Wednesday, December 14, 2016

Gutuka Roho Mutagatifu

ICYAHA CYO GUTUKA ROHO MUTAGATIFU
  
Turibanda ku nyandiko ya Grégoire ROUILLER ivuga ku cyaha cyo gutuka Roho Mutagatifu (Grégoire ROUILLER, Le blasphème contre l'Esprit Saint. Dans Echos de Saint-Maurice, 1979, tome 75, p. 25-35 © Abbaye).
                                                                                                     
Soma neza, uzirikane aya masomo matagatifu:
ü  Mk. 3, 28-30
ü  Mt. 12, 31-32
ü  Lk. 12, 10

Gutuka Roho Mutagatifu ni icyaha ndengakamere Imana itababarira, ni ukuvuga icyaha kiruta ibindi byose. Gutuka Roho Mutagatifu ni uguhakana uwo Roho, no kumwambura ibikorwa bye, ukabyitirira  umwami w’Umwijima. Abagishamategeko baturuste Yeruzalemu, baguye muri iki cyaha ubwo banganga kwemera ko Nyagasani Yezu akoresha Roho Mutagatifu yirukana amashitani ahubwo bakamutwerera belizebuli umutware wayo (Mc 3, 22). Gutuka Roho Mutagatifu ni ugutwerera ububasha bwa Nyakibi ibikorwa bibyara umunezero, ubuzima no kubohoka- attribuer à la puissance de Satan des fruits de bonheur, de vie et de libération.

Gutuka Roho Mutagatifu ni ugutwerera umwuka w’urwango- l'Esprit de haine-  ibituruka kuri Roho w’urukundo n’ubuzima bikaba ari ukwitiranya ubwami bw’Imana n’indiri ya sekibi, umwanzi w’aabakunda icyiza.

Tugendeye ku byo Mutagatifu Luka yaanditse, gutuka Roho mutagatifu ni uguhakana ubuhamya bw’umuryango w’Imana wo mu bihe byo hambere, wo wabwirizwaga na Roho w’Imana (Lc 12,12). Ku bwa Mutagatifu Matayo, mu byaha bibabarirwa- blasphèmes qui peuvent être pardonnés  - harimo n’ibikorerwa Umwana w’Umuntu mu mibereho ye yo kwicisha bugufi, blasphème contre le Fils de l'Homme, en sa condition humiliée.

 Ku bwe,  nk’uko byanditswe na Grégoire ROUILLER, byose bizababarirwa, ibyakozwe mbere ya penekositi ariko nyuma yo kuzuzwa kw’amasezerano, aribyo iyoherezwa rya Roho Mutagatifu, ubuhamya bwa gikristu ntibutana n’ubw’uwemera hamwe n’ubwa Roho Mutagatifu. Kubihinyura ni uguhinyura Roho Mutagatifu. Le témoignage chrétien est indissociablement celui du croyant et celui de l'Esprit. Le refuser, c'est mépriser l'Esprit, c'est blasphémer contre Lui.
 

Imana igira impuhwe n’imbabazi nyinmshi, ariko iyo twanze kwakira ukuri  n’urumuri iduha, tugahakana igikorwa cyayo cyo kutubohora no kudukiza ingoyi ya sekibi, tuba twihunza izo mbabazi itanga bityo nta kindi kindi tuba dukora kitari ukurwanya no kwangiza ubwami Data yatangiye mu gihe Cya Yezu; ni ukubwanga no kwikuramo kubushake  no mu bwigenge. Nk’uko tubiuzi,Imana ntiyinjira mu bwigenge bwacu, nta n’ubwo izaduha Imabazi igihe cyose duhisemo guhakana ukuri kwayo.

nimuharanire ikintu cyose cyazanira umukiro abo mushinzwe

TWISHIME ELIAS                                                            Nyarugenge, Ku wa 15 Ukuboza 2016
UMUGARAGU W’ABAVOKASIYONERI
MURI PARUWASI REGINA PACIS BUNGWE
Contact: 0722574426/0725074426/0787574426
E-mail: eltwishime@gmail.com/umukiro@gmail.com

                                                                                       Ku bavandimwe bo mu itsinda ryita
                                                                                         ku mihamagaro rya central ya ……..

Impamvu:ubutumwa bugenewe  abavokasiyoneri

Bavandimwe nkunda, Kristu Yezu akuzwe!

Nejejwe no kuboherereza iyi nyandiko mbasuhuza kandi mbifuriza amahoro y’Imana. Nifuje ko dufatanyiriza hamwe mu gutekereza ku ruhare rwa buri umwe wo mu itsinda ryacu ridufasha kuzirikana ku mihamagaro no kuvumbura buri umwe umuhamagaro we, kugira ngo turusheho kujya mbere no kuwubamo neza twamamaza urukundo rw’Imana duhamagarirwa kubera abahamya!

Abavokasiyoneri bari na Fratiri omoniye wabo, 
kuwa 23/07/2019, bushing isura bungwe
Bavandimwe bayobozi
, nimuharanire ikintu cyose cyazanira abo mushinzwe umukiro Nyagasani agabira bene muntu, mwirinda kubusanya n’umurongo mugari Paruwasi yacu igenderamo: nimwibuke ko mu gitambo cyo kwimika Padiri mukuru, imbere y’Umwepisikopi wacu, twamwemereye - Padiri mukuru - kuzafatanya na we mu guharanira icyateza imbere, ku mubiri no kuri roho, ishyo rya Paruwasi ashinjwe. Nuko rero icyabangamira ibyo cyose murakigendere kure dore ko kitanazanira umukiro mwe, abo mushinzwe n’abandi bavandimwe muri rusange. Mu kubahiriza ibyo twasezeranye, tuzirinda icyatera ubwivangure n’impagarara mu bo dushinzwe, abo duhura nabo bose n’abandi batwitaho kuburyo bw’umwihariko.  Nimuharanire kubera abandi urugero mubeshwaho n’urukundo, mwoga mu Nyanja y’ubuzima, mubiba ubuziraherezo amahoro n’ibyishimo mu mitima ya bose (Umuvugo kubeshwaho n’urukundo wa Mtgf TEREZA w’umwana Yezu7)

Bavandimwe, kuyobora si ugutegeka ahubwo ni ukuba umugaragu, ukagaragira abo ushinzwe. Mu kwicisha bugufi no kumva bose niho hazera imbuto yo kubahwa hanyuma kubahwa no kubahana bibyare gutera imbere mu bikorwa na gahunda bizira gutsindwa. Bayobozi bacu, nimukorere hamwe; mwirinde kuvuguruzanya no guhishanya mubyo mukora byose. Nimwumvikane kucyo mwakora cyabazanira amahoro n’umukiro mwirinda icyabaturukaho, mwe muyobora, kigatera abo muyobora kugwa no kwanga itsinda ry’abashakisha umuhamagaro. Byaba byiza mwibukiranije inshingano za buri umwe mubo mufatanije kuyobora kugira ngo mwirinde ko hagira ugwa mu inshingano zitari ize kandi mwubahane buri wese mu byo ashinzwe bityo mushimishwe no kugirana inama mufanya gukenura ubushyo bw’Imana mubarizwamo aho gukora muhishanya, mwishishanya nk’abadatahiriza umugozi umwe. Ibyo ni bibi kandi ni byo bibyara amakimbirane - hagati y’abayobozi, abayoborwa n’ababitaho by’umwihariko - no kwicamo ibice no gusenyuka kw’abari bunze ubumwe, bigatiza satani umurindi mu bikorwa bye byo kuroha mu mwijima abahigiye gushaka urumuri no kurukurikira.

Bayobozi, nimuzirikane ko umwambaro w’umuntu, inseko ye, yemwe n’ingendo ye byerekana uko ateye, Sir.19,30, bityo muharanire kugaragara neza kugira ngo mubone uko mubitoza abandi. Koko rero ugenzwa n’amagambo aragayika, kandi ukoresha igitugu arangwa, Sir.20,8. Bavandimwe, gukora no gushaka icyiza unyuze mu nzira mbi ntibibura kubyara ikibi maze inyungu nziza wari witeze zigasimburwa n’ingaruka z’icyaha, muritonde rero mufashanye mu kubeshwaho n’urukundo, nk’uko Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu abitugiramo inama, mutanga umukiro mubitse mu tubindi tumeneka ubusa!

Bavandimwe bayoborwa, nimusabire abayobozi banyu, muharanire kububaha no gufatanya nabo mu guteza imbere itsinda ryacu mugamije gukiza roho ya muntu no gusingiza Imana. Ndabasaba nkomeje kwitabira gahunda zose abayozi badutegurira no gukurikiza ibisabwa mu itsinda ryacu bityo muzarushaho kuryoherwa no kwitwa abavokasiyoneri b’ukuri. Ibi ni nabyo bizatuma twera imbuto, maze urumuri rwacu ruboneshereze rutyo abantu kugira ngo barebe ibyiza dukora, hanyuma bakurizeho gusingiza Data uri mu ijuru, Mt.5,16!

Bavandimwe, mugendere kure icyabaturukamo kigatuma abayobozi bacu bajya mu bibazo ahubwo nimwihatire gufashanya mugiriye ishyaka mufitiye Kristu na Kiliziya ye. Mwirinde gusebanya no kwandagaza umuvandimwe wanyu; muhanane kivandimwe kandi mugirirane ibanga nk’abahuje umugambi umwe n’icyerekezo kimwe aricyo gushaka umuhamagaro no kuwurera. Koko rero, hahirwa abakeye ku mutima kuko bazabona Imana, Mt.5,8! Umuhamagro dusangiye twese ni uwo kuba umutagatifu hanyuma tukazabana n’Imana ubuziraherezo; ibyo ntibisaba gushinga urugo, kuba umubikira, umufureri cyangwa kuba umusaseridoti, oya. Kuba umutagatifu bisaba kwiyegurira Imana! Nimucyo dutangire ubu maze twirundurire mu Mana twiringiye, Nyir’imbabazi n’impuhwe z’agasagirane, twanga icyaha. Nta gihe dufite cyo gutegereza, duhore twiteguye kwakira ugushaka kw’Imana muri twe hanyuma uwifitemo igitekerezo cyo kuba umutagatifu atangire abeho nk’umutagatifu. Buri wese natangire kubaho bihuje n’uko yifuza kuzabaho. Ufite amatwi yo kumva, niyumve, Mt.4,23!

Bavandimwe, buri wese nagume mu mwanya we, twishimire kuzuzanya turindana guha icyuho icyatubyarira intugunda kigatuma tutaronka ibyakagombye kutugeraho nk’abavokasiyoneri kandi tuzirikane ko hahirwa abatera amahoro, kuko bazitwa abana b’Imana, Mt.5,9! Duharanire kuba intumwa z’amahoro n’urukundo aho tugenda hose kugira ngo abandi bibatere gukunda no kuyoboka itsinda ryacu: uko twitwara mu bandi nibyo bituma istinda ryacu rikundwa cyangwa ryangwa, twikosore. Buri wese mu mwanya arimo nazirikane ko ibyo akora mu itsinda ryacu, atabikorera gushimwa na rubanda ahubwo yongeremo imbaraga azirikana ko Imana izabimwitura igihe nikigera, tubanze gushimwa n’Imana, kabone n’ubwo abantu batadushima.

Sinasoza ntongeye kubibutsa ikintu k’ingenzi: ntihakagire ubera umuvandimwe impamvu yo kugwa no kwanga itsinda ryacu, ntibikabe! Nimwirengagize ibyahise byose hanyuma mutangire ibishya, muhiga nk’umuririmbyi wa zaburi wagize ati: “nzarangiza amasezerano nagiriye Uhoraho imbere y’iteraniro ry’umuryango we wose”, Zab.116,14.Ibyo mukora byose bavandimwe, ntimukirengagize gusenga no kwisunga Roho Mutagatifu ubutaretsa. Utumikira uwo badaherukana aramubeshyera, mubimenye guhorana n’Imana ni ugusenga igihe n’imburagihe! Ineza y’Umwami wacu Yezu Kristu, urukundo rw’Imana Data n’ubusabane muri Roho Mutagatifu bihorane namwe mwese!

Muzagire Noheli nziza n’umwaka mushya muhire!!! Umwaka wa 2017 uzatubere umwaka wo kurushaho kwitagatifuza duharanira gukiza isi!




TWISHIME Elias
Umugaragu w’abavokasiyoneri muri Paruwasi Regina Pacis Bungwe



Cc: Padiri mukuru,omoniye wa groupe vocationnel muri Paruwasi Regina Pacis Bungwe

enjoy my photos






 do u like this? if yes comment!

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...