Imana irema muntu, yamugeneye uburyo bwo gusabana n'ibindi
biremwa; nko gukoresha amaboko mu buryo bw'amarenga n'ibimenyetso, ndetse
n'ururimi rumufasha kuvuga n'amatwi yumvisha. Si ibyo gusa kandi
kuko muntu anashobora gukoresha bimwe mu bice by'umubiri we akumvikana
n'ibimukikije. Muri aka kanya, tugiye kuzirikana ku kamaro k'ururimi twahawe.
Ese uyu munwa twahawe na Rurema, usabwa iki kugira ngo usingize Imana? Amagambo
awusohokamo aduhuza n'Imana n'abavandimwe bacu, cyangwa atuma abo bavandimwe
batatubonamo Imana? Bavandimwe, twibukiranye yuko amaherezo ya muntu ari
ukubana n'Imana, mu gihe imibereho ye yose yaranzwe no guharanira igishimisha
Uwamuremye. Ingingo z'umubiri w'umuntu zigomba gukorera hamwe kugira ngo muntu
wuzuye azaronke ibyishimo byo mu ijuru. Umuririmbyi wa Zaburi ati:
"Amagambo mvuga n'ibyo umutima wanjye uzirikana, nibijye bikunogera, wowe
Uhoraho, Rutare nisunga n'umurengezi wanjye, Zab.19,15." Nibyo koko, amagambo
tuvuga n'ibyo twumva ni byo umutima wacu ugumya kuzirikanaho - byumvikaneko iyo
amagambo cyangwa ibyo wabonye ari bibi, umutima ukomeza kuzirikana kuri ibyo
nyine bishobora kuwukururira ubucibwe ku Mana, aho kuzirikana ku byiza
biwegereza umukiro cyangwa kubyaza ibyo bibi amizero ntayegayezwa y'ugucungurwa
kwawe.
Ibyanditswe bitagatifu bitubwira ko
Yezu Kristu ari Jambo, akaba ishusho rizima ry'Imana Data (Yh.1,1; Fil.2,6;
Kol.1,15). Yezu Kristu ni Jambo utanga urumuri n'ubuzima, bishatse kuvuga ko ijambo
rye ritumurikira kandi rikaturonkera ubuzima buzira gushyanguka: Ese twe,
ijambo ryacu rigera ku bavandimwe ari iki; umwijima... cyangwa urupfu? Amagambo
adusohoka mu kanwa yakagombye kuba nk'ay’Abahanuzi n'Intumwa, bo bavuze
amagambo nyabuzima bakesha Data na Mwana, bakayavuga babwirijwe na Roho
Mutagatifu kuko aricyo bahamagariwe (Iz.52,7;42,1-7; 61,1-3). Rimwe mu mabango
agize amasezerano ya Batisimu ni ukwamamaza Kristu: Amagambo atuvamo yamamaza
Kristu watsinze urupfu? Niba atari uko bimeze, isengesho ryacu ryakagombye
gushingira ku magambo y'umubwiriza agira ati: "Icyampa ngo Imana impe
kuvugana ubwenge no kwigiramo ibitekerezo bikwiranye n'ingabire nahawe kuko ari
yo iyobora Ubuhanga, ikanabwiriza ababukurikirana (Buh.7,15)" kandi tugaharanira
kumenyesha abandi icyo twamenye cyose kitarangwaho ikosa, tukabikora ntacyo
tugabanije ku bukungu bwacyo (Buh.7,13). Aha ni aho kwitonderwa kuko dushobora
kwisanga twabaye nka babandi bubahirisha Uhoraho akarimi gusa, Imana
yamenyesheje ko batazigera bayimenya kandi ko n'ubuhanga bwabo buzazima
(Iz.29,13)! Amagambo yacu nahure n'ibyo dutekora bityo mu mitima yacu hazahore
hashibukamo icyiza gitanga ubuzima, byo bitegekwa n'ururimi twaherewe gukoresha
dusingiza Imana (Sir.37,17-20), Ururimi rugomba kuvuga ibyo amaboko akora!
URURIMI NI INGENZI
MU BUZIMA BWA MUNTU.
N'ubwo umuntu
ashobora gukoresha uburyo bunyuranye mu gusabana n'abandi, ururimi nirwo ruza
ku isonga mu kumuhuza n'abavandimwe be tutibagiwe n'inyamaswa. Abadashobora
kuvuga usanga bibagora kwisanga mu bandi, bityo hakaba ubwo ipfunwe ryo kuba
bafite ubwo bumuga rituma biheza. N'ubwo bishoboka, biragora kumenya icyo
umuntu akeneye ubundi ntibinashoboke kubera ko mudahuje ururimi, ibyo bigatuma
nta bufasha muhana kandi byari bikenewe. Ururimi ruba ingenzi iyo rwakoreshejwe
neza, rugatanga ubuzima; icyo gihe ibyanditswe bitagatifu burunganisha na feza
iyunguruye. Urutanga ubuzima ni uruvuga ukuri, rukirinda kubeshya no kuzimura,
ni urushingiye ku bitekerezo by'ubutungane, rukazirana n'ibinyoma kandi rukagendera
kure amahomvu y'ubupfayongo - Soma Imig.10,11-32;12,5-6. Buri muntu
namenye kandi ahoze ku mutima, nk’uko Mtg. Agusitini abivuga, ko ukuri ari
ubumanzi bw’umutima. Ururimi rwacu rwakagombye gushingira ku buhanga, bityo
rukagusha abavandimwe bacu neza kandi rugakwirakwiza ubumenyi buturuka ku
Musumbabyose. Bavandimwe, nimucyo twikonozemo ubucucu dukomora kuri iyi si kuko
aribwo tuzagira imvugo inoze, imwe isohora ijambo rigirira akamaro abatari
abapfayongo (Imig.17,7.10). Ntibikwiriye ko dukoresha ingingo z'umubiri wacu
twambura abandi ubugingo natwe tutiretse: Ntibikwiye gusebanya, twirirwa
tuvugavuga nkaho duhwanije n'inyombya cyangwa samusure, si byiza kwandagaza
umuvandimwe ahubwo icyiza ni ukumwegera ukamuhana mwiherereye kuko kuvuga ibyo
uzi byose cyangwa ibyo wabonye bitagaragaza ubuhanga, ubushishozi, kandi si
imyifatire y'uwakiriye Kristu nk'Umukiza we.
DUSABWA IKI?
Icyo dusabwa ni ukwiyambura
imigenzereze ya kera yo gukoresha ururimi dutuka Imana, ahubwo tugaharanira
kurukoresha twamamaza Ijambo ry'Imana, dusobanurira abandi iby'amizero yacu
(1Pet.3,13-16) maze imivugire iherekejwe n'imigenzereze yacu ikagaragaza ko
duhamije ibirindiro mu kugabura Ingabire z'Imana dufashanya buri wese akurikije
ingabire yahawe (1Pet.4,10). Turasabwa kandi gutegeka ururimu rwacu kugira ngo
tutavaho duteshuka mu magambo, ntitube tukibaye abantu nyabo bashoboye kugenga
umubiri (Yak.2,3). Turasabwa kubera abandi urugero rwiza (1Tim.4,12). Kubera ko
umuntu avuga ibiri ku mutima we, turasabwa gutuza Kristu mu mitima yacu, bityo
Nyir'ububasha bwose, ugirira muri twe ibyiza bisumba kure cyane ibyo twasaba,
ndetse n'ibyo twakwibwira azadusenderezemo ubukunguhare bw'Imana izirana
n'ikibi.
No comments:
Post a Comment