Monday, May 27, 2024

Filipo Neri, umutagatifu w’ibyishimo

 

…imyaka 60 akorera Kiliziya, kenshi iyo yabaga avuga misa yasaga n’uwabonekewe. Bakamubona mu kirere akikijwe n’urumuri rwaka neza cyane… 

Filipo Neri yavukiye i Florensi mu Butaliyani, ku itariki ya 22 Nyakanga 1515. Se yari umuhanga mu mategeko akaburana imanza z’abantu bamwiyambaje. Filipo arangije amashuri yagiye San Germano, gufasha se wabo mu by’ubucuruzi, hari mu 1532. Uwo mugabo yashakaga kuzamura umutungo munini yari afite kubera ko bakoreraga bugufi y’ikigo cy’abamonaki ba mutagatifu Benedigito (les bénédictins du mont Cassin),Filipo yajyagayo buri munsi gusenga hamwe na we. Nyuma y’imyaka itatu yagiye Roma, ari mu kigero cy’imyaka 15. Kuva ubwo iby’ubukire bw’isi abitera umugongo nuko atangira kwigira ubusaseridoti. Hagati aho yitangiye cyane urubyiruko afasha abarwayi ndetse n’abandi bose batagira kirengera. Yaribabazaga bikomeye. Haba ubwo yamaraga gatatu nta cyo ariye cyangwa anyoye. 

Yahawe ubusaseridoti afite imyaka 36. Aho abereye umusaseridoti, aritanga rwose mu mirimo yabwo. Ahera ubwo agarura abakristu benshi bari barataye ukwemera, kandi abakirisitu yagaruye mu nzira y’ijuru ntibabarika. Agatanga kenshi penetensiya umunsi wose kugera ijoro riguye. Nyuma, yabonye ko adashoboye gukora imirimo myinshi inyuranye wenyine ni ko kurema umuryango w’abapadiri awita « uwabasenga » (Congrégation de l'Oratoire) mu 1551. Uyu muryango wemewe na Papa Girigori XIII MU 1575. Bavuga ko urukundo rw’Imana rwari rwaramusaze igituza, Imana igatuma imbavu ze ebyiri zeguka kugira ngo abone ubuhumekero.

Kenshi iyo yabaga avuga misa yasaga n’uwabonekewe. Bakamubona mu kirere akikijwe n’urumuri rwaka neza cyane. Rimwe agwa mu rwobo nijoro agemuriye abarwayi. Umumalayika arumuvanamo. Bashatse kumuha ikuzo rikomeye muri Kiliziya aranga. Yamenyaga neza imitima y’abantu n’icyo itekereza. Yari yarahawe kandi ingabire y’ubuhanuzi no kuba henshi mu gihe kimwe. Yabonekerwaga kandi kenshi na Bikira Mariya n’abandi batuye ijuru.

Filipo yitangiye byimazeyo kwamamaza Ingoma y’Imama icyo gihe, bigaragazwa cyane n’umubare w’abakristu bivuguruye n’abandi babatijwe. Papa yashimye ibikorwa bye n’ukwitagatifuza kwe amusaba ko yakwemera ko amugira kalidinali ariko kubera ukwiyoroshya kwe arabyanga. Filipo Neri yakoreye Kiliziya imyaka 60 yose. Icyo yakoraga cyose n’aho yabaga ari hose yaharaniraga kwigarurira abantu abaganisha ku Mana. Aho yitabiye Imana ahabwa gukora ibitangaza bikomeye cyane kurusha mbere. Kuwa 11 Gicurasi 1615, Papa Pawulo V yamushyize mu rwego rw’Abahire. Ni Papa Gerigori wa XV wamwanditse mu gitabo cy’abatagatifu kuwa 12 Werurwe 1622. Azwi nk’umutagatifu w’ibyishimo (Saint de la Joie). Twizihiza Mutagatifu Filipo Neri ku itariki 26 Gicurasi.

Filipo Neri yabaye umunyabitangaza, umuntu w’ingenzi muri Kiliziya, by’umwihariko mu kurinda ukwemera gutagatifu ngo kudatsindwa n’abaporotesitanti, aba umunyabitangaza (Mystique et thaumaturge de la Réforme catholique, une figure importante de la Contre-Réforme catholique).

(Iyi nkuru yubakiye ku byakusanyijwe na padiri Theophile TWAGIRAYEZU, umupadiri wa diyosezi ya Byumba. Ku yandi makuru ku nyandiko yakusanyije ku mibereho y'abatagatifu bariza kuri tel: 0782889963/ 0722889963, ubunyamabanga).

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...