Kuri uyu wa 25 Ukwakiraa 2020, asoza
indamutso ya Malayika, Nyirubutungane Papa Francis Umushumba wa Kiliziya
Gatulika ku isi yatoye abakaridinali bashya 13. Ni isengesho rivugwa inshuro 3
ku munsi (06:00, 12:00 na 18:00). Aba bakaba batowe mu
nyuma y’indamutso yavuzwe sa sita z’amanywa. Muri iryo sengesho, Papa yakomoje
ku makuru atari meza muri Nigeria ahamagarira abantu kwimika amahoro binyuze mu
butabera, bityo bakamagana icyo aricyo cyose cyavutsa abantu ituze.AMyr KAMBANDA ANTOINE
Karidinal ni muntu ki?
Ni umusaseridoti kenshi wo mu rwego rwa
gatatu, ni ukuvuga ubwepisikopi, utorwa na Papa kugira ngo amufashe mu mirimo
ye yo kuyobora umuryango w’Imana. Imwe mu mirimo yabo twavuga nko kwitabira
inama y’abakaridinal bose – Papal consistory - Papa atoreramo
abakaridinal bashya cyangwa afatiramo indi myanzuro ijyanye n’umurimo we wa gishumba
muri Kiliziya y’isi yose. Abakaridinali kandi batarageza imyaka 80 nibo
bemerewe kwitabira imihango yo gutora Papa, umwepisikopi wa Roma (papal conclave) ibera
muri Shapeli yitiriwe Papa Sixtus IV (wayoboye Kiliziya guhera kuwa
9 Kanamma 1471 kugeza yitabye Imana kuwa
12 Kanama 1484) ihererye mu ngoro ya Nyiributungane I Roma. Ni bo kandi,
abakaridinali, bayobora inzego z’ubuyobozi bwa Kiliziya twagereranya nka
minisiteri muri guverinoma y’I Roma- dicastery of the romana
curia. Bayobora kandi na za dioyosezi.
Myr
Mario Grech, Umunyamabanga wa sinodi y’abepisikopi
Myr Marcello
Semeraro, umuyobozi w’ishami rishinzwe kwemeza abatagatifu - Prefect of the
Congregation for the Causes of Saints
Arikiyepisikopi Antoine
Kambanda wa Kigali
Arikiyepisikopi Wilton
Gregory wa Washington;
Arikiyepisikopi José
Advincula wa Capiz, Philippines;
Arikiyepisikopi Celestino
Aós Braco wa Santiago muri Chile;
Myr Cornelius Sim
Myr Cornelius
Sim, umwepisikopi uhagarariye Numidia ( Algeria,
igice cya Tunisia na Libya) akaba umwungiriza muri Brunei mu majyepfo
y’iburasirazuba bwa Asia, no muri Kuala Lumpur muri Malaysia
Arikiyepisikop Augusto
Paolo Lojudice wa Siena-Colle Val d’Elsa-Montalcino;
Frere
Mauro Gambetti, umufransiskani wo mu butaliyani.
Myr Felipe Arizmendi
Esquivel, umwepisikopi weguye ku irimo wa San Cristóbal de las Casas,
Mexico;
Arikiyepisikop Silvano
M. Tomasi, wabaye Intumwa ya Papa muri Africa
Frere
Raniero Cantalamessa, umupadiri w’umufaransisikani - Franciscan
Capuchin - ukora mu biro bya Papa
bishinzwe imyitwarire
na serivisi by`abakorana bya hafi na Papa - the papal chapel and family.
Myr Enrico
Feroci, umupadiri wa paruwasi yitiriwe Mariya Mutagatifu w`urukundo
rw`Imana - Holy Mary of the Divine Love in Castel di Leva.
Musenyeri Kambanda ni
muntu ki?
Myr Kambanda Antoine yavutse
kuwa 10 Ugushyingo 1958, muri Arkidiyosezi ya Kigali, bivuze ko afite imyaka
62.
Yize amashuri abanza i Burundi no muri Uganda,
akomereza iyisumbuye muri Kenya.
Amwe mu tariki y’ingenzi mu buzima bwe
1984 – 1990 : yari
umunyeshuri i Nyakibanda
Kuwa 8 Nzeri 1990 :
yahawe ubusaseridoi i kabgayi na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II hamwe n’abandi
badiyakoni 31 bo mu Rwanda no
mmuri Congo
1993 – 1999 : yari
umunyeshuri iroma aho yakuye dogitora muri theologie morale
1999 – 2005 : yari
umuyobozi wa karitasi muri Arikidiyosezi ya Kigali
Muri Nzeri 2005 – Gashyantare
2006 : yari umuyobozi wa Seminari nkuru y’i Kabgayi. NI Kardinal CCRESCENZIO Sepe, umuyobozi w’ishami
rishinzwe iyogezabutumwa wamutoreye ubwo butumwa, yanamutoreye kandi muri Gashyantare
2006 kuyobora Seminari nkuru y`i Nyakibanda
Kuwa 7 Gicurasi 2013
yatorewe kuyobora Dioese ya kibungo yimikwa kuwa 20 Nyakanga 2013 na Thadeyo
NTIHINURWA wayoboraga Arikidiyosezi ya Kigali
Kuwa 19 Ugushyingo 2018
yatorewe na Papa Francis kuyobora
Arikidiosezi ya Kigali asimmbuye Myr Thadeyo Ntihinyurwa uri mu kiruhuko cy’izabukuru
Uwatorewe kuba Karidinali ni muntu ki?
Musenyeri Kambanda ni
muntu ki?
Myr Kambanda Antoine yavutse
kuwa 10 Ugushyingo 1958, muri Arkidiyosezi ya Kigali, bivuze ko afite imyaka
62.
Yize amashuri abanza i Burundi no muri Uganda,
akomereza iyisumbuye muri Kenya.
Amwe mu tariki y’ingenzi mu buzima bwe
1984 – 1990 : yari
umunyeshuri i Nyakibanda
Kuwa 8 Nzeri 1990 :
yahawe ubusaseridoi i kabgayi na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II hamwe n’abandi
badiyakoni 31 bo mu Rwanda no
mmuri Congo
1993 – 1999 : yari
umunyeshuri iroma aho yakuye dogitora muri theologie morale
1999 – 2005 : yari
umuyobozi wa karitasi muri Arikidiyosezi ya Kigali
Muri Nzeri 2005 – Gashyantare
2006 : yari umuyobozi wa Seminari nkuru y’i Kabgayi. NI Kardinal CCRESCENZIO Sepe, umuyobozi w’ishami
rishinzwe iyogezabutumwa wamutoreye ubwo butumwa, yanamutoreye kandi muri Gashyantare
2006 kuyobora Seminari nkuru y`i Nyakibanda
Kuwa 7 Gicurasi 2013
yatorewe kuyobora Dioese ya kibungo yimikwa kuwa 20 Nyakanga 2013 na Thadeyo
NTIHINURWA wayoboraga Arikidiyosezi ya Kigali
Kuwa 19 Ugushyingo 2018
yatorewe na Papa Francis kuyobora
Arikidiosezi ya Kigali asimmbuye Myr Thadeyo Ntihinyurwa uri mu kiruhuko cy’izabukuru
Kuru uyu wa 25 Ukwakira
2020 nibwo Papa Francis yatangaje Myr KAMBANDA ANTOINE agizwe karidinali akazinjira
ku mugaragaro mu mu bakaridinali kuwa 28 Ugugusyingo 2020