Thursday, May 2, 2024

Mu mwaka umwe nk’Umwepiskopi wa Kabgayi

Umwaka urashize Diyosezi ya Kabgayi ibonye Umwepiskopi mushya. Hari kuwa 02 Gicurasi 2023, ubwo Nyirubutungane Papa Francis yatoye Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA, wayoboraga ICK, ngo abe umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, asimbuye Myr Smaragde MBONYINTEGE wari umaze imyaka 3 asabye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru. Myr Balthazar NTIVUGURUZWA yahawe inkoni y’ubushumba na Myr Smaragde MBONYINTEGE, kuwa 17 Kamena 2023, mu gitambo cya Misa cyabereye kuri Stade ya Seminari Nto ya Diyosezi ya Kabgayi. Intego ye ni “ORATE IN VERITATE”, bisobanuye ngo “Nimusenge mu kuri”. 

Muri uyu mwaka ushize atowe, Myr Balthazar NTIVUGURUZWA yasohoje ubutumwa bwa gishumba bunyuranye, yitangira ubushyo bw’Imana, yunze ubumwe n’Imana ndetse n’Umsushumba wa Kiliziya ku isi. Yitangiye umurimo ashinzwe mu gukenura ubushyo bw’Imana, akora ingendo za gitumwa zitari nke, atanga amasakramentu ndetse anasohoza n’ubundi butumwa bunyuranye bugamije guhugura no gukomeza ubushyo bw’Imana kugira ngo bugire ubuzima bwiza, haba kuri roho no ku mubiri. 

Bimwe muri byinshi byakozwe na Myr Balthazar NTIVUGURUZWA muri uyu mwaka,02 Gicurasi 2023 - 02 Gicurasi 2024: 

Yakoze inzinduko za Gitumwa mu maparuwasi menshi atandukanye, arimo Paruwasi ya Nyabinyenga yasuye kuwa 28 Mata 2024, agatanga ubutumwa ku bakateshiste 10 n'abagabuzi b'ingoboka b'Ukaristiya 42. Muri Paruwasi ya Karambi, yahaye ubutumwa abagabuzi b'Ukaristiya b'ingoboka 42, hari kuwa 14 Mutarama 2024. Kuwa 15 Ukwakira 2023, muri Paruwasi yisunze Mutagatifu Andereya i Gitarama, abagabuzi b'Ukaristiya b'ingoboka 95 bahawe ubutumwa. Kuwa 13 Ukwakira 2023, Musenyeri Balthazar yasuye Centrale ya Kivumu ya Paruwasi ya Mugina, aha ubutumwa abagabuzi b'Ukaristiya b'ingoboka 86. 

Yasuye ingo z’abihayimana, anahagararira amasezerano mu bihe binyuranye. Kuwa 24 Ugushyingo 2023, umwepiskopi yasuye ababikira b’Abaja b’Urukundo (les Soeurs Servantes de la Charité) batuye ku musozi wa Sheli muri Paruwasi ya Gihara. Kuwa 18 Ukuboza 2023, i Kizibere, Myr Balthazar yasuye Ababikira b’impuhwe bita ku barwayi (Hospitaller Sisters of Mercy). Kuwa 5 Ugushyingo, yahagarariye amasezerano y’ababikira 3 bo mu muryango w'Ababikira b'Intumwa za Yezu, Mariya na Yozefu, muri Paruwasi ya Kayenzi. Kuwa 03 Gashyantare 2024, ababikira 2 biyeguriye Imana burundu mu Muryango w'Abari b'abakene ba Mutagatifu Klara, Monastère ya Kamonyi. Kuwa 9 Mzeri 2023, Myr Balthazar yahagarariye amasezerano y'Ababikira b'Abarangarukundo, batatu basezerana bwa mbere, umwe asezerana Burundi mu gihe babiri bijihize Yubile y'imyaka 25 bamaze biyeguriye Imana.

Izindi nkuru wasoma:

1. Menya Diyosezi ya Kabgayi n'Abashumba bayiragijwe

2. Menya byinshi kuri Bazilika Nto ya Kabgayi

3. Niwe Mushumba mushya wa Diyosezi ya Kabgayi

4. Hatangajwe ikirangantego cy'Umwepiskopi wa Kabgayi

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...