Habyeho umuntu wari ufite
imbwa y’inyangamugayo yizeraga kuburyo yayisigiraga
umwana we akajya mu yindi mirimo. Yaragarukaga agasanga
umwana ameze neza, imbwa imuri iruhande imucungiye umutekano. umunsi umwe haje kuba ikintu kidasanzwe. Umugore nk’ibisanzwe
yasize umwana we yizeye ko imbwa imurinda hanyuma ajya guhaha. Agarutse,
yasanze hari ibintu biteye ubwoba; Imyambaro y'umwana yacagaguritse, n'amaraso menshi mu cyumba yari yasizemo umwana.
Byaramurenze, atangira gushakisha umwana ariko mu gihe ataramubona ahita abona ya mbwa iri munsi y’igitanda, umunwa wayo wuzuyeho amaraso abona ko nta gushidikanya yamuririye umwana. Nta kuzuyaza nk’uko benshi muri twe bahita babigenza, yafashe inkoni akubita ya mbwa kugeza ipfuye. Arangije kwica imbwa ashakisha mu nzu hose agirango byibura arebe ko yabona ibisigazwa by’umubiri w’umwana we imbwa yari yariye. Ageze hafi y’igitanda, yaje kubona ko umwana ameze neza, ari ku buriri ndetse ntacyo yabaye, ahita anabona ibice by’inzoka yapfuye, asobanukirwa neza ko imbwa ye yari amaze kwica ari yo yarwanye n’inzoka iyirinda kuba yamurira umwana, ariko nyine uwo mugiraneza (imbwa) yari yamaze gupfa. Ntacyo yari agishoboye gukora kuko imbwa yahamubereye, ikamurindira umwana adahari, ikitanga ku bw’ikibondo cye, yari yahubutse ayica ataramenya neza niba ibyo yibwira ari ukuri. Amarira yatangiye kuzenga mu maso, aricuza bikomeye.
ISOMO: Si byiza mu buzima ko wihutira gucira abandi urubanza, ngo utangire kubavugaho ibibi cyangwa kubatekerezaho ibibi nyamara utazi ukuri kose kw’ikibyihishe inyuma.
No comments:
Post a Comment