Gusabwa kumvira ntibisobanura kumvira buri wese n’amajwi yose akurwaniramo. Mu ntambara umutima urwana, umukristu wumviye umutimanama we, uyobowe n’urumuri rw’Inkuru Nziza ni we utsinda urugamba. Mu byifuzo byinshi biri mu mutima umwe, bene uwo ahitamo kandi neza, akabikora azirikana ku ngaruka zaboneka ku bugingo bwe n’ubwa mugenzi we mu gihe ahisemo nabi. Ukumvira kwacu niba kudutandukanya n’Imana, ntigutume dufatanya n’abavandimwe kwegera Imana, nta handi handi kwatugeza hatari mu nyenga y’ikuzimu. Dore ingero zo kumvira kujyana mu rupfu: Kumvira icyifuzo cyo gukora icyaha kiboneka muri wowe cyangwa kikugeraho kinyuze mu muvandimwe wawe; Muka Loti ahinduka umunyu(Intg.19,17.26); Umugambanyi Yuda wimanitse (Mt.27,3-5), Hamani na maridoke, (Est. Umutwe wa 3 kugeza kuwa 8,12); Adamu na Eva Bumvira inzoka bakirukanwa muri Edeni (Intg.3,1-19); Umukobwa wa herodi yumvira nyina bikaviramo Yohani Umubatiza gupfa
Kumvira kuvana
mu rupfu kukajyana mu bugingo ni ukumvira gukeshwa kwemera no gushira mu
bikorwa ibyo ubwirwa n’Inkuru Nziza. Mu kumvira, tugomba kumurikirwa n’Ivanjili
kugira ngo uko kumvira ntikutubere impamvu y’ubucibwe, no koreka imbaga y’Imana
duhamagariwa kugeza ku mukiro usendereye kandi udashira Nyagasani atanga. Bavandimwe,
aho kumvira sekibi ukorera mu bantu, duhitemo gupfana agasuzuguro katugeza mu
ihirwe ry’Ijuru! Umuririmbyi wa Zabuli ati: “Uhoraho, unyigishe inzira zawe,
nshobore gukurikiza ukuri kwawe; utoze umutima wanjye igitinyiro cy'izina ryawe
(Zab 86,11)." Dore ingero zo kumvira kwarura mu rupfu: Bikira Mariya
wumviye ugushaka kw’Imana yemera isezerano azaniwe na Malayika
Gaburiheli(Lk.1,38); Aburahamu wemeye gutamba Izaki, umwana we w’ikinege
(Intg.22,1-18); Nowa wumviye umuburo w’Imana akubaka ubwato (Intg.6,13-22);
Itorwa ry’Intumwa (Mt.4,18-22; Mk.2,13-14). Kumvira gukeshwa ukwemera ni igiti
cy’amababi yo kwitanga no guhorwa Imana, gisoromwaho imbuto z’ubutagatifu. Ni
inzira ijyana mu Ijuru kandi idashobora gusibangana no kuyobya abayigenderamo!
“Nyagasani, Icyampa ngo mbereho kugusingiza, maze amateka waciye ambere
ikiramiro (Z.119,175).” Ukumvira kwawe nikuronkee isi yose umukiro!
GUSENGA
Isengesho ni
ikiganiro umuntu agirana n'Imana, bikamusaba kwitegura neza, kuvugisha ukuri,
kutarangara no gutega amatwi. Ni ubumwe bwa muntu n'Imana mu kuyisaba no
kuyishimira, haba mu mahoro no mu makuba. Ni uburyo bwo kwiyegereza ijuru no
gusabana n'abarituye. Isengesho ni inzira igana mu ijuru, uburyo bwo kwikiza no
gukiza abandi (abazima n'abapfuye). Isengesho ni ingirakamaro mu buzima
bw’umukristu kuko rimubera isoko y’imbaraga za roho. Nta handi umuntu yavoma
izo mbaraga hatari mu kugirana ubusabane n’Ijuru, cyana cyane mu isengesho
n’ibiriherekeza. Umuntu udasenga ntashobora kugira igisubizo nk’icya Heli kandi
ntiyanashobora kumvira nk’uko Samweli yumviye Heli. Udasenga ntashobora gutega
amatwi no kumvira ijwi ry’umukiro rimuhamagarira kwiyarura mu rupfu no
kurwaruramo abandi. Bavandimwe, ntawashidikanya ko Umuherezabitambo Heli
yatozaga Samweli imigenzo myiza irimo no gusenga. Ngaha, mu kazi ko mu ngoro
y’i Silo, aho Umwana Samweli yavomye ubutwari bwo kumva no kumvira Imana,
abifashijwemo na Heli na we wamwifurizaga umukiro Imana itanga. Ese twe
dutahana iki iyo twinjiye mu ngoro ya Nyagasani? Bavandimwe, twitoze kumva no
kumvira abagaragu b’Uhoraho batugana batuzaniye umukiro.
Ubusabane
tugirana n’Imana buboneka mu buryo bwinshi butandukanye kuko inzira
z’ubutungane ari nyinshi nyamara uzigenga ni umwe akaba ari We zose ziganaho:
Gusenga wenyine cyangwa hamwe n’abandi no kujya mu miryango y’agisiyo gatolika
no mu matsinda y’abasenga; Kujya mu misa cyangwa mu mihimbazo no Guhabwa
amasakaramentu; Kujya mu biganiro nyobokamana, gusoma no kuganira ku Ijambo
ry’Imana; Gusoma amateka y’abatagatifu, ibitabo by’iyobokamana ndetse no Gukora
ingendo nyobokamana; Gukora umurimo nta gihembo, ukawukora kubera urukundo
ufitiye Kristu na Kiliziya ye. Ibi byose n’ibitavuzwe ni intwaro zikomeye
zifasha umukristu mu gutera, kunesha no kwimura umwanzi mu birindiro bye.
Tubikomereho rero kugira ngo natwe tuzarumbukemo Abahanga ba Kiliziya
n’abatagatifu b’Umusumba byose. Twese hamwe amagambo y’umumaritiri w’umugande
tuyagire ayacu; Mtg. Ashile Kiwanuka ati ‘Nibashaka banyice, ariko sinareka
Gusenga.’ Kuko n’ubundi ‘Uhowe ukwemera, nku’uko Mtg. Ambrozi Kibuuka
yabihamije, akiza roho ye’.
KWIYOROSHYA
Kwiyoroshya ni
umugenzo mwiza wagiye uranga abatagatifu; ni intwaro ishegesha sekibi. Kuyibura
ni byo uwo nyakibi ahora yifuriza ikiremwamuntu kuko Yezu we yamutsindiye mu
butayu (Lk’.4,1-13) ndetse no mu kuzuka. Urupfu n’Izuka bya Yezu
Kristu ni umutsindo udasubirwaho kuri sekibi. Kujugunya uyu mugenzo no
kwirengagiza agaciro kawo ni intangiriro yo kwegukira sekibi no kumubera
intumwa. Twibuke ko kutiyoroshya, gushaka kuba nk’Imana ari byo byatumye Muntu
yirukanwa muri Edeni, bimuzanira umuvumo bitaretse n’ubutaka bwagombaga
kumutunga (Intg.3,1-23). Sekibi ikunda kwikuza no kwibonekeza; ibintu Yezu na
Nyina Mariya batigeze Bakunda cyangwa ngo babikundishe ababo. Twisunge
umucunguzi wacu wicishije bugufi, akemera kugaragira aho kugaragirwa, guhereza
aho guherezwa, akanga kugundira icyubahiro nuko akigira umuntu maze akabana
natwe (Yh.1,14). Bikira Mariya Nyina w’Imana utarabyiratiye, nadusabire
kurangwa n’ubwiyoroshye mu ntege nke zacu. Twese intero ibe imwe, tuvuge duti
"Mana yanjye, uzamenyeshe inzira y'ubugingo; hafi yawe ni ho haba
umunezero usendereye, iburyo bwawe hakaba umudabagiro udashira. Rinda amagara
yanjye, undokore singakorwe n'ikimwaro ngufiteho ubuhungiro (Zab.16,17;
25,20)!"
No comments:
Post a Comment