TWISHIME ELIAS
Nyarugenge, Ku
wa 15 Ukuboza 2016
UMUGARAGU
W’ABAVOKASIYONERI
MURI PARUWASI
REGINA PACIS BUNGWE
Contact: 0722574426/0725074426/0787574426
E-mail:
eltwishime@gmail.com/umukiro@gmail.com
Ku bavandimwe bo mu itsinda ryita
ku mihamagaro rya central ya ……..
Impamvu:ubutumwa bugenewe
abavokasiyoneri
Bavandimwe
nkunda, Kristu Yezu akuzwe!
Nejejwe
no kuboherereza iyi nyandiko mbasuhuza kandi mbifuriza amahoro y’Imana. Nifuje
ko dufatanyiriza hamwe mu gutekereza ku ruhare rwa buri umwe wo mu itsinda
ryacu ridufasha kuzirikana ku mihamagaro no kuvumbura buri umwe umuhamagaro we,
kugira ngo turusheho kujya mbere no kuwubamo neza twamamaza urukundo rw’Imana
duhamagarirwa kubera abahamya!
Abavokasiyoneri bari
na Fratiri omoniye wabo, kuwa 23/07/2019, bushing isura bungwe |
Bavandimwe,
kuyobora si ugutegeka ahubwo ni ukuba umugaragu, ukagaragira abo ushinzwe. Mu
kwicisha bugufi no kumva bose niho hazera imbuto yo kubahwa hanyuma kubahwa no
kubahana bibyare gutera imbere mu bikorwa na gahunda bizira gutsindwa. Bayobozi
bacu, nimukorere hamwe; mwirinde kuvuguruzanya no guhishanya mubyo mukora
byose. Nimwumvikane kucyo mwakora cyabazanira amahoro n’umukiro mwirinda
icyabaturukaho, mwe muyobora, kigatera abo muyobora kugwa no kwanga itsinda
ry’abashakisha umuhamagaro. Byaba byiza mwibukiranije inshingano za buri umwe
mubo mufatanije kuyobora kugira ngo mwirinde ko hagira ugwa mu inshingano
zitari ize kandi mwubahane buri wese mu byo ashinzwe bityo mushimishwe no
kugirana inama mufanya gukenura ubushyo bw’Imana mubarizwamo aho gukora
muhishanya, mwishishanya nk’abadatahiriza umugozi umwe. Ibyo ni bibi kandi ni
byo bibyara amakimbirane - hagati y’abayobozi, abayoborwa n’ababitaho
by’umwihariko - no kwicamo ibice no gusenyuka kw’abari bunze ubumwe, bigatiza
satani umurindi mu bikorwa bye byo kuroha mu mwijima abahigiye gushaka urumuri
no kurukurikira.
Bayobozi,
nimuzirikane ko umwambaro w’umuntu, inseko ye, yemwe n’ingendo ye byerekana uko
ateye, Sir.19,30, bityo muharanire kugaragara neza kugira ngo mubone uko
mubitoza abandi. Koko rero ugenzwa n’amagambo aragayika, kandi ukoresha igitugu
arangwa, Sir.20,8. Bavandimwe, gukora no gushaka icyiza unyuze mu nzira mbi
ntibibura kubyara ikibi maze inyungu nziza wari witeze zigasimburwa n’ingaruka
z’icyaha, muritonde rero mufashanye mu kubeshwaho n’urukundo, nk’uko Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu
abitugiramo inama, mutanga umukiro mubitse mu tubindi tumeneka ubusa!
Bavandimwe bayoborwa,
nimusabire abayobozi banyu, muharanire kububaha no gufatanya nabo mu guteza
imbere itsinda ryacu mugamije gukiza roho ya muntu no gusingiza Imana.
Ndabasaba nkomeje kwitabira gahunda zose abayozi badutegurira no gukurikiza
ibisabwa mu itsinda ryacu bityo muzarushaho kuryoherwa no kwitwa
abavokasiyoneri b’ukuri. Ibi ni nabyo bizatuma twera imbuto, maze urumuri rwacu
ruboneshereze rutyo abantu kugira ngo barebe ibyiza dukora, hanyuma bakurizeho
gusingiza Data uri mu ijuru, Mt.5,16!
Bavandimwe,
mugendere kure icyabaturukamo kigatuma abayobozi bacu bajya mu bibazo ahubwo
nimwihatire gufashanya mugiriye ishyaka mufitiye Kristu na Kiliziya ye.
Mwirinde gusebanya no kwandagaza umuvandimwe wanyu; muhanane kivandimwe kandi
mugirirane ibanga nk’abahuje umugambi umwe n’icyerekezo kimwe aricyo gushaka
umuhamagaro no kuwurera. Koko rero, hahirwa abakeye ku mutima kuko bazabona
Imana, Mt.5,8! Umuhamagro dusangiye
twese ni uwo kuba umutagatifu
hanyuma tukazabana n’Imana ubuziraherezo; ibyo
ntibisaba gushinga urugo, kuba umubikira, umufureri cyangwa kuba umusaseridoti,
oya. Kuba umutagatifu bisaba kwiyegurira
Imana! Nimucyo dutangire ubu maze twirundurire mu Mana twiringiye,
Nyir’imbabazi n’impuhwe z’agasagirane, twanga icyaha. Nta gihe dufite cyo
gutegereza, duhore twiteguye kwakira ugushaka kw’Imana muri twe hanyuma uwifitemo igitekerezo cyo kuba umutagatifu
atangire abeho nk’umutagatifu. Buri wese natangire kubaho bihuje n’uko
yifuza kuzabaho. Ufite amatwi yo kumva, niyumve, Mt.4,23!
Bavandimwe, buri wese nagume mu mwanya
we, twishimire kuzuzanya turindana guha icyuho icyatubyarira intugunda kigatuma
tutaronka ibyakagombye kutugeraho nk’abavokasiyoneri kandi tuzirikane ko hahirwa abatera amahoro, kuko bazitwa abana
b’Imana, Mt.5,9! Duharanire kuba
intumwa z’amahoro n’urukundo aho tugenda hose kugira ngo abandi bibatere gukunda
no kuyoboka itsinda ryacu: uko twitwara mu bandi nibyo bituma istinda ryacu
rikundwa cyangwa ryangwa, twikosore. Buri wese mu mwanya arimo nazirikane ko
ibyo akora mu itsinda ryacu, atabikorera gushimwa na rubanda ahubwo yongeremo
imbaraga azirikana ko Imana izabimwitura igihe nikigera, tubanze gushimwa n’Imana,
kabone n’ubwo abantu batadushima.
Sinasoza ntongeye kubibutsa ikintu k’ingenzi: ntihakagire ubera umuvandimwe impamvu yo kugwa no kwanga itsinda ryacu,
ntibikabe! Nimwirengagize ibyahise byose hanyuma mutangire ibishya, muhiga
nk’umuririmbyi wa zaburi wagize ati: “nzarangiza amasezerano nagiriye Uhoraho
imbere y’iteraniro ry’umuryango we wose”, Zab.116,14.Ibyo mukora
byose bavandimwe, ntimukirengagize
gusenga no kwisunga Roho Mutagatifu ubutaretsa. Utumikira uwo badaherukana
aramubeshyera, mubimenye guhorana n’Imana ni ugusenga igihe n’imburagihe! Ineza
y’Umwami wacu Yezu Kristu, urukundo rw’Imana Data n’ubusabane muri Roho
Mutagatifu bihorane namwe mwese!
Muzagire
Noheli nziza n’umwaka mushya muhire!!! Umwaka wa 2017 uzatubere umwaka wo
kurushaho kwitagatifuza duharanira gukiza isi!
TWISHIME
Elias
Umugaragu w’abavokasiyoneri muri Paruwasi Regina
Pacis Bungwe
Cc:
Padiri mukuru,omoniye wa groupe vocationnel muri Paruwasi Regina Pacis Bungwe
No comments:
Post a Comment