UWANJYE, IRIBA NAGENEWE (Ind.4,12)
UMWINJIZO
Imana ni urukundo, ishimishwa no kubona abo yaremye bafite umunzero bakesha kuyumvira no gushingira ubuzima bwabo bwose kuri yo. Imana ubwayo si umwihariko w’umuntu runaka, ni iya bose na byose kuko ariyo irema, igatagatifuza, ikabeshaho ibiboneka n’ibitaboneka. Imana ubwayo ni urukundo rukomokaho uruhuza abantu. Bivuze ko abantu duhuzwa n’Imana yo icyaremwe cyose kidashobora gusobanura ku buryo bwose. Ubukungahare bwayo bwigaragaza ku buryo bunyuranye. Muri yo, hakomokamo urukundo ruhuza abashakanye n’abifuza iyo nzira, uruhuza abantu bakarema ubuvandimwe, n’urutuma umuntu yihunza bimwe mu by’isi kugira ngo yegukire kwitangira abandi binyuze mu isengesho no mu bikorwa bifatika kandi akabikora nta gihembo cy’isi agamije. Urukundo rutuma Muntu aharanira kubaho mu buryo bumwe nk’Imana: ese Imana ikeneye ko uyihemba ku byiza yagukorereye? Kireka kuyumva uyumvira. Icyo ni cyo cyayinezeza, kikayibera igihembo kiyinyura. Imana yo rukundo rw’ikirenga yaremye muntu imwishushanije, umuntu wese akeneye gukunda no gukundwa. Byabaye ngombwa ko Muntu aremerwa uwo yagombaga gusangiza urukundo Imana yamuremanye, bityo bombi bakibumbira ku Muremyi, we Rukundo nyabuzima, ikaba n’isoko rukumbi idakama y’ibitangaza Muntu akorerwa.
·
IKIZIRIKO
CY’UBUMWE
Kuba Muntu yararemanywe urukundo,
yagombaga kuzirikana ko ari itegeko ahawe ryo gukunda Umuremyi we n’ibyo
yaremye akabibamo nk’uko Imana ibimubwirije. Ntiyagombaga kuyikunda no gukunda
ibyo yaremye bindi gusa kuko muri byo hatarimo umufasha bakwiranye, (Intg.2,20)
umwe bagomba kubana, bafatanya ubutumwa bwo kororoka no kugenga isi.
Kubw’urukundo rwayo, iremwa rya Eva rigaragaza ko Imana yifuje ko umuntu agira
uwo bafatanya urugendo rwo ku isi mu butumwa bwo kuyifasha kurema no gucungura
isi. Bakabikora bunze ubumwe; ari indatana zinyuze Uwazihanze. “Ni cyo gituma
umugabo asiga se na nyina, akizika ku mugore we, bakaba umubiri umwe.”
(Intg.2,24). Imana niyo yishakiye ko urukundo ruba ikiziriko cy’ubumwe kuko
ruhuza abantu, rukabahindura umwe, bakagengwa n’ubumwe buzira icyashya. Bavandimwe
nkunda, ‘nitwihatire gukora icyiza tutadohoka - Gal.6,9’, nicyo kidukwiriye nk’
abanan b’urumuri, abana b’Imana Nyir’ubutagatifu!
Ku bw’iryo jambo dusanga mu gitabo
cy’Intangiriro, urukundo ruhuza umugabo n’umugore ni ikimenyetso cy’ubumwe
buzira gutana: mbese umubiri umwe ushobora gutandukana? N’iyo bibaye bibyara
urupfu cyangwa ubumuga. Utandukana n’uwo bashakanye, abaho abana n’ubumuga bwo
kubura urubavu rwe bityo aba akwiriye kwitabwaho by’umwihariko kugira ngo mu
gihe bishoboka akire ubwo bumuga. Cya kiziriko cy’ubumwe gishobora gusanwa mu
gihe cyacitse, abari batandukanye bakongera kwiyunga, bakaba umwe nk’uko
babyiyemeje nta gahato. Urukundo ni ikiziriko cy’ubumwe bubyara ubuvandimwe
n’ubusabane, ni ubuzima bityo ‘udakunda yapfuye ahagaze. Ni umwicanyi kandi nta
bugingo buhoraho yifitemo.’ (Soma 1Yh.3,14-15).
Yezu Kristu, Rukundo nyabuzima nta kindi atwifuzaho kitari uguhuzwa
n’urukundo, rukatwunga, rukatwimikamo ubumwe buzira nyakamwe. Ati: ‘...Kugira
ngo bose babe umwe… ndabasaba ko na bo bunga ubumwe muri twe...’(Yh.17,20-21)!
·
IRIBA NAGENEWE,
ISOKO IGIPFUNDIKIYE
Muri rusange, urukundo si umutungo wiharira
ahubwo ni ifunguro ritaribwa n’umwe rikaryoha risangiwe n’imbaga nyamwinshi. Ku
rundi ruhande, hari ubwoko bw’urukundo ruryoha ari uko rusangiwe na babiri gusa,
rukarushaho kurura iyo hinjiyemo uwa gatatu; ni urukundo ruhuza umuhungu
n’umukobwa ngo bareme umuryango umwe. Koko rero umwe abera mugenzi we iriba
yagenewe, iryo akesha amazi afutse. Umwihariko w’umutima. Ntibikwiye ko umuntu
akunda babiri kuko agakunze ababiri kabateranya. Urukundo rwo muri iki cyiciro
ni urukundo ruheza - amour exclusive kuko umwe akundi undi umwe agaheza abasigaye
bose. Iyo hatabayeho guheza, umwe mu bakundana ntaba akiri iribi umukunda
yagenewe ahubwo ahinduka nka rya riba rishokwamo n’inka nyinshi, zikanywa amazi
ziyatobatoba! Bene uwo rubanda ruramushoka, rukamuvutsa ibyo yitezweho, akibera
inshuti abagome n’abanyarugomo. Mwe mu kundana muzirikane ko mi iriba
ry’umwihariko ryagenewe umwe rukumbi mu magana y’abantu. Urasigeho,
ntiwiyegurire abashotsi; uwawe, uwo wagenewe arahari kandi ari bugufi.
“Uri umurima uzitiwe……isoko igipfundikiye
n’iriba nagenewe” (Ind.4,12)! Ayo magambo yo mu gitabo cy’indirimbo ihebuje
agaragaza neza ko umukunzi aba ari umwihariko utavogerwa w’umukunda. Ese
biracyagezweho? Niba uzi ko igisubizo cyawe ari oya, menya ko ubusanya n’ijambo
ry’Imana ryo rigomba kutumurikira, rikaboneshereza intambwe zacu. Uyubahiriza,
naho yagera ahishimirwa n’abagome, nazrkane aya magambo: “Nzakuvana mu kiganza
cy’abagome, nkugobotore mu nzara z’abanyarugomo” (Yer.15,21). Tuzi neza ko
Ijambo ry’Imana ari ubuzima; kubusanya na ryo ni uguhuza n’urupfu, ni ukohokera
mu mwijima w’icuraburindi, ni uguhungu Umukiza n’Umuremyi. Nyamara uwizera
Imana ntacyo azaba; “Arahirwa umuntu wiringira Uhoraho, kuko Uhoraho amubera
ikiramiro” (Yer.17,7)! Naho numusuzugura, “ubugingo bwawe buzahora buregetse,
uhore udagadwa ijoro n’amanywa, uhore ushidikanya ko ukiriho. Nibucya uzajya
uganya ngo ‘ese burira ryari?’Nibugoroba, ugire uti ‘noneho buracya ryari?’
Uzaba ubiterwa no gukurwa umutima n’ibyo amaso yawe azagumya kwibonera
(Ivug.28,66-67)! Icyiza ni ukwizirika ku mukunzi wawe, ukamubera koko umurima
uzitiwe n’iriba yagenewe, ugaharanira ko yishima kandi ukamushimisha mwubaha
Imana.
·
WANTWAYE UMUTIMA,
WANTWAYE WESE
Ngaya amagambo yizihira uyumva, bikarushaho
iyo akunda urutaryarya. Ukunda nyitoze
kubwira uwo ukunda ari nawe ugukunda uti: “… erega wantwaye umutima…wantwaye
wese” (Ind.4,9)! Iri jambo rizamunyura kandi rumukomeze rimuremamo icyizere
gishyitse. Abakunda bifuza cyane kwegukana abo bakunda, bikaba nanone igihamya
cy’uko bene uru rukundo ruzira gusangirwa. Ni urukundo rwikubira, aho umusore
yikubira umukobwa, n’umukobwa akamwikubira bityo buri umwe akababazwa no kumva
umukunzi we yakundwa n’undi. Kwiyegurira umukunzi wawe ni intego nziza ku bari
mu rukundo rwo gushinga urugo n’abari mu rukundo rwo kwiyegurira Imana ariko
bigasaba kuri bose kumenya Imana, yo Buhanga bw’ikirenga. ‘Koko kukumenya
ubwabyo, ni ubutungane bwuzuye, kumenya ububasha bwawe bikaba isoko yo kudapfa
(Buh.15,3)’! Urukundo nirutubere ikiraro kiduhuza, twe ubwacu ndetse n’Imana.
Urukundo ruhuze ababyeyi, umusore n’inkumi, ruhuze umuntu n’Imana. Umutu agira
umutima umwe, bityo agomba gukunda umuntu mwe kugira ngo bazubakane urugo
ruzima kandi bagaharanira gukomeza gukundana. Ntibikabe nk’umwambaro uhararwa,
ukanahararukwa. Gutwarana umutima bituruka ku kubana neza muri urwo rukundo - mubwizanya
ukuri, musabana imbabazi, mugirana inama muharanira ibyishimo bitarwanya Imana.
Nimufate umwanya mwihugure muganira ku
babatanze iyo nzira, mumenyane bihagije ariko mwirinde icyabagusha mu mutego
bigatuma amagambo meza mwabwiranye muyatesha agaciro kuko havutse ibyo mutari
mwiteze. Nimuberwe n’urukundo, rubaryohere ariko mwitonde kuko satani ahatega
imitego myishi kandi benshi irabagusha, ikabagenza uko ashaka. Nimuhinduke mube
maso! Mwirinde uburagi mu rukundo: mumenye kuvuga yego cyangwa oya kandi
muhagarare ku migambi myiza mwifitemo. Mubyumve neza; ‘ijambo rivugiwe igihe ni
nk’ikirezi cya zahabu gitakishije feza (Imig.25,11). Tuzatsinda ni twiyambaza
Imana tugahora twizigiye gufashwa no kuzirikana ku Ijambo ryayo. Imana soko
y’urukundo niturengere!
“Uwo
nkunda ni uwanjye, nanjye ndi uwe” (Ind.6,3)!
TWISHIME
ELIAS, umukironews.blogspot.com
No comments:
Post a Comment