URURIMI RUTERA UBWIVANGURE N'UBWIGUNGE
Kubana
n'abantu neza bisaba kuba wumvikana na bo mu buryo bw'imivugire, no guhurira ku
ngingo zimwe na zimwe z'ibitekerezo. Iyo umuntu ahorana amagambo mabi mu kanwa
ke, biragoye ko yabana n'imfura kuko nta narimwe bahuza. Uwiriza amagambo aganisha ku irari mu kanwa
ke ntashobora kubana cyangwa gukundana n'uwamaramaje mu guhihibikanira
icyamukomereza ubusugi cyangwa ubumanzi. Mu bitandukanya abantu bakundanaga,
harimo no kutabika ibanga no kutagira ubwo usangiza abandi igitekerezo cyubaka.
Ijambo ry'Imana ritubwira ko mu gihugu cya Mezopotamiya ariho indimi zasobaniye
biturutse ku bwirasi bw'abantu bubakaga umunara w'i babeli kugira ngo babe
ibirangirire kandi boye gutana (Intg. 11,1-9); ibyo bitera imbogamizi mu
kumvikana no gushyira hamwe. Ni byo koko umwirasi ntabana n'umunyamutima!
Imvugo y'umuntu iramugaragaza, ikerekana icyiciro agomba kubarizwamo,
ikamwirukana mu bo badahuje, akagenda yangara kugeza abonye abo bahuje! Salomo
ati: "Umunwa w'umupfayongo umukururira intonganya, naho ururimi rwe
rumutegeza inkoni. Amagambo y'umupfayongo niyo amworeka, kandi umunwa we ni wo
mutego w'ubuzima bwe (Imig.18,6-7)." Ibi biratwereka ko ufite akarimi kabi
ari we wivangura mu bandi, akabibonera impamvu kuko aba adashaka kwakira inama
zimuhana (Imig.18,1). Nimucyo twirinde ubwirasi, tuzirikana ko umutima ugomba
kutubera itara twahawe na Rurema ngo umurike ibitwihishemo byose; bityo
dushobore kumenya no guhitamo igikwiye hanyuma igikwiye kujugunywa tucyime
icyicaro muri twe (Imig.20,27)! Nitumenye ko “igihano cy’umubeshyi ari
ukutizerwa n’igihe avuze ukuri-Talmud de
Babylone .”
KUKI?
Kuki umuntu ashimishwa no kuvuga ibibi
kururusha uko ashimishwa no kuvuga ibyiza? Kuki twabangukirwa no gutekereza
nabi aho kubangukirwa no gutekereza neza? Kuki twashimishwa no kuvuga abandi
kandi natwe dukosa? Kuki umuntu ahihibikanira kurondora ubupfu bw'abandi kandi na
we ari umupfayongo? Kuki ikibi kibanziriza icyiza? Kuki tworoherwa no gufata
icyemezo kibi, nyamara gufata icyemezo cyiza bikatunanira, kandi dufite
ababitugiramo inama ndetse n'abo twafatiraho urugero? Kuki umuntu ushaka
umukiro ananirwa guhangayikishwa n'icyo cyifuzo kizima? Kuki tutababazwa n'uko
ubukristu bwacu butagaragarira ku mutima nk'uko bugaragarira amaso ya rubanda?
Bavandimwe, ‘ukomera ku butungane aba agana ubuzima, naho uwoma mu nyuma
y’ikibi agasanga urupfu(Imig.11,19). Tuzirikane ko ururimi rwuje ubumenyi
ruruta zahabu n'ibirezi maze dusabe ubushishozi n'umwuka w'ubuhanga ushoboza
guharanira kugaragaza ibikwiranye n'ingabire twahawe!
No comments:
Post a Comment