NYAMIYAGA – KABEZA
KABEZA, 18 Mutarama
2020
“Ubugwaneza bwanyu nibumenyekane ku bantu
bose”, Fil.4,5
Nihasingizwe Imana, yo Rukundo rurema
n’Umwana wayo Yezu Kristu, Rukundo ruducungura na Roho Mutagatifu, Rukundo
rudutagatifuza; Nibasingizwe ubu n’iteka ryose! Ndashimira Imana inyemereye
kubagezaho iyi ntashyo mu gihe gishize tutari kumwe; nyamara turi kumwe ku
mutima. Ndabaramutsa mwese dusangiye kuzirikana ku muhamagaro; ku rugendo
rugana Imana. Narinzi ko nzagenda mbasezeyeho ariko nagiye bitunguranye bityo
kubasezeraho ntibyaba bigishobotse. Ubu ndi muri Paruwasi ya Nyinawimana, mu
murenge wa Nyamiyaga w’Akarere ka Gicumbi; akaba ari ho nkorera ubutumwa.
Nimukomere mu mirimo yanyu, muhamye ibirindiro mu bikorwa by’urumuri,
muzirikana ko ‘Uhoraho aramira abagwa bose, abunamiranye akabaha kwemarara (Z.145,14).’
Bavandimwe, nimuzirikane ku mpamvu ituma
mukomeza kwizirika kuri Groupe Vocationnel- ni ukubera iki? Zirikana kubyo
uyikesha bityo wibuke ibyo usabwa kugira ngo isagabe, yera imbuto ikwiriye
kugira ngo ibe koko irembo ry’umukiro ry’abasonzeye ijuru. Nimuharanire kuba
abamamaza Ivanjili mu ngiro, muzirikana ibikorwa by’urukundo bituma koko mwunga
ubumwe muri Kristu. ‘Kristu uwo ni We twamamaza, tuburira buri muntu kandi
tumwigisha ubwenge bwose, kugira ngo buri wese tumuhindure intungane muri
Kristu.’(Kol.1,28). Ya gahunda yo gusurana binyuze mu matsinda mwarayikomeje
cyangwa mwasanze nta nyungu iyirimo? Ubukristu butadutoza umurimo ngo
butubyarire ubuvandimwe, butugeze ku butungane buragatabwa! Ndifuza ko mumenya
igikwiriye, gushira mu bikorwa Ijambo ry’Imana mwumvishe kuva kera kandi n’ubu
mucyumva. Nimutume abantu basingiza Imana kubera ibyo mukora kandi icyiza
mwatojwe ntimukagitezukeho kuko kizabageza ku mukiro Imana itanga.
Bavandimwe, nimwimike urukundo mu buzima
bwanyu, muzirikana ko Ubutatu Butagatifu muharanira kwiyegurira ari urukundo;
Data, Mwana na Roho Mutagatifu ni urukundo nyabuzima kandi nyampuhwe.
Mufashanye mutarobanuye kuko uwitwa umuntu wese ari umwana w’Imana ukundwa na
Yo: none rero “Ubugwaneza bwanyu nibumenyekane ku bantu bose”, (Fil.4,5).
Urukundo ruduhuza ni urwa kivandimwe ariko niba atari n’urwo, urwo ari rwo
rwose ntirukajorwe: Urubyiruko twirinde guhindurana ibikoresho ngo twohokere mu
kwihaana imburagihe. Gukomera ku bumanzi n’ubusugi byabaye nk’insigamigani
kuburyo icyorohera benshi mu gusobanura urukundo ari ubusambanyi. Nyamara
‘urukundo nirwo rwashoboje abari benshi gupfana ubusugi, biyemeje gukomera ku
masezerano bagiranye n’Umukiza wabo. Batsinda batyo ubukana bw’ababatotezaga,
batsindishije umugenzo w’ubudahemuka.’ Urukundo rukomera ku masezerano no ku
cyemezo kizima kandi nyabuzima cyafashwe. Ntimugasebe kandi ntimukirare; ‘iyo
roho irushaho gukunda, niko igabanukirwa no kubonako ikunda. Ibyo bikayikongezamo
ubudatuza icyifuzo gitagatifu gishingiye ku rukundo’. Nimurusheho kujya mbere muri uyu mwaka!
Bavandimwe, ntimukadohoke mu gukora neza -
2Tes.3,13 - kugira ngo mutavaho musuzuguza Imana yanyu. Nyagasani Nyir’amahoro
ubwe nabagwirize amahoro, aho muri hose n’igihe cyose. Nyagasani abane namwe
mwese (2Tes.3,16)!
TWISHIME ELIAS,
No comments:
Post a Comment