|
Abo mu Itsinda ry’intama za Yezu |
Itsinda
ry’intama za Yezu rikorera muri paruwasi ya Bungwe ni rimwe mu matsinda
usangamo abayoboke benshi, by’umwihariko abana. Ni itsinda ry’isuku
n’ibyishimo bituruka ku burere batozwa n’ababikira ba Mtg. Chrétienne ndetse
n’ubusabane bubahuza nabo bashumba. Bimaze kwigaragaza ko iri tsinda ryari
rikenewe uhereye ku kamaro karyo n’ibyo abarimo bivugira.
UMUMARARUNGU Yvonne,
ni umwe mu basezeranye mu itsinda rya mbere, aradusangiza ku byiza byo
kurererwa mu ntama za Yezu; aradusangiza icyo kuba ari intama ya Yezu bimufasha
mu buzima bwa kinyeshuri.
Ati:
“kuba ndi intama, mu buzima bw’ishuri ni ukumenya mbere na mbere uwo ndiwe
n’icyo ndicyo,” bikamufasha kumenya igikwiriye n’ikidakwiriye gukorwa na we mu
gihe runaka. Iyo utiyizi wangiza byinshi cyane, ukohokera mu bitaguhesha
ishema, ugatakaza igihe cyawe mu bidashinga. Icyo Yvonne aharanira, ari nacyo
izindi ntama zagakwiriye guharanira ni ukuba uwo uriwe. “Numva muri jyewe, ubwo ndi intama ya Yezu naba koko intama nyayo, numva nahora
nishimye” n’ubwo umuntu ari umunyantegenke, uhura na byisnshi bimutera
kubabara. Yvonne, kuba mu ntama bimutera kunyoterwa n’umuco mwiza wo kubaha no
kubahiriza gahunda. Ni byo avuga muri aya magambo; “Numva nagendera kuri
gahunda y’ikigo; sinkererwe cyangwa ngo nirwe mpangana n’abarimu cyangwa
abanyeshuri.”
Twumva,
mu buzima bwo ku ishuri, amakosa menshi akorerwa mu cyitwa ikigare, mu ntama
batozwa kutagendera mu bigare. Ni byo Yvonne avuga; ‘ngomba kwitondera
kugendera mu kigare kuko nta sura nziza mba nerekanye.’ Ni byo koko buri wese
aba agomba kubahisha itsinda arimo kugira ngo rigaragare neza kandi rinamufashe
koko kwitagatifuza no gutagatifuza abandi. Akomeza agira ati: “kuba ndi intama,
ngomba kwiga ntabyukira mu magambo ngo nyirirwemo. Nkirinda kwiba no kwangiza,”
akabyirinda cyane ku buryo atashimishwa no gutwara ikaramu ya mugenzi we
cyangwa igikoresho cy’ishuri. Ku bwe yirinda ikibi azirikana rya jambo ngo
‘iriya na yo ni intama’ ryavugwa igihe cyose afatiwe mu makosa. Umwana wo mu itsinda ry’intama naharanira
kugendera kuri gahunda y’aho ari, akirinda kwiba no kwangiza, gusuzugura n’andi
makosa, nta kabuza azaba arushaho kwegurira Imana umutima we, azirikana
amagambo ya Mtg. Mariya Madalina wa Pazzi mu marembera y’ubuzima bwe bwo ku isi:
“Ndasaba nkomeje kutazagira undi mwegurira umutima wanyu utari Nyagasani.”
No comments:
Post a Comment