Thursday, January 30, 2020

“Ubugwaneza bwanyu nibumenyekane ku bantu bose”, Fil.4,5


TWISHIME ELIAS                                                                                                                                PARUWASI NYINAWIMANA    
NYAMIYAGA – KABEZA
KABEZA, 18 Mutarama 2020

“Ubugwaneza bwanyu nibumenyekane ku bantu bose”, Fil.4,5

abavokasiyoneli b'i Bungwe

Bavandimwe nkunda, Kristu Yezu akuzwe!
Nihasingizwe Imana, yo Rukundo rurema n’Umwana wayo Yezu Kristu, Rukundo ruducungura na Roho Mutagatifu, Rukundo rudutagatifuza; Nibasingizwe ubu n’iteka ryose! Ndashimira Imana inyemereye kubagezaho iyi ntashyo mu gihe gishize tutari kumwe; nyamara turi kumwe ku mutima. Ndabaramutsa mwese dusangiye kuzirikana ku muhamagaro; ku rugendo rugana Imana. Narinzi ko nzagenda mbasezeyeho ariko nagiye bitunguranye bityo kubasezeraho ntibyaba bigishobotse. Ubu ndi muri Paruwasi ya Nyinawimana, mu murenge wa Nyamiyaga w’Akarere ka Gicumbi; akaba ari ho nkorera ubutumwa. Nimukomere mu mirimo yanyu, muhamye ibirindiro mu bikorwa by’urumuri, muzirikana ko ‘Uhoraho aramira abagwa bose, abunamiranye akabaha kwemarara (Z.145,14).’

Bavandimwe, nimuzirikane ku mpamvu ituma mukomeza kwizirika kuri Groupe Vocationnel- ni ukubera iki? Zirikana kubyo uyikesha bityo wibuke ibyo usabwa kugira ngo isagabe, yera imbuto ikwiriye kugira ngo ibe koko irembo ry’umukiro ry’abasonzeye ijuru. Nimuharanire kuba abamamaza Ivanjili mu ngiro, muzirikana ibikorwa by’urukundo bituma koko mwunga ubumwe muri Kristu. ‘Kristu uwo ni We twamamaza, tuburira buri muntu kandi tumwigisha ubwenge bwose, kugira ngo buri wese tumuhindure intungane muri Kristu.’(Kol.1,28). Ya gahunda yo gusurana binyuze mu matsinda mwarayikomeje cyangwa mwasanze nta nyungu iyirimo? Ubukristu butadutoza umurimo ngo butubyarire ubuvandimwe, butugeze ku butungane buragatabwa! Ndifuza ko mumenya igikwiriye, gushira mu bikorwa Ijambo ry’Imana mwumvishe kuva kera kandi n’ubu mucyumva. Nimutume abantu basingiza Imana kubera ibyo mukora kandi icyiza mwatojwe ntimukagitezukeho kuko kizabageza ku mukiro Imana itanga.

Bavandimwe, nimwimike urukundo mu buzima bwanyu, muzirikana ko Ubutatu Butagatifu muharanira kwiyegurira ari urukundo; Data, Mwana na Roho Mutagatifu ni urukundo nyabuzima kandi nyampuhwe. Mufashanye mutarobanuye kuko uwitwa umuntu wese ari umwana w’Imana ukundwa na Yo: none rero “Ubugwaneza bwanyu nibumenyekane ku bantu bose”, (Fil.4,5). Urukundo ruduhuza ni urwa kivandimwe ariko niba atari n’urwo, urwo ari rwo rwose ntirukajorwe: Urubyiruko twirinde guhindurana ibikoresho ngo twohokere mu kwihaana imburagihe. Gukomera ku bumanzi n’ubusugi byabaye nk’insigamigani kuburyo icyorohera benshi mu gusobanura urukundo ari ubusambanyi. Nyamara ‘urukundo nirwo rwashoboje abari benshi gupfana ubusugi, biyemeje gukomera ku masezerano bagiranye n’Umukiza wabo. Batsinda batyo ubukana bw’ababatotezaga, batsindishije umugenzo w’ubudahemuka.’ Urukundo rukomera ku masezerano no ku cyemezo kizima kandi nyabuzima cyafashwe. Ntimugasebe kandi ntimukirare; ‘iyo roho irushaho gukunda, niko igabanukirwa no kubonako ikunda. Ibyo bikayikongezamo ubudatuza icyifuzo gitagatifu gishingiye ku rukundo’. Nimurusheho kujya mbere muri uyu mwaka!
Bavandimwe, ntimukadohoke mu gukora neza - 2Tes.3,13 - kugira ngo mutavaho musuzuguza Imana yanyu. Nyagasani Nyir’amahoro ubwe nabagwirize amahoro, aho muri hose n’igihe cyose. Nyagasani abane namwe mwese (2Tes.3,16)!

TWISHIME ELIAS,
eltwishime@gmail.com, umukironews.blogspot.com



Monday, January 27, 2020

Yezu mushumba mwiza, Intama za Yezu z'i Bungwe

UWANJYE, IRIBA NAGENEWE (Ind.4,12)


UWANJYE, IRIBA NAGENEWE (Ind.4,12) 

UMWINJIZO


Imana ni urukundo, ishimishwa no kubona abo yaremye bafite umunzero bakesha kuyumvira no gushingira ubuzima bwabo bwose kuri yo. Imana ubwayo si umwihariko w’umuntu runaka, ni iya bose na byose kuko ariyo irema, igatagatifuza, ikabeshaho ibiboneka n’ibitaboneka. Imana ubwayo ni urukundo rukomokaho uruhuza abantu. Bivuze ko abantu duhuzwa n’Imana yo icyaremwe cyose kidashobora gusobanura ku buryo bwose. Ubukungahare bwayo bwigaragaza ku buryo bunyuranye. Muri yo, hakomokamo urukundo ruhuza abashakanye n’abifuza iyo nzira, uruhuza abantu bakarema ubuvandimwe, n’urutuma umuntu yihunza bimwe mu by’isi kugira ngo yegukire kwitangira abandi binyuze mu isengesho no mu bikorwa bifatika kandi akabikora nta gihembo cy’isi agamije. Urukundo rutuma Muntu aharanira kubaho mu buryo bumwe nk’Imana: ese Imana ikeneye ko uyihemba ku byiza yagukorereye? Kireka kuyumva uyumvira. Icyo ni cyo cyayinezeza, kikayibera igihembo kiyinyura. Imana yo rukundo rw’ikirenga yaremye muntu imwishushanije, umuntu wese akeneye gukunda no gukundwa. Byabaye ngombwa ko Muntu aremerwa uwo yagombaga gusangiza urukundo Imana yamuremanye, bityo bombi bakibumbira ku Muremyi, we Rukundo nyabuzima, ikaba n’isoko rukumbi idakama y’ibitangaza Muntu akorerwa.  

·         IKIZIRIKO CY’UBUMWE

Kuba Muntu yararemanywe urukundo, yagombaga kuzirikana ko ari itegeko ahawe ryo gukunda Umuremyi we n’ibyo yaremye akabibamo nk’uko Imana ibimubwirije. Ntiyagombaga kuyikunda no gukunda ibyo yaremye bindi gusa kuko muri byo hatarimo umufasha bakwiranye, (Intg.2,20) umwe bagomba kubana, bafatanya ubutumwa bwo kororoka no kugenga isi. Kubw’urukundo rwayo, iremwa rya Eva rigaragaza ko Imana yifuje ko umuntu agira uwo bafatanya urugendo rwo ku isi mu butumwa bwo kuyifasha kurema no gucungura isi. Bakabikora bunze ubumwe; ari indatana zinyuze Uwazihanze. “Ni cyo gituma umugabo asiga se na nyina, akizika ku mugore we, bakaba umubiri umwe.” (Intg.2,24). Imana niyo yishakiye ko urukundo ruba ikiziriko cy’ubumwe kuko ruhuza abantu, rukabahindura umwe, bakagengwa n’ubumwe buzira icyashya. Bavandimwe nkunda, ‘nitwihatire gukora icyiza tutadohoka - Gal.6,9’, nicyo kidukwiriye nk’ abanan b’urumuri, abana b’Imana Nyir’ubutagatifu!

Ku bw’iryo jambo dusanga mu gitabo cy’Intangiriro, urukundo ruhuza umugabo n’umugore ni ikimenyetso cy’ubumwe buzira gutana: mbese umubiri umwe ushobora gutandukana? N’iyo bibaye bibyara urupfu cyangwa ubumuga. Utandukana n’uwo bashakanye, abaho abana n’ubumuga bwo kubura urubavu rwe bityo aba akwiriye kwitabwaho by’umwihariko kugira ngo mu gihe bishoboka akire ubwo bumuga. Cya kiziriko cy’ubumwe gishobora gusanwa mu gihe cyacitse, abari batandukanye bakongera kwiyunga, bakaba umwe nk’uko babyiyemeje nta gahato. Urukundo ni ikiziriko cy’ubumwe bubyara ubuvandimwe n’ubusabane, ni ubuzima bityo ‘udakunda yapfuye ahagaze. Ni umwicanyi kandi nta bugingo buhoraho yifitemo.’ (Soma 1Yh.3,14-15).  Yezu Kristu, Rukundo nyabuzima nta kindi atwifuzaho kitari uguhuzwa n’urukundo, rukatwunga, rukatwimikamo ubumwe buzira nyakamwe. Ati: ‘...Kugira ngo bose babe umwe… ndabasaba ko na bo bunga ubumwe muri twe...’(Yh.17,20-21)!

·         IRIBA NAGENEWE, ISOKO IGIPFUNDIKIYE

Muri rusange, urukundo si umutungo wiharira ahubwo ni ifunguro ritaribwa n’umwe rikaryoha risangiwe n’imbaga nyamwinshi. Ku rundi ruhande, hari ubwoko bw’urukundo ruryoha ari uko rusangiwe na babiri gusa, rukarushaho kurura iyo hinjiyemo uwa gatatu; ni urukundo ruhuza umuhungu n’umukobwa ngo bareme umuryango umwe. Koko rero umwe abera mugenzi we iriba yagenewe, iryo akesha amazi afutse. Umwihariko w’umutima. Ntibikwiye ko umuntu akunda babiri kuko agakunze ababiri kabateranya. Urukundo rwo muri iki cyiciro ni urukundo ruheza - amour exclusive kuko umwe akundi undi umwe agaheza abasigaye bose. Iyo hatabayeho guheza, umwe mu bakundana ntaba akiri iribi umukunda yagenewe ahubwo ahinduka nka rya riba rishokwamo n’inka nyinshi, zikanywa amazi ziyatobatoba! Bene uwo rubanda ruramushoka, rukamuvutsa ibyo yitezweho, akibera inshuti abagome n’abanyarugomo. Mwe mu kundana muzirikane ko mi iriba ry’umwihariko ryagenewe umwe rukumbi mu magana y’abantu. Urasigeho, ntiwiyegurire abashotsi; uwawe, uwo wagenewe arahari kandi ari bugufi.

“Uri umurima uzitiwe……isoko igipfundikiye n’iriba nagenewe” (Ind.4,12)! Ayo magambo yo mu gitabo cy’indirimbo ihebuje agaragaza neza ko umukunzi aba ari umwihariko utavogerwa w’umukunda. Ese biracyagezweho? Niba uzi ko igisubizo cyawe ari oya, menya ko ubusanya n’ijambo ry’Imana ryo rigomba kutumurikira, rikaboneshereza intambwe zacu. Uyubahiriza, naho yagera ahishimirwa n’abagome, nazrkane aya magambo: “Nzakuvana mu kiganza cy’abagome, nkugobotore mu nzara z’abanyarugomo” (Yer.15,21). Tuzi neza ko Ijambo ry’Imana ari ubuzima; kubusanya na ryo ni uguhuza n’urupfu, ni ukohokera mu mwijima w’icuraburindi, ni uguhungu Umukiza n’Umuremyi. Nyamara uwizera Imana ntacyo azaba; “Arahirwa umuntu wiringira Uhoraho, kuko Uhoraho amubera ikiramiro” (Yer.17,7)! Naho numusuzugura, “ubugingo bwawe buzahora buregetse, uhore udagadwa ijoro n’amanywa, uhore ushidikanya ko ukiriho. Nibucya uzajya uganya ngo ‘ese burira ryari?’Nibugoroba, ugire uti ‘noneho buracya ryari?’ Uzaba ubiterwa no gukurwa umutima n’ibyo amaso yawe azagumya kwibonera (Ivug.28,66-67)! Icyiza ni ukwizirika ku mukunzi wawe, ukamubera koko umurima uzitiwe n’iriba yagenewe, ugaharanira ko yishima kandi ukamushimisha mwubaha Imana.

·         WANTWAYE UMUTIMA, WANTWAYE WESE

Ngaya amagambo yizihira uyumva, bikarushaho iyo akunda urutaryarya.  Ukunda nyitoze kubwira uwo ukunda ari nawe ugukunda uti: “… erega wantwaye umutima…wantwaye wese” (Ind.4,9)! Iri jambo rizamunyura kandi rumukomeze rimuremamo icyizere gishyitse. Abakunda bifuza cyane kwegukana abo bakunda, bikaba nanone igihamya cy’uko bene uru rukundo ruzira gusangirwa. Ni urukundo rwikubira, aho umusore yikubira umukobwa, n’umukobwa akamwikubira bityo buri umwe akababazwa no kumva umukunzi we yakundwa n’undi. Kwiyegurira umukunzi wawe ni intego nziza ku bari mu rukundo rwo gushinga urugo n’abari mu rukundo rwo kwiyegurira Imana ariko bigasaba kuri bose kumenya Imana, yo Buhanga bw’ikirenga. ‘Koko kukumenya ubwabyo, ni ubutungane bwuzuye, kumenya ububasha bwawe bikaba isoko yo kudapfa (Buh.15,3)’! Urukundo nirutubere ikiraro kiduhuza, twe ubwacu ndetse n’Imana. Urukundo ruhuze ababyeyi, umusore n’inkumi, ruhuze umuntu n’Imana. Umutu agira umutima umwe, bityo agomba gukunda umuntu mwe kugira ngo bazubakane urugo ruzima kandi bagaharanira gukomeza gukundana. Ntibikabe nk’umwambaro uhararwa, ukanahararukwa. Gutwarana umutima bituruka ku kubana neza muri urwo rukundo - mubwizanya ukuri, musabana imbabazi, mugirana inama muharanira ibyishimo bitarwanya Imana.

Nimufate umwanya mwihugure muganira ku babatanze iyo nzira, mumenyane bihagije ariko mwirinde icyabagusha mu mutego bigatuma amagambo meza mwabwiranye muyatesha agaciro kuko havutse ibyo mutari mwiteze. Nimuberwe n’urukundo, rubaryohere ariko mwitonde kuko satani ahatega imitego myishi kandi benshi irabagusha, ikabagenza uko ashaka. Nimuhinduke mube maso! Mwirinde uburagi mu rukundo: mumenye kuvuga yego cyangwa oya kandi muhagarare ku migambi myiza mwifitemo. Mubyumve neza; ‘ijambo rivugiwe igihe ni nk’ikirezi cya zahabu gitakishije feza (Imig.25,11). Tuzatsinda ni twiyambaza Imana tugahora twizigiye gufashwa no kuzirikana ku Ijambo ryayo. Imana soko y’urukundo niturengere!

Uwo nkunda ni uwanjye, nanjye ndi uwe” (Ind.6,3)!

                                 TWISHIME ELIAS, umukironews.blogspot.com

Mutagatifu Didasi, umufransiskani

“Musaraba ukwiye gukundwa, namwe misumari ikwiye gukundwa, mwebwe mwateruye umubiri wa Nyagasani, mwebwe mwenyine mwari mukwiye guterura Umw...