Tuesday, June 1, 2021

"Muhanane kivandimwe, mugirirane ibanga nk’abahuje umugambi

TWISHIME ELIAS                    Nyarugenge, Kuwa 15 Ukuboza 2016

UMUGARAGU W’ABAVOKASIYONERI

MURI PARUWASI REGINA PACIS BUNGWE

Contacts: 0722574426 / 0787574426

Email: eltwishime@gmail.com/ umukiro@gmail.com

 

Ku bavandimwe bo mu itsinda ryita ku mihamagaro Irembo ry’Umukiro

Impamvu: Ubutumwa bugenewe abavokasiyoneri

Bavandimwe nkunda, Kristu Yezu akuzwe!

Nejejwe no kuboherereza iyi nyandiko mbasuhuza kandi mbifuriza amahoro y’Imana. Nifuje ko dufatanyiriza hamwe mu gutekereza ku ruhare rwa buri umwe wo mu itsinda ryacu ridufasha kuzirikana ku mihamagaro no kuvumbura buri umwe umuhamagaro we, kugira ngo turusheho kujya mbere no kuwubamo neza twamamaza urukundo rw’Imana duhamagarirwa kubera abahamya!

Bavandimwe bayobozi, nimuharanire ikintu cyose cyazanira abo mushinzwe umukiro Nyagasani agabira bene muntu, mwirinda kubusanya n’umurongo mugari Paruwasi yacu igenderamo: nimwibuke ko mu gitambo cyo kwimika Padiri mukuru, imbere y’umwepisikopi wacu, twamereye - Padiri mukuru - kuzafatanya na we mu guharanira icyateza imbere, ku mubiri no kuri roho, ishyo rya Paruwasi ashinzwe. Nuko rero, icyabangamira ibyo cyose murakigendere kure. Dore ko kitanazanira umukiro mwe, abo mushinzwe n’abandi bavandimwe muri rusange. Mu kubahiriza ibyo twasezeranye, tuzirinda icyatera ubwivangure n’impagarara mubo dushinzwe, abo duhura na bo bose n’abandi batwitaho kuburyo bw’umwihariko. Nimuharanire kubera abandi urugero, mubeshwaho n’urukundo, mwoga mu Nyanja y’ubuzima, mubiba ubuziraherezo amahoro n’ibyishimo mu mitima ya bose (umuvugo kubeshwaho n’urukundo wa Mtg. Tereza w’umwana Yezu 7)

Bavandimwe, kuyobora si ugutegeka ahubwo ni ukuba umugaragu, ukagaragira abo ushinzwe. Mu kwicisha bugufi no kumva bose niho hazera imbuto yo kubahwa, hanyuma kubahwa no kubahana bibyare gutera imbere mu bikorwa na gahunda bizira gutsindwa. Bayobozi bacu, nimukorere hamwe; mwirinde kuvuguruzanya no guhishanya mu byo mukora byose. Nimwumvikane kucyo mwakora cyabazanira amahoro n’umukiro, mwirinda icyabaturukaho, mwe muyobora, kigatera abo muyobora kugwa no kwanga itsinda ry’abashakisha umuhamagaro. Byaba byiza mwibukiranije inshingano za buri umwe mubo mufatanije kuyobora kugira ngo mwirinde ko hagira ugwa mu nshingano zitari ize. Kandi mwubahane buri wese mubyo ashinzwe bityo mushimishwe no kugirana inama, mufashanya mu gukenura ubushyo bw’Imana mubarizwamo aho gukora muhishanya, mwishishanya nk’abadatahiriza umugozi umwe. Ibyo ni bibi kandi nibyo bibyara amakimbirane - hagati y’abayobozi, abayoborwa n’ababitaho by’umwihariko -  no kwicamo ibice no gusenyuka kw’abari bunze ubumwe. Ibyo bigatiza umurindi satani mu bikorwa bye byo kuroha mu mwijima abahigiye gushaka urumuri no kurukurikira.

Bayobozi, nimuzirikane ko umwambaro w’umuntu, inseko ye, yemwe n’ingendo ye byerekana uko ateye (Sir.19,30), bityo muharanire kugaragara neza kugira ngo mubone uko mubitoza abandi. Koko rero ugenzwa n’amagambo aragayika, kandi ukoresha igitugu arangwa (Sir.20,8). Bavandimwe, gukora no gushaka ikiza unyuze mu nzira mbi ntibibura kubyara ikibi, maze inyungu nziza wari witeze zigasimburwa n’ ingaruka z’icyaha; muritonde rero, mufashanye mu kubeshwaho n’urukundo, nk’uko mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu abitugiramo inama, mutanga umukiro mubitse mu tubindi tumeneka ubusa!

Bavandimwe bayoborwa, nimusabire abayobozi banyu, muharanire kububaha no gufatanya na bo mu guteza imbere itsinda ryacu, mugamije gukiza roho ya muntu no gusingiza Imana. Ndabasaba nkomeje kwitabira gahunda zose abayobozi badutegurira no gukurikiza ibisabwa mu itsinda ryacu, bityo muzarushaho kuryoherwa no kwitwa abavokasiyoneri b’ukuri. Ibi ni na byo bizatuma twera imbuto, maze urumuri rwacu ruboneshereze rutyo abantu kugira ngo barebe ibyiza dukora, hanyuma bakurizeho gusingiza Data uri mu ijuru (Mt.4,23)! Bavandimwe, mugendere kure icyabaturukamo kigatuma abayobozi bacu bajya mu bibazo ahubwo nimwihatire gufashanya mugiriye ishyaka mufitiye Kirstu na Kiliziya ye. Mwirinde gusebanya no kwandagaza umuvandimwe wanyu; muhanane kivandimwe kandi mugirirane ibanga nk’abahuje umugambi umwe n’icyerekezo kimwe ari cyo gushaka umuhamagaro no kuwurera.

Koko rero hahirwa abakeye ku mutima kuko bazabona Imana (Mt.5,8)!  Umuhamagaro dusangiye twese ni ukuba umutagatifu hanyuma tukazabana n’Imana ubuziraherezo; ibyo ntibisaba gushinga urugo, kuba umubikira, umufureri cyangwa kuba umusaseridoti, oya. Kuba umutagatifu bisaba kwiyegurira Imana! Nimucyo dutangire ubu maze twirundurire mu Mana twiringiye, Nyir’impuhwe n’imbabazi z’agasagirane, twanga icyaha. Nta gihe dufite cyo gutegereza, duhore twiteguye kwakira ugushaka kw’Imana muri twe hanyuma uwifitemo igitekerezo cyo kuba umutagatifu atangire abeho nk’umutagatifu. Buri wese natangire kubaho bihuje n’uko yifuza kuzabaho. Ufite amatwi yo kumva, niyumve (Mt.4,23)!

Bavandimwe, buri wese nagume mu mwanya we, twishimire kuzuzanya turindana guha icyuho icyatubyarira intugunda kigatuma tutaronka ibyakagombye kutugeraho nk’abavokasiy6neri. Kandi tuzirikane ko hahirwa abatera amahoro kuko bazitwa abana b’Imana (Mt.5,9)! Duharanire kuba intumwa z’amahoro n’urukundo aho tugenda hose kugira ngo abandi bibatere gukunda no kuyoboka itsinda ryacu: uko twitwara mu bandi ni byo bituma itsinda ryacu rikundwa cyangwa ryangwa, twikosore. Buri wese mu mwanya arimo, nazirikane ko ibyo akora mu itsinda ryacu atabikorera gushimwa na rubanda ahubwo yongeremo imbaraga azirikana ko Imana izabimwitura igihe nikigera. T4banze gushimwa n’Imana, kabone n’iyo abantu batadushima.

Sinasoza ntongeye kubibutsa ikintu k’ingenzi: ntihakagire ubera umuvandimwe we impamvu yo kwanga itsinda ryacu, ntibikabe! Nimwirengagize ibyahise byose hanyuma mutangire iishya, muhiga nk’umuririmbyi wa zabuli wahize ati “Nzarangiza amasezerano nagiriye Uhoraho imbere y’iteraniro ry’umuryango we wose” (Zab.116,14). Ibyo mukora byose bavandimwe, ntimukirengagize gusnga no kwisunga Roho Mutagatifu ubutaretsa. Utumikira uwo badaherukana aramubeshyera, mubimenye guhorana n’Imana ni ugusenga igihe n’imburagihe! Ineza y’Umwami wacu Yezu Kristu, urukundo rw’Imana Data n’ubusabane muri Roho Mutagatifub ihorane namwe mwese!

Muzagire Noheli nziza n’umwaka mushya muhire!!! Umwaka wa 2017 uzatubere umwka wo kurushaho kwitagatifuza duharanira gukiza isi!

 

TWISHIME Elias,

Umugaragu w’abavokasiyoneri muri Paruwasi Regina Pacis Bungwe

 


 

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...