Byagarutsweho mu nama ya Komisiyo y’umuryango, yabereye i Kigali, ku Irebero, mu Rugo rw’Ababikira b’Abadominikani (Soeurs Dominicaines Missionnaries D’afrique) kuri uyu wa kane tariki ya 20 Ugushyingo 2025.
Ni inama yahuje abahuzabikorwa ba serivisi z’ubusugire bw’ingo mu ma Diyosezi no ku rwego rw’igihugu, n’abapadiri bashinzwe Komisiyo y’umuryango mu maparuwasi, ikaba yari igamije gutegura gutangira gushyira mu bikorwa igenamigambi ry'imyaka 5 ry'ibyo biyemeje.
Yagize ati: ''Twese dukeneye kumva ikibazo gihari n’akamaro ko gufata ingamba zikwiye bitewe n’uko ikibazo kimeze, ikindi ni ukurwanya ikibi gishaka kwataka umuryango. Mu muryango haratakwa kandi dukwiye kugira icyo dukora ntidutinye. Ni koko umuryango wugarijwe n’ibibazo twebwe tugomba kubyumva kurusha abandi.’’
Agaruka ku ngamba abona zikwiye gufatwa kugira ngo Komisiyo y’umuryango ikomeze kujya mbere, Myr Sinayobye yasabye abitabiriye iyi nama kurushaho guha umanya uhagije abitegura gushinga urugo n’abafite ibibazo birimo no guterwa inda kugira ngo bashobore kubafasha uko bikwiye.
Ati: ''Muri iki gihe abantu nta gihe dufite, hari ababa bafite ibibazo nk’abatewe inda ariko ugasanga turabatereranye tukabaseka kandi tutabegereye. Bariya bana b’abakobwa barwana urugamba hari abashukishwa amafaranga n’ibindi tubahe umwanya uhagije tubatege amatwi aho kuvuga ngo bameze nabi. Bameze nabi kuko ibintu bimeze nabi. Twongere twibaze ngo ese abitegura gushinga urugo tubaha umwanya tukabatega amatwi bihagije?’’
Sr Agnes Uwimana, Umuyobozi wa Serivisi
y’ubusugire bw’ingo, yavuzeko mu myaka 40 ishize iyi Komisiyo y’umuryango ikora
babashije guherekeza ingo zirenga ibihumbi 20. 
Soeur Agnes Uwimana Umuyobozi
Yavuze ko nka Komisiyo bifuza ko serivisi zarushaho kwegera abagenerwabikorwa.
Yagize ati: ''Uyu mwaka turifuza ko Serivisi zegerezwa abagenerwabikora ndetse abazadufasha bagahugurwa kugira ngo tubone uko dufatanya.’’
Mu rwego rwo gukemura zimwe mu mbogamizi ziri muri serivisi y’ubusugire bw’ingo, Abapadiri bitabiriye iyi nama ya Komisiyo y’umuryango, bagaragaje ko hakwiye gushakwa uburyo abafasha bashakirwa igihembo bajya bahabwa, bagahabwa n’amahugurwa kugira ngo barusheho gusobanukirwa n’ibyo bakora kandi hagakazwa ubukangurambaga bahereye mu nzego zo hejuru.
Muri iyi nama, Musenyeri Edouard Sinayobye yayoboye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Musenyeri Casimir Uwumukiza wari umaze imyaka igera kuri 3 ari Umunyamabanga wa Komisiyo y’umuryango na Padiri Fraterne NAHIMANA umusimbuye muri izi nshingano.
Musenyeri Casimir Uwumukiza ni igisonga
cya Arikiyepiskopi wa Kigali, naho Padiri Fraterne NAHIMANA ni umusaseridoti wa
diyosezi ya NYUNDO, ukorera ubutumwa muri Zone Pastorale Kibuye.


No comments:
Post a Comment