Utikururira ibibembe (Miriyamu afatwa n’ibibembe ibarura)
Inkuru ya MIRIYAMI afatwa n’ibibembe tuyisanga mu Gitabo cy’Ibarura (Ibar.12,1-15). Twumva inteko y’abaneguranyi igizwe na Miriyamu ndetse na Aroni. Musa ni umuntu watowe n’Imana kugira ngo avane umuryango w’Abayisraheli mu Misiri, mu buretwa bakoreshwaga na Farawo (Iyim.2,23-25;3,1-12). Aroni na we akaba umufasha wa Musa muri ubwo butumwa bwo kubohora Abayisraheli (Iyim.4,10-17). Musa n’Aroni, bombi bari bahuje ubutumwa bwo kubohora umuryango w’Imana, bakawuvana mu gihugu cya Misiri ariko Aroni nk’umufasha akaba umunwa wa Musa naho Musa akaba umubwiriza we. Birasobanurako Aroni yagombaga kumvira Musa na Musa akumva icyo Uhoraho amubwiye. Bagombaga kubana mu bwubahane n’ubwuzuzanye birangwa n’urukundo rwicisha bugufi kandi rukarangwa n’impuhwe kuko igikorwa barimo cyo kubohora Abayisiraheli ari igikorwa cy’impuhwe Imana igaragarije umuryango wayo.
Icyakururiye Miriyamu gushesha ibibembe ni
ukunegura Musa, amuziza gushaka umunyamahanga, ibyo akabirengaho akagera ku
rwego rwo guhinyura umubano wa Musa n’Imana. Ngo baribazaga bati “Ese ubundi
Uhoraho yavugishije Musa wenyine ? Twebweho ntiyatuvugishije ?” ibi
biragaragaza ko bari batangiye kureba nabi Musa, byari no kubagora kumwumvira
iyo Imana itabatera kwisubiraho, ikoresheje ako kanyafu- gushesha ibibembe. “Hahirwa umuntu udakurikiza inama
y’abagiranabi, akirinda inzira y’abanyabyaha kandi ntiyicarane n’abaneguranyi,
ahubwo agahimbazwa n’amategeko y’Uhoraho, akayazirikana umunsi n’ijoro” (Zab.1,1-2).
v Iyi nkuru
itwigisha iki?
1.
Twirinde kunegura abandi
Kenshi tunegura abandi
twiyise abere nyamara ducumura. “Icyaha
kibi kiruta ibindi ni ukutamenya ko uri umunyabyaha (S. Césaire d'Arles,
commentaire sur I Jean 1:8).” Kuri iyi si twese turacumura, tukiringira
impuhwe z’Imana zo zitwuhagira ibyaha. Kunegura abandi bijyana no gusuzugura
ubutumwa bwabo kandi nta muntu Imana itakoreramo ngo ikize abandi. Abantu
tubereyeho kwigishanya, umwe agafasha undi mu gusabana n’Imana. Iyo wabaswe
n’ingeso yo kunegurana, abo unegura ntabwo wabigiraho gusabana n’Imana kuko uba
wibanda gusa ku ruhande rubi rwabo. Nta ntama ya Yezu yo kugengwa n’iyo ngeso.
Intama zibana mu rukundo, zigakosorana mu mahoro no mu ibanga, zikirinda
kwandagaza umuvandimwe.
2.
Buri wese Imana iramukunda
Miriyamu na Aroni baneguye Musa birengagije
umubano we n’Imana yamuhaye ubutumwa. Uvuga kuri mugenzi wawe, akenshi usa
n’umucira urubanza, umushinja, ariko ntabwo uba uzi uko Imana imubona
n’umugambi imufiteho. Buri wese afite uko ahura n’Imana bikagaragarira mu
mibereho myiza ye nyamara n’abo twita ruvumwa, uzi Imana si uko yakwiye
kubigenza ahubwo agomba kurangwa na rwa kundo nyampuhwe rubabarira bose,
rusabira bose, akaba nk’umushumba mwiza uharanira guhuriza intama zose
zatatanye mu gikumba kimwe. Imana iradukunda twese, sigaho gusebya uwo Imana ikunda.
Yezu yahagurutse mu ijuru, aza mu nsi kubera urukundo agukunda, akunda uwo,
none ushimishwe no kumwiriza mu kanwa kawe? Mu rwuri rwa Kristu turakundana,
tugafashanya, tugakomezanya mu rugamba rwo gutunganira Imana! Unegura abandi
aba ari kure y’urukundo rw’Imana kandi “Aragowe
kandi ateje impuhwe uri kure y’urukundo rw’Imana. Iminsi ye ayimara asinziriye mu byago, kure
y’Imana, ahataba urumuri nuko agatura mu mwijima.” (S. Ephrem le Syrien. Discours sur les vertus et les
vices).
3.
Na we ashobora kwigorora n’Imana.
Iyo ntama ya Kristu umukiza na yo irarikiwe,
hamwe nawe, kwigorora n’Imana mu bavandimwe yahemukiye. Na we ashobora kwigorora n’Imana. Kwirirwana umuvandimwe wawe mu mvugo
bishobora kumubera bariyeri mu nzira ye yo kugana Imana. Ubwo urumva wowe utaba
ubabaje Imana ukunda na yo igukunda? Kuvuga abandi si ivanjili y’umukiro
wamamaza ahubwo ni ukwikururira ibyago n’urupfu. Nawe birwa bavuga ,rimwe
banakubeshyera, biture Imana, hanyuma uturize mu rukundo rwayo kuko “Uko
urushaho gusengera uwagusebeje, niko Imana irushaho guhishurira ukuri abemeye
ibyo baguharabitse” (S. Maxime le Confesseur. Centuries sur l'amour, 4.89).
No comments:
Post a Comment