ICYAHA CYO GUTUKA ROHO
MUTAGATIFU
Turibanda ku nyandiko ya Grégoire ROUILLER ivuga ku cyaha cyo
gutuka Roho Mutagatifu (Grégoire ROUILLER, Le blasphème contre l'Esprit Saint.
Dans Echos de Saint-Maurice, 1979,
tome 75, p. 25-35 © Abbaye).
Soma neza,
uzirikane aya masomo matagatifu:
ü Mk. 3, 28-30
ü Mt. 12, 31-32
ü Lk. 12, 10
Gutuka Roho Mutagatifu ni icyaha
ndengakamere Imana itababarira, ni ukuvuga icyaha kiruta ibindi byose. Gutuka
Roho Mutagatifu ni uguhakana uwo Roho, no kumwambura ibikorwa bye, ukabyitirira umwami w’Umwijima. Abagishamategeko baturuste
Yeruzalemu, baguye muri iki cyaha ubwo banganga kwemera ko Nyagasani Yezu
akoresha Roho Mutagatifu yirukana amashitani ahubwo bakamutwerera belizebuli
umutware wayo (Mc 3, 22). Gutuka Roho Mutagatifu ni ugutwerera ububasha bwa
Nyakibi ibikorwa bibyara umunezero, ubuzima no kubohoka- attribuer à la
puissance de Satan des fruits de bonheur, de vie et de libération.
Gutuka Roho Mutagatifu ni ugutwerera
umwuka w’urwango- l'Esprit de haine-
ibituruka kuri Roho w’urukundo n’ubuzima bikaba ari ukwitiranya ubwami
bw’Imana n’indiri ya sekibi, umwanzi w’aabakunda icyiza.
Tugendeye ku byo Mutagatifu Luka yaanditse,
gutuka Roho mutagatifu ni uguhakana ubuhamya bw’umuryango w’Imana wo mu bihe
byo hambere, wo wabwirizwaga na Roho w’Imana (Lc 12,12). Ku bwa Mutagatifu
Matayo, mu byaha bibabarirwa- blasphèmes qui peuvent être pardonnés - harimo n’ibikorerwa Umwana w’Umuntu mu
mibereho ye yo kwicisha bugufi, blasphème contre le Fils de l'Homme, en sa
condition humiliée.
Ku bwe, nk’uko byanditswe na Grégoire ROUILLER, byose
bizababarirwa, ibyakozwe mbere ya penekositi ariko nyuma yo kuzuzwa
kw’amasezerano, aribyo iyoherezwa rya Roho Mutagatifu, ubuhamya bwa gikristu
ntibutana n’ubw’uwemera hamwe n’ubwa Roho Mutagatifu. Kubihinyura ni uguhinyura
Roho Mutagatifu. Le témoignage chrétien est indissociablement celui du croyant
et celui de l'Esprit. Le refuser, c'est mépriser l'Esprit, c'est blasphémer
contre Lui.
Imana igira impuhwe n’imbabazi
nyinmshi, ariko iyo twanze kwakira ukuri
n’urumuri iduha, tugahakana igikorwa cyayo cyo kutubohora no kudukiza
ingoyi ya sekibi, tuba twihunza izo mbabazi itanga bityo nta kindi kindi tuba
dukora kitari ukurwanya no kwangiza ubwami Data yatangiye mu gihe Cya Yezu; ni
ukubwanga no kwikuramo kubushake no mu
bwigenge. Nk’uko tubiuzi,Imana ntiyinjira mu bwigenge bwacu, nta n’ubwo izaduha
Imabazi igihe cyose duhisemo guhakana ukuri kwayo.
No comments:
Post a Comment