Abadiyakoni 7 bahawe Ubupadiri, abafaratiri 8 bahabwa Ubudiyakoni, abandi 15 bahabwa ubusomyi. Abapadiri 4 bizihije yubile y’imyaka 25.
Kuri uyu wa gatandatu
tariki ya 8 Nyaknga 2023, Umwepiskopi wa diyosezi ya Butare Mgr Filipo Rukamba
yatuye igitambo cy’Ukaristiya muri Cathedral ya Butare, anatanga isakramentu ry’ubusaseridoti
ku baseminari cumin a batanu. Abadiyakoni 7 bahawe Ubupadiri mu gihe
abafaratiri 8 bo bahawe Ubudiyakoni.
Abahawe ubupadiri ni
abadiyakoni Duhirwe Jean Paul na Havugimana Marcellin bo muri paruwasi ya mbazi,
Hakizimana Jean Damascene uvuka muri paruwasi ya Kirambi ya diyosezi ya Gikongoro,
Kayishema Eric uvuka muri paruwasi ya Ruyenzi, Ntakirutimana Jean se Dieu uvuka
muri paruwasi ya Karama, Ndagijimana Eric uvuka muri paruwasi ya Higiro na
Tuyisenge Innocent uvuka muri paruwasi ya Nyumba .
Abafaratiri 8 bahawe
ubudiyakoni ni Jean Claude Bizimana, Cyriaque Bizimuremyi, Innocent Habineza,
Vincent Mugabo, Dieudonne Muhoza, Augustin Nambajimana, Emmanuel Nikomeze Na
Flavien Pacifique Tuyizere. Mu muhango wo kwiyambaza abatagatifu
Muri uyu muhango kandi
abafaratiri 15 bahawe umurimo w’ubusomyi naho abapadiri; Daniel Nsabimana,
Déogratias Birindabagabo, Joseph Kaye na Regis Kabanda bizihiza yubile y’imyaka
25 ari abapadiri.
Nk’uko tubikesha ibinyamakuru Pacis TV na Kinyamateka, Mgr Filipo Rukamba yabwiye abahawe ubupadiri ndetse n'abahawe ubudiyakoni ko kugira ngo umuntu abe umusaseredoti agomba kuba yumvise mbere na mbere ubwiza bw'Imana n'urukundo rwayo. Yarangiza akajya kubibwira abandi.
Mgr Filipo Rukamba yagaragarije abitabiriye ibyo birori ibyishimo diyosezi itewe n’abasaseridoti yungutse. Ati: "Umunsi nK'uyu ni umunsi w'ibyishimo bikomeye kuko tubonye amaboko. Tubonye abakomeza kudufasha mu mu mirimo itandukanye haba mu kwita ku ngo, ku bana, mu rubyiruko n'ahandi." Yasabye abasasderidoti bashya abasaseridoti bashya kutazagira ikintu na kimwe kibavutsa ubwiza bw’umuhamagaro wabo.
Padiri HAKIZIMA Jean Damascene wavuze mu
izina rya bagenzi be, yavuze ko bishimiye kuba Imana yashimye ko baba bamwe mu
bagomba kuyikorera.abapadiri bashya (ifito ya Kinyamateka)
yashimiye ababyeyi babo bababaye hafi, abakiriho
n'abatakiriho ndetse n’umushumba wabo Mgr Filipo Rukamba wemeye ko babaribwa mu
mubare w'abapadiri ba Diyosezi ya Butare.