Sunday, October 25, 2020

Myr KAMBANDA ANTOINE MU BAKARIDINALI

AMyr KAMBANDA ANTOINE
Kuri uyu wa 25 Ukwakiraa 2020, asoza indamutso ya Malayika, Nyirubutungane Papa Francis Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku isi yatoye abakaridinali bashya 13. Ni isengesho rivugwa inshuro 3 ku munsi (06:00, 12:00 na 18:00). Aba bakaba batowe mu nyuma y’indamutso yavuzwe sa sita z’amanywa. Muri iryo sengesho, Papa yakomoje ku makuru atari meza muri Nigeria ahamagarira abantu kwimika amahoro binyuze mu butabera, bityo bakamagana icyo aricyo cyose cyavutsa abantu ituze.

Karidinal ni muntu ki?

Ni umusaseridoti kenshi wo mu rwego rwa gatatu, ni ukuvuga ubwepisikopi, utorwa na Papa kugira ngo amufashe mu mirimo ye yo kuyobora umuryango w’Imana. Imwe mu mirimo yabo twavuga nko kwitabira inama y’abakaridinal bose – Papal consistory - Papa atoreramo abakaridinal bashya cyangwa afatiramo indi myanzuro ijyanye n’umurimo we wa gishumba muri Kiliziya y’isi yose. Abakaridinali kandi batarageza imyaka 80 nibo bemerewe kwitabira imihango yo gutora Papa, umwepisikopi wa Roma (papal conclave) ibera muri Shapeli yitiriwe Papa Sixtus IV (wayoboye Kiliziya guhera kuwa 9 Kanamma 1471 kugeza yitabye Imana kuwa   12 Kanama 1484) ihererye mu ngoro ya Nyiributungane I Roma. Ni bo kandi, abakaridinali, bayobora inzego z’ubuyobozi bwa Kiliziya twagereranya nka minisiteri muri guverinoma y’I Roma- dicastery of the romana curia. Bayobora kandi na za dioyosezi.

Dore abakaridinari batowe na Nyirubutungane Papa, bakaba bazarahira kuwa 28 Ugushingo uyu mwaka kuwa gatangatu w’icyumweru cya mbere cya Adventi;

Myr Mario Grech, Umunyamabanga wa sinodi y’abepisikopi

Myr Marcello Semeraro, umuyobozi w’ishami rishinzwe kwemeza abatagatifu - Prefect of the Congregation for the Causes of Saints

Arikiyepisikopi Antoine Kambanda  wa Kigali

Arikiyepisikopi Wilton Gregory wa Washington;

Arikiyepisikopi José Advincula wa Capiz, Philippines;

Arikiyepisikopi Celestino Aós Braco wa Santiago muri Chile;

Myr Cornelius Sim

Myr  Cornelius Sim,  umwepisikopi uhagarariye  Numidia ( Algeria, igice cya Tunisia na Libya) akaba umwungiriza muri Brunei mu majyepfo y’iburasirazuba bwa Asia, no muri Kuala Lumpur muri Malaysia

Arikiyepisikop Augusto Paolo Lojudice wa Siena-Colle Val d’Elsa-Montalcino;

Frere Mauro Gambetti, umufransiskani wo mu butaliyani.

Myr Felipe Arizmendi Esquivel, umwepisikopi weguye ku irimo wa San Cristóbal de las Casas, Mexico;

Arikiyepisikop Silvano M. Tomasi, wabaye Intumwa ya Papa muri Africa

Frere Raniero Cantalamessa, umupadiri w’umufaransisikani - Franciscan Capuchin - ukora mu biro bya Papa bishinzwe imyitwarire na serivisi by`abakorana bya hafi na Papa - the papal chapel and family.

Myr Enrico Feroci, umupadiri wa paruwasi yitiriwe Mariya Mutagatifu w`urukundo rw`Imana - Holy Mary of the Divine Love in Castel di Leva.

 Uwatorewe kuba Karidinali ni muntu ki?

Musenyeri Kambanda ni muntu ki?

Myr Kambanda Antoine yavutse kuwa 10 Ugushyingo 1958, muri Arkidiyosezi ya Kigali, bivuze ko afite imyaka 62.

 Yize amashuri abanza i Burundi no muri Uganda, akomereza iyisumbuye muri Kenya.

Amwe mu tariki y’ingenzi mu buzima bwe

1984 – 1990 : yari umunyeshuri i Nyakibanda

Kuwa 8 Nzeri 1990 : yahawe ubusaseridoi i kabgayi na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II hamwe n’abandi badiyakoni 31 bo mu Rwanda no mmuri Congo

1993 – 1999 : yari umunyeshuri iroma aho yakuye dogitora muri theologie morale

1999 – 2005 : yari umuyobozi wa karitasi muri Arikidiyosezi ya Kigali

Muri Nzeri 2005 – Gashyantare 2006 : yari umuyobozi wa Seminari nkuru y’i Kabgayi. NI  Kardinal CCRESCENZIO Sepe, umuyobozi w’ishami rishinzwe iyogezabutumwa wamutoreye ubwo butumwa, yanamutoreye kandi muri Gashyantare 2006 kuyobora Seminari nkuru y`i Nyakibanda

Kuwa 7 Gicurasi 2013 yatorewe kuyobora Dioese ya kibungo yimikwa kuwa 20 Nyakanga 2013 na Thadeyo NTIHINURWA wayoboraga Arikidiyosezi ya Kigali

Kuwa 19 Ugushyingo 2018 yatorewe  na Papa Francis kuyobora Arikidiosezi ya Kigali asimmbuye Myr Thadeyo Ntihinyurwa uri mu kiruhuko cy’izabukuru

Kuri uyu wa 25 Ukwakira2020 nibwo Papa Francis yatangaje Myr KAMBANDA ANTOINE agizwe karidinali akazinjiraku mugaragaro mu mu bakaridinali kuwa 28 Ugugusyingo 2020

Uwatorewe kuba Karidinali ni muntu ki?

Musenyeri Kambanda ni muntu ki?

Myr Kambanda Antoine yavutse kuwa 10 Ugushyingo 1958, muri Arkidiyosezi ya Kigali, bivuze ko afite imyaka 62.

 Yize amashuri abanza i Burundi no muri Uganda, akomereza iyisumbuye muri Kenya.

Amwe mu tariki y’ingenzi mu buzima bwe

1984 – 1990 : yari umunyeshuri i Nyakibanda

Kuwa 8 Nzeri 1990 : yahawe ubusaseridoi i kabgayi na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II hamwe n’abandi badiyakoni 31 bo mu Rwanda no mmuri Congo

1993 – 1999 : yari umunyeshuri iroma aho yakuye dogitora muri theologie morale

1999 – 2005 : yari umuyobozi wa karitasi muri Arikidiyosezi ya Kigali

Muri Nzeri 2005 – Gashyantare 2006 : yari umuyobozi wa Seminari nkuru y’i Kabgayi. NI  Kardinal CCRESCENZIO Sepe, umuyobozi w’ishami rishinzwe iyogezabutumwa wamutoreye ubwo butumwa, yanamutoreye kandi muri Gashyantare 2006 kuyobora Seminari nkuru y`i Nyakibanda

Kuwa 7 Gicurasi 2013 yatorewe kuyobora Dioese ya kibungo yimikwa kuwa 20 Nyakanga 2013 na Thadeyo NTIHINURWA wayoboraga Arikidiyosezi ya Kigali

Kuwa 19 Ugushyingo 2018 yatorewe  na Papa Francis kuyobora Arikidiosezi ya Kigali asimmbuye Myr Thadeyo Ntihinyurwa uri mu kiruhuko cy’izabukuru

Kuru uyu wa 25 Ukwakira 2020 nibwo Papa Francis yatangaje Myr KAMBANDA ANTOINE agizwe karidinali akazinjira ku mugaragaro mu mu bakaridinali kuwa 28 Ugugusyingo 2020

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...