Se wa Ezekiyeli yari
umuherezabitambo witwaga Buzi, wo mu muryango wa Levi. Izina rya Ezekiyeli
risobanura ngo « Nyagasani nadukomeze » (Que le Seigneur le fortifie).
Ezekiyeli ni umwe mu bahanuzi bane bakuru (Izayi, Yeremiya, Ezekiyeli na
Daniyeli).
Ezekiyeli yabayeho mu
bwami bwa Yuda, igihe umwami Nabukodonozori wa kabiri, umwami wa Babiloni,
yateye igihugu cya Yuda mu mwaka wa 597 mbere y’ivuka rya Yezu Kristu. Icyo
gihe ntiyahise afata igihugu cya Yuda. Ahubwo yajyanye bunyago abantu ibihumbi
cumi bo mu baturage ba Yuda kugira ngo abakoreshe imirimo y’agahato yo mu mirima.
Icyo gihe kandi ni ho Ezekiyeli
yajyanywe bunyago ari kumwe na bo. Muri icyo gihe na none nibwo Uhoraho
yamubonekeye, kandi amuha guhanura. Ayo mabonekerwa yayagize kenshi kandi
yaramuherekeje kugeza igihe apfiriye. Amaze kubonekerwa no kumva amagambo
y’ubuhanuzi yabibwiye abayisiraheli anababwira amagambo y’ubuhanuzi,
birabakomeza. Guhera icyo gihe umuryango wa Isiraheli waramwubahaga. Na mbere
y’uko Yeruzalemu isenywa yari yarabihanuye, ashishikariza abantu kwisubiraho no
kwihana.
Nabukodonozori yagarutse
bwa kabiri mu mwaka wa 587 asenya Ingoro ntagatifu nziza cyane y’i Yeruzalemu,
yayindi umwami Salomoni yari yarubakiye Uhoraho, itatse zahabu n’andi mabuye
y’agaciro ahenze. Noneho mu mwaka wa 582 mbere y’ivuka rya Yezu Kristu
abaturage bongeye kwivumbura, Nabukodonozori atwara bunyago i Babiloni igice
kinini cy’abaturage. Nyuma y’imyaka 49 (muri 538) abana ba Israheli bagarutse
muri Yuda n’i Yeruzalemu, maze Esidrasi na Nehemiya basanasana ingoro mu buryo
bugereranyije. Iyo ngoro yaje gusanwa neza ku buryo bushimishije mu gihe
cy’Umwami Herodi mukuru, mbere gato y’ivuka rya Yezu Kristu. Iyo ngoro ni yo
yaje gusenywa burundu n’abanyaroma mu mwaka wa 70.
Mbere y’uko Babiloni
itera muri Yuda, Ezekiyeli yari umuherezabitambo wo mu ngoro i Yeruzalemu. Yatwawe
bunyago i Babiloni mu mwaka wa 597, ajyanwa ari kumwe n’umugore we, bajyanwa
bunyago mu mudugudu wari mu majyepfo ya Mezopotamiya na wo witwaga Telavivu
(Tel Aviv). Iryo zina ni na ryo bateruye mu ntangiriro y’igisekuruza cya 20
baryita umujyi wa Telavivu muri Isiraheli y’ubu.
Ageze i Babiloni aho
bari barajyanywe bunyago, mu kubonekerwa kwe yabonye ikuzo ry’Imana, maze Imana
imugira umuraririzi (umuzamu) ureberera
umuryango wa Isiraheli.
Igice kinini cy’ubuhanuzi bwe cyabaye ari mu
buhungiro i Babiloni. Kandi kubera ko yari umuherezabitambo, yagaragaje cyane
urukumbuzi rw’ingoro y’Imana n’akamaro ifitiye umuryango wa Israheli utari
ukiyifite, agaragaza n’akamaro k’amategeko y’Imana. Mu buhanuzi bwe, yavuze
cyane ku kuvugurura imitima (Ez.11,19-20) “Nzabaha umutima umwe, mbashyiremo
umwuka mushya; nzavana mu mubiri wanyu umutima w’ibuye, mbashyiremo umutima
wumva, kugira ngo mugendere ku mategeko yanjye n’imigenzo yanjye kandi
mubikurikize; maze muzambere umuryango, nanjye mbe Imana yanyu.”
Ezekiyeli ni umuhanuzi
w’amizero, wahanuye ko amagufa yumiranye azasubirana ubuzima (Ez. 37,1-4).
Ezekiyeli ni umuhanuzi uvuga amagambo akomeye kandi acengera imitima. Yiciwe i
Babiloni ahowe Imana, ahagana mu mwaka
wa 569 mbere y’ivuka rya Yezu Kristu. Yishwe n’umwe mu batware b’umuryango,
kubera ko Ezekiyeli yari yamubujije gusenga ibigirwamana.
Abayisiraheli muri rusange
bubahaga Ezekiyeli. Abayisiraheli bakeka ko imva ya Ezekiyeli iherereye muri
Iraki y’ubu, hafi y’umuyi witwa Hilla. Kiliziya Gatolika ntagatifu yatangiye
kwizihiza mutagatifu Ezekiyeli igitangira.
(Iyi nyandiko ishingiye kuya padiri Théophile TWAGIRAYEZU,
umusaseridoti wa Diyosezi ya Byumba. Ku yandi makuru ku nyandiko yakusanyije ku
mibereho y'abatagatifu bariza kuri tel: 0788757494/ 0782889963, ubunyamabanga
bwa SPES MEA)
No comments:
Post a Comment