Saturday, July 8, 2023

Byumba, batanu bahawe ubusaseridoti

Diyosezi ya Byumba yungutse abasaseridoti batanu. Umudiyakoni yahawe ubupadiri, naho aba Fratri bane bahabwa ubudiyakoni.

Kuri uyu wa 8 Nyakanga 2023, Muri Paruwasi ya Nyarurema ya Diyosezi ya Byumba, My Papias Musengamana, umushumba wa diyosezi ya Byumba yayoboye Igitambo cy'Ukaristiya yatangiwemo Isakaramentu ry'Ubusaseridoti; ubupadiri n’ubudiyakoni. 

Diyakoni Michel Muhoza yahawe ubupadiri naho aba Fratri bane bahabwa ubudiyakoni. Abo ni Fratri Gildas Uriwenuwe na Fratri Niyigena Eugène bavuka muri paruwasi ya Muyanza, Fratri Viateur Hakorimana uvuka muri paruwasi ya Bungwe,  na Fratri Ruyange Mpabuka Wellars wa Burehe.

Ibi birori byitabiriwe kandi na Mgr Seleveriyani Nzakamwita, umushumba wa diyosezi ya Byumba uri mu kiruhuko cy'Izabukuru na Mgr Kizito Bahujimihigo, umushumba wa diyosezi ya Kibungo nawe uri mu Kiruhuko. 

Mgr Patrick Irankunda, igisonga cy’umushumba wa diyosezi ya Byumba nawe yaje kwakira ingabire y'ubusaseridoti yatanzwe kuri diyakono n'abafratri kandi anishimira izo ntiore za Nyagasani zahawe ubusaseridoti.

Padiri Michel Muhoza

Padiri Michel Muhoza yahawe, Igitabo cy'Amavanjili, asigwa amavuta ya Kirisima mu biganza, hanyuma ashikirizwa Umugati na Divayi; ibikoresho bitagatifu bizamufasha gutagatifuza imbaga y'Imana atumwemo. 

Naho abadiyakoni bahabwa Indangabubasha, Darematika (Igishura cy'ububasha) n'Igitabo cy'Amavanjili

Abadiyakoni basabwe kandi basabwa: Kwemera ibyo basoma, Kwigisha ibyo bemera no Gukurikiza ibyo bigisha.


Mgr Papias Musengamana yasezeranije urukundo abahwe ubusaseridoti kugira ngo bazarusheho gukunda ubutumwa bwabo. Ati : "Mwansezeranyije kuzanyubaha no kuzubaha abazansimbura bose, nanjye mbasezeranyije kuzabakunda kugira ngo murusheho gukunda ubutumwa bwanyu mwahawe none." 

Ababyeyi bashimiwe Uburere bwiza bahaye abana babo kuko bwababafashije  mu kwitegura no kugera ku isakaramentu ry'ubusaseridoti. Mgr Papias Musengamana, ati: "Babyeyi, ibirori n'ibyishimo twagize uyu munsi ni umusozo w'uburere bwiza mwahaye aba bana bahawe isakaramentu ry'ubusaseridoti."

Padiri Michel Muhoza yishimirwa na
Mgr Sereviliyani Nzakamwita
Mu ndahiro ye, imbere y’umwepiskopi n’imbaga y’abakristu n’abasaseridoti, Diyakoni Michel Muhoza, yasezeranye kuzubaha no kumvira Umushumba wa Diyoseze n'abazamusimbura.

Mgr Papias Musengamana  yakira iyo ndahiro agira ati: "Imana yagutangiyemo uyu murimo izawugukomezemo kugeza ku ndunduro." 


Mu byishimo byinshi, Padiri Michel Muhoza yasangije abitabiriye ibirori yaherewemo ubusaseridoti, umunezero afite, avuga ko uyu munsi ari uw'amateka kuko yaronse ingabire y'ikirenga iruta izindi yiteguye igihe kirekire. Padiri Michel Muhoza azakorera ubutumwa bwe  mu Iseminari Nto ya Rwesero, akazaba ashinzwe imyitwarire . 

Diyakoni Michel wahawe ubupadiri  aramburirwaho ibiganza







Mgr Papias Musengamana yishimira Padiri Michel Muhoza









Padiri Michel Muhoza avuga akamuri ku mutima


No comments:

Post a Comment

Mutagatifu Didasi, umufransiskani

“Musaraba ukwiye gukundwa, namwe misumari ikwiye gukundwa, mwebwe mwateruye umubiri wa Nyagasani, mwebwe mwenyine mwari mukwiye guterura Umw...