Tuesday, October 3, 2023

Incamake y’amateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda 2000 - 2017

Myr Visenti Harolimana yimikwa
 … Kiliziya yemeye amabonekerwa y’i Kibeho, yungutse Abepiskopi 5, yizihiza yubile; zirimo iy’ubusaseridoti n’iy’amabonekerwa. Abadiyakoni 63 baherewe ubupadiri umunsi umwe, mu misa imwe…

·        Ku wa 8 Gashyantare 2000 : I Save hatangirijwe ku mugaragaro umwaka wa Yubile y’imyaka 2000 y’ubukritsu ku isi n’imyaka 100 u Rwanda rumenye Ivanjili. Uwo muhango wabanjirijwe na za sinodi zidasanzwe za diyosezi ziwutegura, zarangijwe mu ugushyingo 1998, ku kibazo cy’amoko mu muryango nyarwanda ndetse no muri Kiliziya ubwayo. Ibirori bisoza uwo mwaka wa yubile z’impurirane byabereye i Kigali ku wa 8 Gashyantare 2001, byitabirwa n’intumwa idasanzwe ya Papa mu Rwanda, Karidinali Roje ETCHEGARAY. 

·        Ku wa 29 Kamena 2001: nibwo Myr Agusitini Misago, Umwepiskopi wa Gikongoro yatangaje ku mugaragaro ko Kiliziya yemeye amabonekerwa y’i Kibeho. Uwo muhango wabereye muri Katedrali ya Gikongoro. Hari Intumwa ya Papa mu Rwanda, Abepiskopi bagize Inama y’Abepiskopi gatolika mu Rwanda bose n’abakuru b’imiryango y’abiyeguriyimana. 

·        Ku wa 15/9/2001 : Abepiskopi bo mu Rwanda bakoze urugendo nyobokamana rwa mbere ku butaka bw’i Kibeho. 

·        Ku wa 31 gicurasi 2003, Karidinali Crescenzio SEPE, umuyobozi w’inteko nkuru ya Kiliziya ishinzwe ibyerekeranye n’iyogezabutumwa ku isi yayoboye imihango yo guha umugisha ingoro ya Kibeho yeguriwe Bikira Mariya Umwamikazi w’i Kibeho. 

·        Ku wa 15 Kanama 2004: nibwo hatashywe Radio Maria Rwanda, ifite icyicaro cy’agateganyo muri Diyosezi ya Kabgayi. Hari hagitegerejwe ko yabona aho ikorera mu mujyi wa Kigali. 

·        Ku wa 23 Mutarama 2005: Hatangajwe ku mugaragaro bibiliya ya mbere y’ikinyarwanda ihuriweho n’amadini n’amatorero yasohotse yitwa « Bibiliya Ijambo ry’Imana » irimo ibitabo byo muri Bibiliya byemejwe bwa kabiri. Umurimo wo kuyindura mu Kinyarwanda watangijwe n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda mu w’1979 uhurirwaho n’abagize amatorero y’abaporotestanti na Kiliziya gatolika. 

·        Ku wa 21 Mutarama 2006: diyosezi ya Kabgayi yahawe umushumba musha. Padiri Smaradge Monyintege yatorewe kuba umwepiskopi wa karindwi wa diyosezi ya Kabgayi, asimbuye Myr Anasitazi Mutabazi wari weguye ku mpamvu ze bwite nyuma yo kuyibera umushumba kuva ku wa 10 ukuboza 2004. Yahawe ubwepiskopi ku wa 26 werurwe 2006 afite intego : Lumen Christi, Spes mea. 

·        Ku wa 28 Kanama 2007: diyosezi ya Kibungo yahawe umushumba mushya. Myr Kizito Bahujimihigo yimuriwe i Kibungo, akuwe muri diyosezi ya Ruhengeri kugira ngo asimbure Myr Ferederiko Rubwejanga wari ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru. Yimitswe ku wa 28 ukwakira 2007. 

·        Ku wa 28 Ugushyingo 2007: Hasojwe yubile y’imyaka 25 y’amabonekerwa ya Kibeho. Imihango yabereye i Kibeho, mu ngoro yeguriwe Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho iyobowe na Nyiricyubahiro Karidinali Ivan DIAS, umuyobozi w’inteko nkuru ya Kiliziya ishinzwe ibyerekeranye n’iyogezabutumwa ku isi, akikijwe n’abepiskopi bo mu Rwanda. 

·        Ku wa 22 Ugushyingo 2009 (Umunsi mukuru wa Kristu Umwami): hahimbajwe yubile y’imyaka 50 Kiliziya gatolika mu Rwanda kimwe n’iyo mu Burundi na Kongo Kinshasa zihawe inzego zazo. Uwo munsi wateguwe hakurikijwe amabwiriza yatanzwe n’ishyirahamwe ry’inama z’abepiskopi gatolika bo muri Afurika yo hagati (ACEAC). Muri icyo gihe habayeho kureba uko ubukristu buhagaze bashingiye ku mibare yo mu w’2007. Hari diyosezi 9 kuri 2 zariho mu 1959; hari paruwasi 155 kuri 58; abakristu gatolika bari 49,30% kuri 29% by’abaturage bose ; abapadiri bo muri diyosezi bari 582 ku 122, imiryango y’abiyeguriyimana ari 80 kuri 21 yo mu 1959. 

·        Ku wa 28 Mutarama 2010: Musenyeri Kizito Bahujimihigo yeguye ku bwepiskopi bwa diyosezi ya Kibungo no ku buyobozi bwa Diyosezi ya Ruhengeri. 

·        Ku wa 31 mutarama 2012: Padiri Visenti Harolimana yatorewe kuba umwepiskopi wa diyosezi ya Ruhengeri, nuko yimikwa ku wa 24 werurwe 2012 afite intego : vidimus stella eius. 

·        Ku wa 16 Gashyantare 2012: Musenyeri Luciano RUSSO yatorewe kuba intumwa ya Papa mu Rwanda, aho yageze ku wa 23 gicurasi 2012. 

·         Ku wa 12 werurwe 2012: Myr Agustini Misago yapfuye urupfu rutunguranye. Yashyinguwe ku wa 15 werurwe 2012. 

·        Ku wa 7 Gicurasi 2013: Padiri Antoni Kambanda yatorewe kuba umushumba wa diyosezi ya Kibungo, yimikwa ku wa 27 nyakanga 2013 afite intego : Ut vitam habeant. 

·        Ku wa 6-7 Kamena 2014: Kiliziya gatolika n’iy’Abangilikani zo mu Rwanda, mu Burundi no muri Kongo Kinshasa zakoreye hamwe urugendo rwo kwibuka ku ncuro ya 20 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Intego yari iyo kugaragariza abanyarwanda ko bifatanyije na bo mu kababaro batewe na yo. 

·        Ku wa 30 Kamena 2014: hizihijwe isabukuru y’imyaka 50 u Rwanda na Vatikani bifitanye umubano ushingiye kuri diplomasi. 

·        Ku wa 26 Ugushyingo 2014: Padiri Selesitini Hakizimana yatorewe kuba umushumba wa kabiri wa diyosezi ya Gikongoro. Yimitswe ku wa 24 Mutarama 2015. Intego ye ni Duc in Altum. 

·        Ku wa 11 Werurwe 2016: diyosezi ya Nyundo yabonye umushumba mushya. Padiri Anakeleti Mwumvaneza yatorewe kuba umushumba wa gatanu wa diyosezi ya Nyundo asimbuye Myr Alegisi Habiyambere wari weguye kubera izabukuru. Yahawe ubwepiskopi ku wa 21 gicurasi 2016. Intego ye ni : Misericordes Sicut Pater. 


·        Ku wa 22 Nyakanga 2017: Abadiyakoni 63 bo mu madiyosezi atatundakanye yo mu Rwanda baherewe ubusaserdoti i Kabgayi ku kibuga cy’umupira cya Seminari nto ya Kabgayi. Wabaye umwanya wo kongera kuzirikana kuri yubile y’imyaka 100, uRwanda rubonye abapadiri babo kavukire, Padri Balitazari Gafuku na Donati Reberaho. 

·        Ku wa 7 Ukwakira 2017: Hizihijwe yubile y’imyaka ijana y’ubusaserdoti. Ibirori byo kuyizihiza byabereye i Kabgayi byitabirwa n’abashyitsi bakomeye batandukanye barimo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame. 

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...