Gusomana, ikimenyetso cy’ubumwe - Baiser de paix
Gusomana ni umuco w’indamukanyo
w’abakristu ba mbere, ufite isoko mu mabaruwa ya Mutagatifu Pawulo na
Mutagatifu Petero nk’ikimenyetso cy’ubumwe bw’umuryango w’abakristu. Byaje
kwinjizwa mu bimenyetso bya liturujiya- geste liturgique, mu mihimbazo y’Ukaristiya
nk’ikimenyetso cy’amahoro bizwi nko guhana amahoro ya Kristu, gusa aha
singombwa ko basomana
Uyu muco wari gikwira mbere y’ikinyagihumbi cya mbere,
aho abagabo basuhuzanyaga basomana ku munwa. Uyu muco w’abayahudi wageze no mu bakristu
kuko mu ntangiriro z’ikinyejana cya mbere Pawulo w’i Tarisi na Petero
babishishikarizaga mu mabaruwa yabo dusanga muri Bibiliya.
Mu kinyejana cya 5 no kugeza mu cya 15 (Moyen Âge)
Kiliziya Gatolika yari igifite inyandiko zayo (tuvuge nka l'osculum pacis)
zihamya uko gushishikariza abakristu (reccommandation) gukora uwo mugenzo wo
gusomana (nko mu gihe umuntu ari kurahirira kuyobora ubwato- contrat
vassalique.)
Uyu mugenzo uracyariho mu matorero n’amadini anyuranye hirya no hino ku isi. Nko muri Kiliziya gatolika y’i roma, kiliziya gatorika ‘iburengerazuba, kiliziya y’aborutodogisi no mu yandi madini n’amatorero ashingiye ku ivanjili. (Eglise catholique romaine, Eglises catholiques orientales, Eglise orthodoxe. Certaines églises protestantes et « églises évangéliques)
No comments:
Post a Comment