Thursday, October 5, 2023

Abasaseridoti ba Diyosezi ya GIKONGORO mu butumwa 2023-2024

Bamwe mu basaseridoti  Diyosezi ya GIKONGORO
 yungutse mu 2022-2023
Inyandiko ya Diyosezi ya GIKONGORO yo kuwa 28/06/2023 yasinyweho n’umushumba wayo Myr. Celestin HAKIZlMANA, ni yo igaragaza uko abasaseridoti bahawe ubutumwa mu mwaka wa 2023-2024.

Bamwe batumwe muri serivisi rusange za Diyosezi, abandi mu kongera ubumenyi, kuyobora Amaparuwsi, n’ibigo by’amashuri. Hari kandi abafasha umushumba wa Diyosezi mu buyobozi bwayo, mu Nteko Ngishwanama (Collège des Consulteurs) no mu Nama yita ku bukungu (Conseil pour les Affaires Economiques) bya Diyosezi. Zombi zihuriiye kuri aba bazigize : Umushumba wa Diyosezi, Igisonga, Umunyakigega wa Diyosezi, Umuyobozi wa Caritas, Ushinzwe uburezi gatolika n’Abayobozi ba doyennes uko ari 3. Mu Nteko Ngishwanama harimo kandi Padiri Jean d'Amour BARAHIRA, uyoboye Paruwasi ya NYABIMATA, akaba na Omoniye w’ n’Ivugururwa muri roho Mutagatifu (Renouveau Charismatique) ku rwego rwa Diyosezi. 

A.   ABATUMWE MURI SERVISI RUSANGE

Mu bahawe ubutumwa muri serivisi rusange harimo Mgr Eugene DUSHIMURUKUNDO, igisonga cy’umwepiskopi, akaba n’umwigisha (Professeur Visiteur) mu Nyakibanda. Padiri Padiri Calliste SENANI, wari ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri mu Iseminari nto, yahawe ubunyamabanga bwa Diyosezi. Umunyabintu wa Diyosezi ni Padiri Boniface NTWARI, ashinzwe na OPM, akaba yungirijwe na Padiri Anatole IGIRIMBABAZI, ubifatanya no kuba omonoye w’ubyiruko n’umwalimu mu Iseminari nto. 

Padiri Callixte KALISA ayoboye ibiro bishinzwe ubwigishwa. Padiri Eulade INTWARI NSANZUBUHORO ni umuyobozi wa Centre Diocésain de Pastorale St Pierre.  Padiri Jean NDAGIJIMNA yahawe Caritas, ubutabera n’amahoro, ashinzwe kandi kwita ku buzima bwa roho mu Iseminari Nto. Ni we omoniye (aumônier diocésain) w’ inkambi ya KIGEME, akabifatanya no kwigisha mu Nyakibanda (Professeur Visiteur). Padiri François-Xavier KABAYIZA ashinzwe uburezi Gatolika. 

B.    Abatumwe kuyobora paruwasi n’Ingoro ya Bikira Mariya i KIBEHO :

 

1.     Paruwasi ya KIBEHO na Doyenne ya KIBEHO : Padiri Jean de Dieu HAGUMAMAHORO.

2.     Paruwasi ya MUSHUBI na Doyenne ya Kaduha : Padiri Pancrase EKYENSERIKORA

3.     Paruwasi ya GIKONGORO na Doyenne ya Cyanika : Padiri Anicet KABENGERA, unashinzwe abanyamutima (aumônier diocésain de Ligue du Sacré-Cœur de Jésus)

4.     Paruwasi ya BISHYIGA : Padiri Gervais TWINOMUJUNI

5.     Paruwasi ya BUSANZE : Padiri Védaste NSABlMANA

6.     Paruwasi ya CYANlKA : Padiri Jean Claude UTAZIRUBANDA, ushinzwe Abasaveri ku rwego rwa Diyosezi

7.     Paruwasi ya GATARE : Padiri Faustin SEKABIBI, unashinzwe Mouvement Eucharistique des Jeunes ku rwego rwa Diyosezi

8.     Paruwasi ya KADUHA : Padiri Emmanuel MUTETESHA

9.     Paruwasi ya KIRAMBI : Padiri Bernard KYORIBONA

10. Paruwasi ya KITABI : Padiri Gaspard NKURIKIYIMANA

11. Paruwasi ya KIZIMYAMURIRO : Padiri Lucien NSABIMANA

12. Paruwasi ya MASAGARA : Padiri Alphonse NAMAHORO

13. Paruwasi ya MBUGA : Padiri Jean Marie Vianney UWIZEYEYEZU

14. Paruwasi ya MUGANZA : Padiri Faustin MPORWIKI

15. Paruwasi ya NYARUNYINYA :  Padiri Victor NKUNDA YEZU (OFM), asimbuye Padiri Padiri François NSHIMIYIMANA watumwe kuba omoniye wa Fondation Notre Dame de Kibeho no kuyobora Paruwasi ya KIBUMBWE.

16. Paruwasi ya RUHERU : Padiri Alexandre RURANGWA asimbuye Padiri Jean Claude KAMARAMPAKA watumwe kuba Padiri wungirije wa Paruwasi ya KIRAMBI

17. Paruwasi ya RURAMBA : Padiri Calliste KALISA, ayoboye n’ibiro bishinzwe ubwigishwa.

18. Paruwasi ya KIBUMBWE :  Padiri François NSHIMIYIMANA wayoboraga Paruwasi ya NYARUNYINYA

19. Paruwasi ya NYABIMATA : Padiri Jean d'Amour BARAHIRA, yarii asanzwe ari umunyakigega wa Seminri nto ya Gikongoro.

20. Sanctuaire de KIBEHO iyobowe na Padiri François HARERIMANA, sac (Recteur du Sanctuaire Marial de Kibeho), wungirijwe na Padiri Jean Pierre GATETE, sac (Vice-Recteur et Chapelain au Sanctuaire de Kibeho).

21. CENTRE DE FORMATION MARIALE DE NYARUSHIS (Kibeho): iyobowe na  Padiri Leszek CZELUSNIAK, mic. 

C.   ABATUMWE KUYOBORA IBIGO BY’AMASHURI 

1.     Petit Séminaire Saint Jean Paul II de Gikongoro iyobowe na Mgr Eugene DUSHIMURUKUNDO, yungirijwe na Padiri François-Xavier KABAYIZA ushinzwe amasomo. Fratri Theoneste NIYONSABA ni we ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri. Padiri Emmanuel NDACYAYISABA ashinzwe umutungo wa Seminari. 

2.     G.S. de Musebeya iyobowe na Padiri Felix TUYISHIME

3.     G.S. Notre Dame de la Paix iyobowe na Padiri Jean Claude NSHIMIYIMANA, omoniye w’ abaskuti n’aba Guide.

4.     G.S. de Gatare iyobowe na Padiri Eugene NIYONIZEYE, akaba na omoniye w’abalejiyo

5.     G.S. St Jean Bosco de Kaduha iyobowe na Padiri Festus MUTAGANDA

6.     G.S. Marie Merci iyobowe na Padiri Aphrodis MUGENZI

7.     G.S. MUNINI iyobowe na Padiri Valens HARERIMANA

Abapadiri ba Diyosezi ya GIKONGORO bari mu butumwa mu mahanga

Ababa mu Butaliyani : Padiri Clet HABAKURAMA, Padiri Joseph SAGAHUTU, Padiri Joseph NAYIGIZIKI, Padiri Jean Baptiste NSEKANABANGA, na Padiri Réverien SINGAYINTUMWAYIMANA.

Ababa muri Belgique : Padiri Damien YIRIRWAHANDI na Padiri Alexis NDINDABAHIZI.

Ababa muri Espagne : Padiri Ildéphonse IRANGABIYE na Padiri Jean Baptiste SHUMBUSHO.

Ababa muri France ni Padiri Fidèle NIYOMANA, Padiri Severin MUNYANTARAMA, Padiri Severin MUNYANTARAMA na Padiri Pascal NSHIMIYIMANA.

Padiri Damien NIYOYIREMERA ari muri Suisse, Padiri Jean Bosco IYAMUREMYE ari muri Canada, Padiri Lambert ULINZWENIMANA ari muri Amerika - USA na Cornelius KAYEMBA SSEWANTE uba Uganda.

Mu bahawe ubutumwa bwo kwigisha, harimo Padiri Jean de Dieu MUTUYlMANA, umwalimu uhoraho (Professeur resident) mu nyakibanda. 

Tubifurije ubutumwa bwiza !

soma:   Diyoseziya GIKONGORO, ibyiciro binyuranye byabonye abayobozi (2022-2023)









Tuesday, October 3, 2023

Incamake y’amateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda 2000 - 2017

Myr Visenti Harolimana yimikwa
 … Kiliziya yemeye amabonekerwa y’i Kibeho, yungutse Abepiskopi 5, yizihiza yubile; zirimo iy’ubusaseridoti n’iy’amabonekerwa. Abadiyakoni 63 baherewe ubupadiri umunsi umwe, mu misa imwe…

·        Ku wa 8 Gashyantare 2000 : I Save hatangirijwe ku mugaragaro umwaka wa Yubile y’imyaka 2000 y’ubukritsu ku isi n’imyaka 100 u Rwanda rumenye Ivanjili. Uwo muhango wabanjirijwe na za sinodi zidasanzwe za diyosezi ziwutegura, zarangijwe mu ugushyingo 1998, ku kibazo cy’amoko mu muryango nyarwanda ndetse no muri Kiliziya ubwayo. Ibirori bisoza uwo mwaka wa yubile z’impurirane byabereye i Kigali ku wa 8 Gashyantare 2001, byitabirwa n’intumwa idasanzwe ya Papa mu Rwanda, Karidinali Roje ETCHEGARAY. 

·        Ku wa 29 Kamena 2001: nibwo Myr Agusitini Misago, Umwepiskopi wa Gikongoro yatangaje ku mugaragaro ko Kiliziya yemeye amabonekerwa y’i Kibeho. Uwo muhango wabereye muri Katedrali ya Gikongoro. Hari Intumwa ya Papa mu Rwanda, Abepiskopi bagize Inama y’Abepiskopi gatolika mu Rwanda bose n’abakuru b’imiryango y’abiyeguriyimana. 

·        Ku wa 15/9/2001 : Abepiskopi bo mu Rwanda bakoze urugendo nyobokamana rwa mbere ku butaka bw’i Kibeho. 

·        Ku wa 31 gicurasi 2003, Karidinali Crescenzio SEPE, umuyobozi w’inteko nkuru ya Kiliziya ishinzwe ibyerekeranye n’iyogezabutumwa ku isi yayoboye imihango yo guha umugisha ingoro ya Kibeho yeguriwe Bikira Mariya Umwamikazi w’i Kibeho. 

·        Ku wa 15 Kanama 2004: nibwo hatashywe Radio Maria Rwanda, ifite icyicaro cy’agateganyo muri Diyosezi ya Kabgayi. Hari hagitegerejwe ko yabona aho ikorera mu mujyi wa Kigali. 

·        Ku wa 23 Mutarama 2005: Hatangajwe ku mugaragaro bibiliya ya mbere y’ikinyarwanda ihuriweho n’amadini n’amatorero yasohotse yitwa « Bibiliya Ijambo ry’Imana » irimo ibitabo byo muri Bibiliya byemejwe bwa kabiri. Umurimo wo kuyindura mu Kinyarwanda watangijwe n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda mu w’1979 uhurirwaho n’abagize amatorero y’abaporotestanti na Kiliziya gatolika. 

·        Ku wa 21 Mutarama 2006: diyosezi ya Kabgayi yahawe umushumba musha. Padiri Smaradge Monyintege yatorewe kuba umwepiskopi wa karindwi wa diyosezi ya Kabgayi, asimbuye Myr Anasitazi Mutabazi wari weguye ku mpamvu ze bwite nyuma yo kuyibera umushumba kuva ku wa 10 ukuboza 2004. Yahawe ubwepiskopi ku wa 26 werurwe 2006 afite intego : Lumen Christi, Spes mea. 

·        Ku wa 28 Kanama 2007: diyosezi ya Kibungo yahawe umushumba mushya. Myr Kizito Bahujimihigo yimuriwe i Kibungo, akuwe muri diyosezi ya Ruhengeri kugira ngo asimbure Myr Ferederiko Rubwejanga wari ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru. Yimitswe ku wa 28 ukwakira 2007. 

·        Ku wa 28 Ugushyingo 2007: Hasojwe yubile y’imyaka 25 y’amabonekerwa ya Kibeho. Imihango yabereye i Kibeho, mu ngoro yeguriwe Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho iyobowe na Nyiricyubahiro Karidinali Ivan DIAS, umuyobozi w’inteko nkuru ya Kiliziya ishinzwe ibyerekeranye n’iyogezabutumwa ku isi, akikijwe n’abepiskopi bo mu Rwanda. 

·        Ku wa 22 Ugushyingo 2009 (Umunsi mukuru wa Kristu Umwami): hahimbajwe yubile y’imyaka 50 Kiliziya gatolika mu Rwanda kimwe n’iyo mu Burundi na Kongo Kinshasa zihawe inzego zazo. Uwo munsi wateguwe hakurikijwe amabwiriza yatanzwe n’ishyirahamwe ry’inama z’abepiskopi gatolika bo muri Afurika yo hagati (ACEAC). Muri icyo gihe habayeho kureba uko ubukristu buhagaze bashingiye ku mibare yo mu w’2007. Hari diyosezi 9 kuri 2 zariho mu 1959; hari paruwasi 155 kuri 58; abakristu gatolika bari 49,30% kuri 29% by’abaturage bose ; abapadiri bo muri diyosezi bari 582 ku 122, imiryango y’abiyeguriyimana ari 80 kuri 21 yo mu 1959. 

·        Ku wa 28 Mutarama 2010: Musenyeri Kizito Bahujimihigo yeguye ku bwepiskopi bwa diyosezi ya Kibungo no ku buyobozi bwa Diyosezi ya Ruhengeri. 

·        Ku wa 31 mutarama 2012: Padiri Visenti Harolimana yatorewe kuba umwepiskopi wa diyosezi ya Ruhengeri, nuko yimikwa ku wa 24 werurwe 2012 afite intego : vidimus stella eius. 

·        Ku wa 16 Gashyantare 2012: Musenyeri Luciano RUSSO yatorewe kuba intumwa ya Papa mu Rwanda, aho yageze ku wa 23 gicurasi 2012. 

·         Ku wa 12 werurwe 2012: Myr Agustini Misago yapfuye urupfu rutunguranye. Yashyinguwe ku wa 15 werurwe 2012. 

·        Ku wa 7 Gicurasi 2013: Padiri Antoni Kambanda yatorewe kuba umushumba wa diyosezi ya Kibungo, yimikwa ku wa 27 nyakanga 2013 afite intego : Ut vitam habeant. 

·        Ku wa 6-7 Kamena 2014: Kiliziya gatolika n’iy’Abangilikani zo mu Rwanda, mu Burundi no muri Kongo Kinshasa zakoreye hamwe urugendo rwo kwibuka ku ncuro ya 20 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Intego yari iyo kugaragariza abanyarwanda ko bifatanyije na bo mu kababaro batewe na yo. 

·        Ku wa 30 Kamena 2014: hizihijwe isabukuru y’imyaka 50 u Rwanda na Vatikani bifitanye umubano ushingiye kuri diplomasi. 

·        Ku wa 26 Ugushyingo 2014: Padiri Selesitini Hakizimana yatorewe kuba umushumba wa kabiri wa diyosezi ya Gikongoro. Yimitswe ku wa 24 Mutarama 2015. Intego ye ni Duc in Altum. 

·        Ku wa 11 Werurwe 2016: diyosezi ya Nyundo yabonye umushumba mushya. Padiri Anakeleti Mwumvaneza yatorewe kuba umushumba wa gatanu wa diyosezi ya Nyundo asimbuye Myr Alegisi Habiyambere wari weguye kubera izabukuru. Yahawe ubwepiskopi ku wa 21 gicurasi 2016. Intego ye ni : Misericordes Sicut Pater. 


·        Ku wa 22 Nyakanga 2017: Abadiyakoni 63 bo mu madiyosezi atatundakanye yo mu Rwanda baherewe ubusaserdoti i Kabgayi ku kibuga cy’umupira cya Seminari nto ya Kabgayi. Wabaye umwanya wo kongera kuzirikana kuri yubile y’imyaka 100, uRwanda rubonye abapadiri babo kavukire, Padri Balitazari Gafuku na Donati Reberaho. 

·        Ku wa 7 Ukwakira 2017: Hizihijwe yubile y’imyaka ijana y’ubusaserdoti. Ibirori byo kuyizihiza byabereye i Kabgayi byitabirwa n’abashyitsi bakomeye batandukanye barimo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame. 

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...