Tuesday, July 27, 2021

ESE UMUSASERIDOTI YEMEREWE KWEGURA?

Papa Francis, Photo/internet
Ubuyobozi bwa Kiliziya bushobora kwaka umusaseridoti inshingano bwa muhaye, gusaba ko umusaseridoti yegura no kwemera ubwegure bwe. Ibi bikajyana n’uko amategeko yayo (ingingo ya 187) yemera ko buri wese afite ubwigenge mu guhitamo kwegura ku nshingano yahawe ariko ubwo bwegure, nk’uko ingingo ya 189 mu gika cyayo cya mbere mu mategeko ya Kiliziya abiteganya, bukagira agaciro iyo bushyikirijwe cyangwa bukorewe imbere y’umuyobozi wamuhaye izo nshingano, bikozwe mu nyandiko cyangwa uwegura agakoresha imvugo mu gihe hari abahamya nibura babiri.

Umusaseridoti ashobora kugera aho yumva atacyishimiye kubaho muri ubwo buzima, aho aba atakereza ko ataremewe uwo muhamagaro. Kwegura ku busaseridoti kwe ntigusobanura buri gihe gutandukana na Kiliziya kuko hari ubwo yegura ariko agakomeza gukorera Imana nk’umulayiki muri Kiliziya yari yaramugize umusaseridoti imukuye mu balayiki, yongera ikamugira umulayiki imukuye mu rwego rw’ubusaseridoti-  laïcisation.


David Gréa, padiri mukuru  muri lyon weguye ku mirimo ye nk’umusaseridoti, photo/ internet


Umusaseridoti cyangwa undi wihayimana, iyo yeguye, agatakaza imirimo yatorewe na Kiliziya - La perte de l'état ecclésiastique -    bigira ingaruka nyinshi ku muryango w’Imana uba umubona ukundi nk’umuntu wegereye Imana kurushaho, akawufasha kwitagatifuza. Uko kwegura gushobora guterwa n’uko yatakaje ukwemera cyangwa akaba ashaka guhindura imyemerere n’idini, cyangwa kwifuza gushinga urugo n’ubwo mu bihe bya kera (Moyen âge)iyi mpamvu yo gushaka umugore itabuzaga umuntu gukomeza kuba umusaseridoti; padiri cyangwa karidinali.

Igika cya 2 cy’ingingo ya 189 kivugako ubuyobozi bwa kiliziya bufite uburenganzira bwo kwanga ubwegure, mu gihe cyose isesengra rigaragaje ko budashingiye ku mpamvu zumvikana kandi iyo hashize amezi atatu ubwegure butaremerwa buba butaye agaciro nkuko igika cya 3 kibyemeza. Iyo hashize igihe kirekire ubwegure budahabwa agaciro, uweguye ashobora kwisubiraho agatesha agaciro ubwo bwegure bwe, ariko iyo ubwegure bwahawe agaciro ntabwo aba agishoboye kwisubiraho nkuko igika cya 4 cy’ingingo ya 189 kibivuga.


No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...