Sunday, November 24, 2019

abasenyeri batandukanye, dore amateka yabo


AMATEKA YA MGR NTIHINYURWA THADDEE

Kuwa ya 25 Nzeri 1942, nibwo Mgr Ntihinyurwa Thaddée yavukiye i Kibeho ahiga amashuri abanza, akomereza mu iseminari nto ya Kabgayi yaje kuyirangiriza i Kansi. Kuwa 11 Nyakanga 1971, nibwo yahawe ubusaseridoti nyuma y’amasomo yo mu iseminari nkuru yigiye i Nyakibanda. Musenyeri Ntihinyurwa yoherejwe kwiga muri Kaminuza mu Bubiligi (i Louvain-la-Neuve) aho yakuye impamyabumenyi ihanitse muri Tewolojiya, ishami rya Misiyoloji [ibijyanye n’ubutumwa]. Akiva i Burayi mu 1975 yahise aba igisonga cya Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani Batisita Gahamanyi wari Umushumba wa Diyosezi ya Butare. Mu bundi butumwa yakoze harimo kuyobora seminari nto ya Karubanda no kuba kuba hafi y’Umuryango wa Benebikira igihe wari mu ngorane.
Yanabaye kandi umuyobozi wungirije wa Seminari nkuru y’i Rutongo akarangiza aza gutorerwa kuba umwepisikopi wa Diyosezi nshya ya Cyangugu ku wa 14 Ugushyingo 1981. Yahawe Ubwepisikopi ku ya 24 Mutarama 1982.  Yabaye umushimba wa diyosezi ya Cyangugu mu gihe cy’imyaka mu gihe cy’imyaka16; ashinga amaparuwasi mashya ndetse na seminari nto y’i Cyangugu. Ku itariki 9 Werurwe 1996 niho yagizwe Arikiyepisikopi wa Kigali.
AMATEKA YA Mgr SERVILIEN NZAKAMWITA
MYR SERVILIEN NZAKAMWITA

Nyiricyubahiro Mgr Servilien NZAKAMWITA yavutse tariki 20 Mata 1943 i Gatsirima, paruwasi ya Nyarurema dioyoseze ya Byumba. Amashuri abanza yayigiye i Kabare,Rushaki n’i Rwaza (1952-1957). Umwaka ukurikiyeho yinjiye mu iseminari nto Mutagatifu Dominiko Savio ku Rwesero arangiriza amasomo ye muri Saint Paul i Kabgayi mu 1965. Muri Nzeri 1965 yinjiye mu i Seminari Nkuru ya Nyakibanda ahabwa ubusaserdoti ku ya 11 Nyakanga 1971 i Rushaki. Bumwe mu butumwa yakoze :
1.     1971-1975 : yari padiri wungirije muri paruwasi ya Ruhengeri,
2.     1997-1989 : padiri mukuruwa Paruwasi ya Janja kugeza 1986.
3.     1986-1989 : yabaye umwarimu muri Seminari Nto ya Rwesero nyuma ayibera umuyobozi.
4.     Nzeri 1989- Ukwakira 1991 : yari i LUMEN VITAE mu Bubiligi. Agarutse, yagizwe umwarimu n'ushinzwe umutungo mu i Semimari Nkuru ya Rutongo yaje kubera umuyobozi muri Nzeri 1994. 
Ku ya 25 Werurwe 1996 nibwo yagizwe umwepiskopi wa Byumba, ahabwa inkoni y'ubushumba ku ya 2 Kamena 1996 n'intego igira iti : FIAT VOLUNTAS TUA. 

MUSENYERI ANACLET MWUMVANEZA
I Murambi muri Paruwasi ya Rulindo, Arikidiyosezi ya Kigali niho Mgr Anaclet Mwumvaneza yavukiye ku wa 4 Ukuboza 1956. 1963-1969 yari mu mashuri abanza i Rulindo naho 1969-1973 yari mu iseminari nto yitiriwe Mutagatifu Leo i Kabgayi. Ageze ku myaka 25 yaje gusubira mu iseminari nto i Kabgayi mu cyiciro cy’abigaga bakuze (Séminaire des Aînés). Nyuma y’imyaka ine yatangiye iseminari nkuru i Rutongo aho yize hagati mu myaka ya 1984-1985. Icyiciro cya Filozofiya yacyize hagati ya 1985-1987, akomereza muri Tewolojiya yigirwa muri Iseminari Nkuru ya Nyakibanda, iri muri Diyosezi ya Butare hagati ya 1987-1991.
Ku ya 25 Nyakanga 1991 nibwo yahawe Isakaramentu ry’Ubusaserdoti akorera ubutumwa muri Paruwasi Kabuye (1991-1992) nyuma muri paruwasi ya Ste Famille (1992-2000). Nyuma yaho yakomeje amasomo ye i Roma (2000-2004), akaba yarahavanye impamyabumenyi y’ikirenga mu by’amategeko ya Kiliziya (Docteur en droit Canonique). Akubutse iyo, yakoreye ubutumwa muri Paruwasi ya Kicukiro (2004-2005) akaba yari n’umwarimu mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda. Yanabaye Umuyobozi wa Caritas ya Arikidiyosezi ya Kigali (2005-2013). Kuva mu mwaka wa 2013 kugeza ubwo atorewe kuba umushumba wa Diyosezi ya Nyundo, yari Umunyabanga Mukuru wa Caritas Rwanda.
Mgr Smaragde MBONYINTEGE
Mgr Smaragde Mbonyintege yavukiye i Rutobwe-Gitarama (Kabgayi) kuwa 2 Gashyantare 1947. Amashuri abanza yayigiye mu bafureri b’amashuri gatulika - Frères des Ecoles chrétiennes - no muri seminari nto ya Kigali. Yize muri seminari nkuru ya Nyakibanda, aho yigiye filosofiya (1969-1972) na tewolojiya (1972-1975). Ubusaseridoti yabuhawe mu 1975 nk’umusaseridoti bwite wa Diyosezi ya Kbgayi. Nyuma y’ubutumwa mu maparuwasi anyuranye yagizwe umuyobozi wa Seminari yaragijwe Mutagatifu Yohani. Kuva 1983-1997 : yatangaga amasomo akanaba umuyobozi mu bya roho ndetse n’umuyobozi wungirije mu iseminari nkuru ya Nyakibanda, muri icyo gihe kande yanatanze amasomo muri novisiya -l’inter-noviciat- i Butare.  Mbere y’uko Papa Benedigito wa xvi amutorera  ubushumbwa bwa bwa Diyosezi ya Kabgayi kuwa 22 Mutarama  2006,  Guhera 1997 yayoboye seminari nkuru y’i Nyakibanda ayifatanya no kuyobora akanyamakuru « Urumuri Kristu » (Lumière du Christ) yashinzwe guhera 2003.
……………………….
Mgr HAROLIMANA NI MUNTU KI ?
Musenyeri Vincent Harolimana yavukiye i Mpembe muri Diyosezi ya Nyundo ku wa 2 Nzeli 1962, yize mu iseminari nto ya Nyundo yanaje kubera umuyobozi nyuma aza gukomereza i Rutongo, n’i Nyakibanda, aho yaminurije mu bya tewolojiya. Mu 1990, nibwo yahawe ubupadiri na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II wari wasuye u Rwanda. Mbere yo kujya i Roma mu Butaliyani (1990-1993) yakoreye Diyoseze ye nk’umupadiri bwite. Kuva 1993-1999 yari mu Butaliyani yiga muri Université Pontificale Grégorienne, ahakura impamyabushobozi ihanitse mu bya tewolojiya (Doctorat de théologie dogmatique). Mu mwaka w’i 2000, yagizwe umuyobozi wa Seminari Nto yo ku Nyundo, mu 2004 yakomeje kwigisha muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda, ndetse yanigishije mu Ishuri rikuru ryo mu Ruhengeri.


No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...