KWIRENGAGIZA INSHINGANO ZAWE
Mu mibereho ya Muntu, hari
ubwo usanga agerageza kwiyibagiza inshingano ze, ugasanga mu byo ashinzwe,
harimo ibyo akora ibindi akabyihorera, buhoro buhoro kugeza ubwo abyiyambuye
burundu! Umunazireya ashoboye, kandi ahamagarirwa kwamamaza Ijambo ry'Imana,
guhesha Imana ikuzo n'ibindi, bibohora roho nyinshi zaboshwe na Sekibi. Ahamagarirwa
gusohoza ibyo byose, afatanije n’abandi kandi yunze ubumwe na Roho Mutagatifu,
bityo akishimira kimwe na Pawulo Intumwa gushobora byose muri Kristu utanga
imbaraga mu miruho ya buri munsi, (soma Fil.4,13-14). Umunazireya, mu byo
ashobozwa na Kristu, namenye ko agomba guhora asoma Ijambo ry'Imana: Ibyo asoma
akabyemera, ibyo yemera akabyigisha kandi ibyo yigisha akabikurikiza. Mu
gusenga yiherereye, mu kuri no mu mwuka, umunazireya akwiriye guhora ategeye
amatwi Imana kandi akababazwa n'icyaha, agahora atinya inzira kimuganishamo. Soma indi nkuru bisa
Ababatijwe niduhorane icyifuzo
nk'icy'abanyamahanga, bo babwiye Filipo bati "Nyakubahwa, turashaka kubona
Yezu, (Yh.12,21)." Ibi bizaturinda kwikuza no kwibeshya ko twashyikiriye
Ijuru! Umuhate wo guhora dushaka Yezu, mu Ijambo rye, mu masakaramentu, mu
bavandimwe no mu biremwa bye ni wo uturinda kugwa mu moshya ya Nyakibi,
ukanadufasha guhora twitagatifuza. Koko uwakwishinga icyaha, ntiyakwirirwa
yicuza kandi n'uwakumbura ikuzimu ntiyakwirirwa atekereza Ijuru! Aho korekwa n'icyaha mu nyenga y'umuriro,
uzakibyazemo amahirwe ntakumirwa yo kwegera Imana. Nimucyo rero twumvire abatwereka Imana; ni bwo ntawe uzicuza
agira ati" Byangendekeye bite kugira ngo nange guhanwa, umutima wanjye
usuzugure inyigisho? Ni kuki ntumvise ijwi ry'abigisha banjye, nkanga gutega
amatwi abanyoboraga (Imig.5,12-13)?"
Wowe wakiriye Kristu, zirikana
ko ukwiriye guhora wamamaza ibyo uwo Mwami yagukoreye. Ukwiriye guhorana
ibisingizo bye, wuzuye amashimwe; nta mpamvu ikwiriye kutubuza kuvuga izina rya
Yezu. “Ni iki cyadutandukanya n’urukundo rwa Kristu? Ibyago se, agahinda se,
ibitotezo se, inzara se, ubukene se, imitego se cyangwa inkota?... Nyamara muri
ibyo byose tugatsinda kakahava, tubikesha Uwadukunze. Koko rero
simbishidikanya: ari urupfu, ari ubugingo, ari abamalayika, ari ibinyabubasha,
ari iby’ubu, ari ibizaza, ari ibinyamaboko, ari iby’ejuru, ari iby’ikuzimu, ari
n’ikindi kiremwa cyose, nta na kimwe kizashobora kudutandukanya n’urukundo
Imana idukunda muri Kristu Yezu Umwami wacu (Rom.8,35-39)”. Twese ababatijwe,
twongere kuzirikana byimbitse kuri aya masomo matagatifu kugira ngo turusheho
gusobanukirwa n’ibidukwiriye nk’abemeramana: Ef.3,17-19; 4,17-31;
5,10-13.19-20; 6,10-11; Heb.12,14-16; 2Pet.1,5-10; 1Tim.4,12-13; 2Tim.4,5.
Tuzirikane amagambo y’indirimbo ‘Komeza intambwe zanjye’: “Nyagasani reba uko
meze ungirire imbabazi Ibicumuro byanjye bindemereye Mpa guhora ngusanga
unsubize mu nzira nziza”.
KURAMBIRWA IBIGANIRO BY’ABAKRISTU
Umunazireya agomba gushimishwa
n’ikintu cyose cyerekeye Kristu; Ijambo ry’Imana, amasengesho, amateraniro
y’abasenga n’ibiganiro nyobokamana. Utangiye kwiyaka ubunazireya bwe arangwa no
kubihirwa n’ibiganiro by’abakristu, ndetse n’ibindi byose bibahuza, ibyo
bikamutera kurambirwa kuko nta buryohe aba abibonamo. Kurambirwa ibya Kristu ni
ikimenyetso kidakuka kigaragaza ko usigaye ushimishwa n’ibyoreka Muntu mu
nyenga y’umuriro. Kurambirwa Kristu ni ukurambirwa kubaho, kuko Kristu ari We
buzima, ni ukuyobagurika mu nzira igana Ijuru, ukayoborwa mu nzira igana irimbukiro.
Inzira ni imwe n’icyerekezo ni kimwe; ni Yezu Kristu, We Rumuri rw’ amahanga
akaba n’icyerekezo kitayobya mu nzira yo kugana Imana. Kurambirwa ibya Kristu
ni intangiriro yo guhakana ko wacunguwe na We no kwanga ukuri aho kuva
kukagera. Bavandimwe, tuzirikane ko kurambirwa Kristu ari ukurambirwa umukiro
atanga, urambiwe Kristu aba yarambiwe Ijuru kandi asigaye ararikiye ikuzimu.
Tuzirikane amagambo yo mu ndirimbo (Uko impala yahagira): “Yezu Kristu buryohe
bwanjye, ngufitiye urukumbuzi, ni ryari nzakubona, ngo uze iwanjye twibanire.”
Bakristu bavandimwe dusangiye
urugendo, niturusheho kurarikira Kristu: uko igihe gihita, turusheho kurarikira
Umukiza mu buryo butigeze kubaho mu buzima bwacu. Kristu waducunguye ku
musaraba ntahararwa kuko adahararukwa. Ntabwo ari nk'umwenda ugura uwukunze,
ukawubika ukiri mushya, ngo ni uko wawuhaze. Kristu ntawe umubona ngo amuhage;
uwigeze guhura na We ahora ashishikariye kugumana na We. Mbe mugenzi, ese
uracyakunda gusenga? Uracyitabira Misa n’ibindi bikorwa bikwegereza Kristu?
Uracyashishikazwa no gutunganya ibyo yagutoje- gukora ibikorwa by’urukundo no
kwakira abakene? Waba ukibabazwa n’icyaha ndetse n’urwanya Kristu cyangwa
byakubereye ibisanzwe? Iki nicyo gihe kidasubikwa cyo gusuzuma ubunazireya
bwawe, kubunagura no kubukomeza, bityo ntuzagira iherezo ribi.
No comments:
Post a Comment