Hamwe na Papa Francis, dusabire
iyogezabutumwa
Ukwakira kwa 2019 ni ukwezi kudasanzwe Nyirbutungane Papa
Francis yahariye kuzirikana ku iyogezabutumwa. Papa yifuje ko Kiliziya y’isi
yose yakwifatanya na we mu gusabira iyogezabutumwa ryo buri mukristu akesha
ukwemera, kumenya Imana no kuyikunda bijyana no kuyitumikira bityo umukristu
akaba umwogezabutumwa kimwe n’abegukiye uwo murimo ku buryo bwihariye muri
Kiliziya. Gusabira iyogezabutumwa ni iby’abakristu bose bunze ubumwe
n’umushumba wa Kiliziya yose ; bagengwa n’ukwemera kumwe, bahamije
babatizwa mu butatu butagatifu, Imana imwe yo Mugenga wa byose, ikaba
n’Umuremyi wa byose; ibiboneka n’ibitaboneka, ari ibinyabuzima, ibinyabubasha
n’ibidahumeka byose.
·
Batisimu,
ishingiro ryo kuba umwogezabutumwa
Umwogezabutumwa ni uwamamaza Inkuru Nziza, akaba umuhamya wihatira
gusanisha imibereho ye n’iya Yezu Kristu kuko kwamamaza Inkuru Nziza ari ukwamamaza Yezu Kristu kandi ababatijwe
twese twarabisezeranye. Batisimu duhabwa itugira abana b’Imana bafite uruhare
ku murimo wa Yezu Kristu we Musaseridoti mukuri, Umuhanuzi mukuru akaba
n’Umwami usumba bose. Uwabatijwe wese
agomba kuzirikana ko, ku rwego rwe, atabusanije na Kiliziya, afite inshingano
n’ububasha mu kuyobora, kwigisha no gutagatifuza abandi. Ku bwa batisimu,
umwigisha wa Yezu yiyemeza kuba umwogezabutumwa udahinyuka kandi agaharanira
kuba umugabuzi mwiza w’amabanga
y’Imana uhora atura uibikorwa bye Nyagasani kuko ‘Ibyo dukora byose tutabituye
Imana nta kamaro bigira. (Mtg[1]. Yohani Mariya Vianney)’
· Gusabira
iyogezabutumwa ni ugusabira imbaga y’abemera Yezu Kristu
Uwabatijwe wese yasezeranye kwanga icyaha, gukurikira Kristu no kumwamamaza
kugira ngo abantu bose bamumenye, bamwemere, bamuyoboke bamwumvira ubutiganda. Gusabira iyogezabutumwa ni ukwisabira
unasabira abandi kugira ngo amasezerano ya Batisimu wakoze arusheho kwera
imbuto zidahuhwa nuko uwogeza Inkuru Nziza agaharanira guhora yera nk’uko
umwambaro yambitswe kubwa batisimu ubigenura. Bavandimwe, umurimo
w’iyogezabutumwa si umurimo wihariwe, uw’umuntu umwe cyangwa itsinda ry’abantu
ahubwo ni uw’abantu bose, bo mu mahanga yose, mu mico yose nio muri kiliziya
z’uturere zose zigize Kiliziya y’isi yose. Uzirikana byimbitse ku
iyogezabutumwa ni ngombwa ko azirikana ku bantu bose, abasabira kwivugururamo
ingabire za Roho Mutagatifu bifitemo kugira ngo babashe kumubera igikoresho
bityo babe koko abahamya ba Kristu Nyagasani.
· Gusabira
iyogezabutumwa ni ugusabira abegukiye uwo murimo
Muri kiliziya, bamwe mu bana bayo bahitamo kwitarura iby’isi, kugira ibyo
bigomwa, kugira ngo begukire gusa umurimo w’iyogezabutumwa kubera urukundo
bafitiye Kristu we uzabahemba igihe nikigera. Abo bamwizeye nka Mtg. Filomena
wahamije ukwemera kwe muri aya magambo: “Nizeye rwose ko Umukiza wanjye
azanyitura ibyiza byose nigomwe, kubera urukundo mufitiye, maze akazangabira
ikamba ry’ubutagatifu mu ijuru.” Bene abo kandi batorwa mu bantu kugira ngo,
nyuma yo kuramburirwaho ibiganza, begukire iyogezabutumwa hanyuma bamwe muri bo
bahabwe ububasha bwo gushingwa imirimo mitagatifu. Ni bo dukesha Ivanjili kuko
bemeye nk’umukurambere Abrahamu kuva mu gihugu cyabo (akarere kabo…) bakerekeza
ahandi Imana ibatumye kandi na n’ubu uwo murimo n’ubwo buryo biracyakomeje.
Uku kwezi kwahariwe iyogezabutumwa kudutere kuzirikana
kuri abo bose kuko bakeneye ubufasha bwa buri mukristu. Ese babaho
bate ? Baba he ? Batunzwe
n’iki ? Bifashisha iki kugira ngo umurimo wabo ushobore gukorwa ?
ibyo bakenera biboneka gute ? kogeza Inkuru Nziza bisaba isengesho
n’ubufasha bw’ibintu cyangwa amafaranga. Abamamazabutumwa barategurwa, bagomba
ibikoresho binyuranye n’ifunguro ribatunga. Ngiyi impamvu y’ishami rya Papa
rishinzwe iyogezabutumwa, nimucyo turyerekezeho umutima binyuze mu maturo
dutanga kugira ngo dufatanye n’abogezabutumwa begukiye uwo murimo kwamamaza
Kristu kugera ku bantu bose. Koko rero, mu mibereho ya muntu, ni ngombwa gusenga buri gihe nk’aho igikorwa kitagize
umumaro kandi ugakora nk’aho isengesho ridahagije (Sainte Thérèse de Lisieux)
No comments:
Post a Comment