Uretse n’uko ukwemera
kwabo kwari kuyobye, batanganga ingero mbi z’imibereho. bahakanaga ko ingabire
y’ukwemera itangwa n’Imana bemeza ko ukwemera kuzanwa n’ubwenge gusa. Bigishaga
ubuhakana Mana Muremyi, cyane cyane kwangisha abantu Bibiliya: Isezerano rya
Kera. Papa Aniseti yarengeye Kiliziya n’imbaraga ze zose abuza ubwo buyobe, akoresheje
inyigisho ntagatifu, ndetse Imana imufasha ibyutsa abantu benshi b’abatagatifu
abantu b’Imana bagombaga kureberaho. Ni ku ngoma ye mutagatifu Yustini yagiye i
Roma yandika igitabo kigamije kurengera Kiliziya (Apologie), icyo gitabo akaba
yarakizize, bikamuviramo kwicwa ahowe Imana.
Muri icyo gihe kandi mu
w’157, Aniseti yategetse uwitwaga Hegezipe (Hegesippe wari umuyahudi w’i
Yeruzalemu wakiriye Ivanjili) kwandika amateka ya Kiliziya kuva kuri Mutagatifu
Petero kugeza icyo gihe. Ayo mateka ni na yo uwitwa Flaviyusi Yozefu yahereyeho
yandika amateka tubonamo n’aya Kiliziya. Ayo mateka ya Hegezipe yarwanyije bwa
buyobe. Bavuga ko Aniseti yayoboye neza ku ngoma ye. Ikindi kivugwa kuri
Aniseti ni impaka yagiye na mutagatifu Polikarpe umwepiskopi wa Simirine (muri
Turukiya y’ubu) zerekeye itariki Pasika ikwiye guhimbarizwaho. Uyu Polikarupe
akaba yari umwigishwa wa Yohani Intumwa ya Yezu Kristu. Icyakora Aniseti
yamubwiye gukomeza kuyigira ku munsi basanzwe bayizihirizaho Iburasirazuba, Iburengerazuba
na bo bagakomeza kuyigira ku munsi bari basanganywe.
Inama nkuru ya Kiliziya
yabereye i Nise ni yo yemeje igihe Pasika izajya iberaho iteka muri Kiliziya
gatolika hose. Mu gihe rero mutagatifu Polikarupe yari agiye gusubira
Iburasirazuba, yahimbaje igitambo cy’Ukarisitiya ari Kumwe na Papa Aniseti maze
Papa amusaba kwigisha imbaga yari yaje mu misa. Inyigisho nziza cyane ya
Polikarupe yacengeye mu mitima y’abari bayobye bakurikiye Marisiyoni, maze
barahinduka bagaruka mu nzira nziza. Icyo gihe Marisiyoni yarakariye
Polikarupe, maze Polikarupe aramubwira ati: “ n’ubusanzwe nari nzi ko uri
umwana w’imfura wa Shitani.”
Bavuga ko Papa Aniseti
yabujije abapadiri bo mu Bufaransa kutagira imisatsi miremire nk’uko bari
babyihangishijeho, ahubwo bakajya biyogoshesha ikamba rizengurutse ku mutwe
(Tonsura). Bavuga kandi ko ari we washyizeho ko umupadiri uhabwa ubwepiskopi
azajya abuhabwa nibura hari abepiskopi batatu. Ibyo ni byo Inama nkuru ya
Niseya yaje gushimangira, kandi ko ku bijyanye n’itangwa ry’ubwepiskopi kuri
Arikiyepiskopi, abepiskopi bose bo mu karere k’ubutumwa aherereyemo bose
bagomba kuba bahari. Aniseti yaharaniye bikomeye ubusugire bwa Kiliziya
Gatolika kandi ashimwa na bose.
Ni na yo mpamvu
bamubariye kare mu mubare w’abapapa b’abatagatifu. Mu nyandiko nyinshi bavuga
ko yapfuye ahowe Imana mu mwaka w’166. Bavuga kandi ko amaze gupfa yahambwe
iruhande rw’imva ya Petero Intumwa. Tumwizihiza ku itariki 17 Mata.
[Ku yandi makuru ku
nyandiko twakusanyije ku mibereho y'abatagatifu bariza kuri tel: 0782889963 (ubunyamabanga)].
No comments:
Post a Comment