw’urukundo, agahamagarirwa mu rukundo kandi agatumwa gusohoza urukundo mu bantu. Mbere ya byose ababyeyi bakwiye kugaragariza abo bibarutse urukundo kandi bagafata iyambere mu kurubatoza kuko arirwo rukwoye kugenga muntu mu mibereho ye yose. Umuhamagaro uwo ari wo wose usaba urukundo; ntiwagira urugo ruzima ruzira urukundo. Ntiwakorera Kiliziya uzira urukundo. Gutoza umwna urukundo ni ukumwinjiza mu muhamagaro nyakuri, kugira ngo akure anogeye Imana n’abantu, yunguka igihagararo n’ubwenge.

Twishime Elias

Umuvokasiyoneri wa Santarali ya Bungwe

 


No comments:

Post a Comment

Mutagatifu Didasi, umufransiskani

“Musaraba ukwiye gukundwa, namwe misumari ikwiye gukundwa, mwebwe mwateruye umubiri wa Nyagasani, mwebwe mwenyine mwari mukwiye guterura Umw...