Saturday, July 8, 2023

Diyosezi ya Butare: 15 bateye intambwe mu busaseridoti

Abadiyakoni 7 bahawe Ubupadiri, abafaratiri 8 bahabwa Ubudiyakoni, abandi 15 bahabwa ubusomyi. Abapadiri 4 bizihije yubile y’imyaka 25.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 8 Nyaknga 2023, Umwepiskopi wa diyosezi ya Butare Mgr Filipo Rukamba yatuye igitambo cy’Ukaristiya muri Cathedral ya Butare, anatanga isakramentu ry’ubusaseridoti ku baseminari cumin a batanu. Abadiyakoni 7 bahawe Ubupadiri mu gihe abafaratiri 8 bo bahawe Ubudiyakoni.

Abahawe ubupadiri ni abadiyakoni Duhirwe Jean Paul na Havugimana Marcellin bo muri paruwasi ya mbazi, Hakizimana Jean Damascene uvuka muri paruwasi ya Kirambi ya diyosezi ya Gikongoro, Kayishema Eric uvuka muri paruwasi ya Ruyenzi, Ntakirutimana Jean se Dieu uvuka muri paruwasi ya Karama, Ndagijimana Eric uvuka muri paruwasi ya Higiro na Tuyisenge Innocent uvuka muri paruwasi ya Nyumba .

Mu muhango wo kwiyambaza abatagatifu
Abafaratiri 8 bahawe ubudiyakoni ni Jean Claude Bizimana, Cyriaque Bizimuremyi, Innocent Habineza, Vincent Mugabo, Dieudonne Muhoza, Augustin Nambajimana, Emmanuel Nikomeze Na Flavien Pacifique Tuyizere.

Muri uyu muhango kandi abafaratiri 15 bahawe umurimo w’ubusomyi naho abapadiri; Daniel Nsabimana, Déogratias Birindabagabo, Joseph Kaye na Regis Kabanda bizihiza yubile y’imyaka 25 ari abapadiri.

Nk’uko tubikesha ibinyamakuru Pacis TV na Kinyamateka, Mgr Filipo Rukamba yabwiye abahawe ubupadiri ndetse n'abahawe ubudiyakoni ko kugira ngo umuntu abe umusaseredoti agomba kuba yumvise mbere na mbere ubwiza bw'Imana n'urukundo rwayo. Yarangiza akajya kubibwira abandi.

Mgr Filipo Rukamba yagaragarije abitabiriye ibyo birori ibyishimo diyosezi itewe n’abasaseridoti yungutse. Ati: "Umunsi nK'uyu ni umunsi w'ibyishimo bikomeye kuko tubonye amaboko. Tubonye abakomeza kudufasha mu mu mirimo itandukanye haba mu kwita ku ngo, ku bana, mu rubyiruko n'ahandi." Yasabye abasasderidoti bashya abasaseridoti bashya kutazagira ikintu na kimwe kibavutsa ubwiza bw’umuhamagaro wabo. 

abapadiri bashya (ifito ya Kinyamateka)
Padiri HAKIZIMA Jean Damascene wavuze mu izina rya bagenzi be, yavuze ko bishimiye kuba Imana yashimye ko baba bamwe mu bagomba kuyikorera.

yashimiye ababyeyi babo bababaye hafi, abakiriho n'abatakiriho ndetse n’umushumba wabo Mgr Filipo Rukamba wemeye ko babaribwa mu mubare w'abapadiri ba Diyosezi ya Butare.

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...