Thursday, July 15, 2021

“… uko byabavunye bikabanukira niko no mu mitima yanyu bimeze..”

INKURUNYIGISHO

Umwigisha yasabye abanyeshuri be kuzana inyanya mugasakoshi . Abwira buri munyeshuri kwita buri runyanya izina ry'umuntu yanga. Bukeye buri mwana azana inyanya zingana n'abantu yanga. Ubwo hari abazanye rumwe, ebyiri, ..., n'abazanye 30 kuzamuka.

Hashize icyumweru bazigendana,Umwalimu ababaza uko byagenze, Buri wese akavuga ko byaboze bikajya bigenda bibanukira, Abazanye byinshi bo bavuga ko uretse umunuko n'umunaniro wari uri hafi kubahitana kuko byari biremereye. Umwalimu afata ijambo: 

" uko byabavunye bikabanukira niko no mu mitima yanyu bimeze. Tekereza nawe ibintu mwinubiye mu cyumweru kimwe gusa mukaba mubigendana imyaka yanyu yose mu mutima. Nimwige kubabarira abantu mwanga mubakunde kugira ngo musukure imitima yanyu ye no kuremererwa. Umutima ni umurima mwiza ugomba gukorerwa isuku buri kanya kuko ugomba kweramo imbuto nziza zisukuye z'urukundo."


No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...