Tuesday, April 23, 2024

Bungwe: babiri mu ishema rya Groupe Vocationnel

Uhereye ibumoso: Mama Jeanine na Mama Francoise
(uri hagati) ni bo bavuka muri Paruwasi ya Bungwe

Muri Paruwasi ya Bungwe, Groupe Vocationnel ifite ibyishimo byo kugira abayirerewemo biyegurira Imana. Ibi ni ishema rya Groupe Vocationnel, ifasha urubyiruko kuzirikana ku buryo bunyuranye bwo kwitanga no kwitagatifuza muri Kiliziya, yo irerwamo urubyiruko, hakavamo abiyegurira Imana n’abubaka ingo za gikristu.

Hari ku cyumweru cya 4 cya Pasika, icyumweru cy’Umushumba Mwiza, kizihizwaho umunsi mpuzamahanga wo gusabira abahamagarirwabutumwa, ubwo mu muryango w’Ababikira b’Umushumba Mwiza, Abakobwa babiri barerewe mu Itsinda ry’Umuhamagaro (Groupe Vocationnel) rya Paruwasi ya Bungwe bakoraga amasezerano yambere. 

Abo ni Mama Jeanine Musabeyezu na Mama Françoise Uzayisenga, bombi bavuka muri Santarali ya Bungwe. Imyaka itanu bamaze bitegura byahafi kwiyeguriria Imana banyuze mu muryango w’ababikira b’Umushumba Mwiza (Fraternité des Soeurs du Bon-Pasteur) ije yiyongera ku yindi bamaze baba mu itsinda rifasha urubyiruko gushishoza ku muhamagaro wa buri umwe mu butumwa bwa Kiliziya. 

Ibyo birori byabereye mu Rugo rw’Ababikira b’Umushumba Mwiza ruherereye muri paruwasi ya Remera ya Arikidiyosezi ya Kigali, biyoborwa na Myr Sereveliyani Nzakamwita, umwepiskopi wa Byumba uri mu kiruhuko. 

Mu gihe cy’amasezerano, abasezerana bambikwa umusaraba n’Ivala bagahabwa n’Igitabo cy’amategeko agenga umuryango w'ababikira b'Umushumba Mwiza. Bahabwa n’urumuli, bagasoza indahiro bavuga bati: “nimitse Bikira Mariya mu mutima wanjye kandi azabimfashemo”. 

Myr Sereveliyani Nzakamwita yasabye imbaga y’abakristu kurebera kuri Yezu kristu no kwigobotora ibidutanya n’Imana. Ati : "Yezu Kristu hari icyo adusaba kugira ngo atugeze aho Imana ishaka ko tuba. Tubeho turebera kuri Yezu, twigobotora ibituma tubana n'Imana, tubana n'abantu neza. Imana ntiyaturemye turi ba nyakamwe, yaturemye turi umuryango." 

Groupe Vocationnel ikorera muri Paruwasi ya Bungwe, ifite umuco mwiza wo kwifatanya na Kiliziya mu kwizihiza icyumweru cy’Umushumba Mwiza, aho abayigize bahurira hamwe, bagashimira Imana, yo ihamagara kandi igashoboza abo itoye. Uwo munsi mukuru ubafasha kurushaho kuzirikana ku buryo bunyuranye bwo kwitangira Kiliziya, by’umwihariko kwiyegurira Imana.

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...