Papa Francis, Photo/internet |
Umusaseridoti
ashobora kugera aho yumva atacyishimiye kubaho muri ubwo buzima, aho aba
atakereza ko ataremewe uwo muhamagaro. Kwegura ku busaseridoti kwe
ntigusobanura buri gihe gutandukana na Kiliziya kuko hari ubwo yegura ariko
agakomeza gukorera Imana nk’umulayiki muri Kiliziya yari yaramugize
umusaseridoti imukuye mu balayiki, yongera ikamugira umulayiki imukuye mu rwego
rw’ubusaseridoti- laïcisation.
David Gréa, padiri
mukuru muri lyon
Umusaseridoti cyangwa undi wihayimana, iyo yeguye, agatakaza imirimo yatorewe na Kiliziya - La perte de l'état ecclésiastique - bigira ingaruka nyinshi ku muryango w’Imana uba umubona ukundi nk’umuntu wegereye Imana kurushaho, akawufasha kwitagatifuza. Uko kwegura gushobora guterwa n’uko yatakaje ukwemera cyangwa akaba ashaka guhindura imyemerere n’idini, cyangwa kwifuza gushinga urugo n’ubwo mu bihe bya kera (Moyen âge)iyi mpamvu yo gushaka umugore itabuzaga umuntu gukomeza kuba umusaseridoti; padiri cyangwa karidinali.
Igika cya 2 cy’ingingo ya 189 kivugako
ubuyobozi bwa kiliziya bufite uburenganzira bwo kwanga ubwegure, mu gihe cyose
isesengra rigaragaje ko budashingiye ku mpamvu zumvikana kandi iyo hashize
amezi atatu ubwegure butaremerwa buba butaye agaciro nkuko igika cya 3
kibyemeza. Iyo hashize igihe kirekire ubwegure budahabwa agaciro, uweguye
ashobora kwisubiraho agatesha agaciro ubwo bwegure bwe, ariko iyo ubwegure
bwahawe agaciro ntabwo aba agishoboye kwisubiraho nkuko igika cya 4 cy’ingingo
ya 189 kibivuga.
No comments:
Post a Comment