Friday, April 19, 2024

Mutagatifu Sesiliya, Uwahowe Imana (+230)

Sesiliya ni umwe mu batagatifu abakritu benshi bakunda cyane kandi babaye ikuzo rya Kiliziya. Yavukiye i Roma, ababyeyi be akaba ariho bari batuye. Ni we wenyine wari umukristu mu rugo iwabo. Kuva yahabwa batisimu, yari yarasezeranye kuziyegurira Imana ntiyigere ashaka umugabo. Nyamara amaze kuba inkumi, iwabo bamuhatiye kurongorwa n’umusore Valeriyani wakomokaga mu muryango ukomeye i Roma. Uwo musore yari atarabatizwa. Sesiliya abura uko abigenza aremera Ubukwe burataha. Igihe ariko abakwe baririmbaga bizihiza igitaramo, Sesiliya umutima we waririmbiraga Nyagasani ibisingizo.

Ninayo mpamvu bamwita umurinzi w’abaririmbyi ba Kiliziya. Nuko rero abakwe bikubuye, asigarana n’umugabo we, aramubwira ati: “Umva rero, menya ko ngukunda rwose. Ariko mfite ibanga rikomeye nshaka kukumenyesha! Undahire ko utazarimena”. Valeriyani aramurahira. Sesiliya ati: “mfite amasezerano nasezeranyije Nyagasani kandi ndinzwe n’Umumalayika We. Abonye ko unkunda byo kuntesha ubusugi bwanjye, yandengera maze akagukorera ishyano. Naho rero nabona ko unyubahiye ubusugi, Nyagasani azagutonesha nk’uko yantonesheje”. Valeriyani bimutera ubwoba, arihangana ariko abwira Sesiliya ati: “kugira ngo nkwemere, banza unyereke uwo mumalayika”.

Sesiliya ati : “ niwemera Imana ukabatizwa, uzabona Malayika murinzi wanjye”. Hashize iminsi Valeriyani arabatizwa, nuko bidatinze Imana ikora igitangaza, Malayika wa Nyagasani amwiyereka afite amakamba abiri, rimwe aryambika Sesiliya, irindi aryambika Valeriyani. Ibyo byishimo Valeriyani ntiyatinze kubigaragariza murumuna we Tiburisi yakundaga cyane. Kuva ubwo Tiburisi na we yemera kwigishwa arabatizwa. Ariko kubera ko abategetsi bakuru batotezaga abakristu, abanzi ba Kiliziya ntibatinze kubahemukira; nuko abo bavandimwe bombi barafatwa baricwa. Sesiliya na we arafatwa, umucamanza amubaza uko yitwa. Undi ati: “abantu banyita Sesiliya ariko rero izina nkunda ni iry’uko ndi umukristu”.

Nuko bamufungira mu nzu ishyushye cyane, ngo yicwe n’imyotsi n’ubushyuhe. Nyamara Nyagasani amukorera igitangaza ntiyagira icyo aba. Nibwo umucamanza arushijeho kurakara, nuko ategeka ko bamuca umutwe. Cyakora babikorana ubwoba bwinshi ntiyapfa ako kanya, apfa hashize iminsi itatu. Abantu batangiye kumwiyambaza kuva kera. Umunsi mukuru we wizihizwaga kuva kera, muri 545, muri Bazilika yamwitiriwe iri i Roma (Trastevere).

Bavuga kandi ko Sesiliya yaba yarashyinguwe mu irimbi ryitiriwe Mutagatifu. Kalisiti, mu mwanya w’icyubahiro iruhande rw’aho bita “Cripte des papes”, akaba yarahimuwe ku bwa Papa Paskali wa mbere igihe yamujyanaga muri Cripte ya Bazilika y’i Trastevere. 

(Byateguwe n’itsinda SPES MEA, Diocese Byumba/ PAROISSE RWAMIKO. Secrétariat ya SPES MEA : 0784411535/0782889963).

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...