Inkuru ya
MIRIYAMI afatwa n’ibibembe tuyisanga mu Gitabo cy’Ibarura (Ibar.12,1-15). Twumva
inteko y’abaneguranyi igizwe na Miriyamu ndetse na Aroni. Musa ni umuntu watowe
n’Imana kugira ngo avane umuryango w’Abayisraheli mu Misiri, mu buretwa bakoreshwaga
na Farawo (Iyim.2,23-25;3,1-12). Aroni na we akaba umufasha wa Musa muri ubwo
butumwa bwo kubohora Abayisraheli (Iyim.4,10-17). Musa n’Aroni, bombi bari
bahuje ubutumwa bwo kubohora umuryango w’Imana, bakawuvana mu gihugu cya Misiri
ariko Aroni nk’umufasha akaba umunwa wa Musa naho Musa akaba umubwiriza we.
Birasobanurako Aroni yagombaga kumvira Musa na Musa akumva icyo Uhoraho
amubwiye. Bagombaga kubana mu bwubahane n’ubwuzuzanye birangwa n’urukundo
rwicisha bugufi kandi rukarangwa n’impuhwe kuko igikorwa barimo cyo kubohora
Abayisiraheli ari igikorwa cy’impuhwe Imana igaragarije umuryango wayo.
Icyakururiye
Miriyamu gushesha ibibembe ni ukunegura Musa, amuziza gushaka umunyamahanga,
ibyo akabirengaho akagera ku rwego rwo guhinyura umubano wa Musa n’Imana. Ngo
baribazaga bati “Ese ubundi Uhoraho yavugishije Musa wenyine ? Twebweho
ntiyatuvugishije ?” ibi biragaragaza ko bari batangiye kureba nabi Musa, byari
no kubagora kumwumvira iyo Imana itabatera kwisubiraho, ikoresheje ako kanyafu-
gushesha ibibembe. “Hahirwa umuntu
udakurikiza inama y’abagiranabi, akirinda inzira y’abanyabyaha kandi ntiyicarane
n’abaneguranyi, ahubwo agahimbazwa n’amategeko y’Uhoraho, akayazirikana umunsi
n’ijoro” (Zab.1,1-2).
v
Iyi nkuru
itwigisha iki?
1. Twirinde kunegura abandi
Kenshi tunegura abandi twiyise abere nyamara ducumura. “Icyaha kibi kiruta ibindi ni ukutamenya ko uri umunyabyaha (S. Césaire
d'Arles, commentaire sur I Jean 1:8).” Kuri iyi si twese turacumura,
tukiringira impuhwe z’Imana zo zitwuhagira ibyaha. Kunegura abandi bijyana no
gusuzugura ubutumwa bwabo kandi nta muntu Imana itakoreramo ngo ikize abandi.
Abantu tubereyeho kwigishanya, umwe agafasha undi mu gusabana n’Imana. Iyo
wabaswe n’ingeso yo kunegurana, abo unegura ntabwo wabigiraho gusabana n’Imana
kuko uba wibanda gusa ku ruhande rubi rwabo. Nta ntama ya Yezu yo kugengwa n’iyo
ngeso. Intama zibana mu rukundo, zigakosorana mu mahoro no mu ibanga, zikirinda
kwandagaza umuvandimwe.
2. Buri wese Imana iramukunda
Miriyamu
na Aroni baneguye Musa birengagije umubano we n’Imana yamuhaye ubutumwa. Uvuga
kuri mugenzi wawe, akenshi usa n’umucira urubanza, umushinja, ariko ntabwo uba
uzi uko Imana imubona n’umugambi imufiteho. Buri wese afite uko ahura n’Imana
bikagaragarira mu mibereho myiza ye nyamara n’abo twita ruvumwa, uzi Imana si
uko yakwiye kubigenza ahubwo agomba kurangwa na rwa kundo nyampuhwe rubabarira
bose, rusabira bose, akaba nk’umushumba mwiza uharanira guhuriza intama zose
zatatanye mu gikumba kimwe. Imana iradukunda twese, sigaho gusebya uwo Imana ikunda.
Yezu yahagurutse mu ijuru, aza mu nsi kubera urukundo agukunda, akunda uwo,
none ushimishwe no kumwiriza mu kanwa kawe? Mu rwuri rwa Kristu turakundana,
tugafashanya, tugakomezanya mu rugamba rwo gutunganira Imana! Unegura abandi
aba ari kure y’urukundo rw’Imana kandi “Aragowe
kandi ateje impuhwe uri kure y’urukundo rw’Imana. Iminsi ye ayimara asinziriye mu byago, kure
y’Imana, ahataba urumuri nuko agatura mu mwijima.” (S. Ephrem le
Syrien. Discours sur les vertus et les vices).
3. Na we ashobora kwigorora n’Imana.
Iyo ntama
ya Kristu umukiza na yo irarikiwe, hamwe nawe, kwigorora n’Imana mu bavandimwe
yahemukiye. Na we ashobora kwigorora
n’Imana. Kwirirwana umuvandimwe wawe
mu mvugo bishobora kumubera bariyeri mu nzira ye yo kugana Imana. Ubwo urumva
wowe utaba ubabaje Imana ukunda na yo igukunda? Kuvuga abandi si ivanjili
y’umukiro wamamaza ahubwo ni ukwikururira ibyago n’urupfu. Nawe birwa bavuga
,rimwe banakubeshyera, biture Imana, hanyuma uturize mu rukundo rwayo kuko “Uko
urushaho gusengera uwagusebeje, niko Imana irushaho guhishurira ukuri abemeye
ibyo baguharabitse” (S. Maxime le Confesseur. Centuries sur l'amour, 4.89).